Mu
ijoro ryo kuri uyu wa gatatu nibwo umunyamakuru wa SK FM akaba n’umwe mu
bashyushyarugamba bagezweho bayoboye ibirori n’ibitaramo bikomeye mu Rwanda,
Bianca yatangaje ko bamwibye imodoka.
Ibi
yabitangaje ubwo yari yagiye mu birori byo gufungura inzu itunganya imisatsi y’inshuti
ye Kety akaba n’umwe mu bakobwa bakoreshejwe mu ndirimbo nyinshi zirimo Ma Vie
ya Social Mulla, iza Christopher, …
Bianca
yavuze ko yaje muri ibi birori nyuma yo kujya gutanga ikirego kuri RIB ngo
batangire bakurikiranire hafi iby’iyi modoka ye yo mu bwoko bwa Hyundai.
Yavuze
ko iyi modoka yibwe mu masaha ya saa cyenda mbere yo kujya gukora ikiganiro
kuri SK FM ikaba yaribiwe iwe mu rugo ubwo yari mu myiteguro yo kujya mu
kiganiro.
Ayo
makuru yo kwibwa imodoka yabanje gutangazwa na MC Nario wari uyoboye ibyo
birori byarimo ibyamamare bitandukanye haba mu buhanzi, gukina filime,
ababyinnyi ndetse n’abandi benshi.
Kugeza aka kanya, Bianca ntabwo yari yamenya uwamwibye imodoka ye ariko RIB yatangiye inzira zo gushaka no kugaruza iyi modoka yibwe ku manywa y’ihangu.



Umunyamakuru Bianca yatewe n'abajura yibwa imodoka ye yo mu bwoko bwa Hyundai

MC Nario niwe muntu wa mbere wahishuye ko mugenzi we bakorana, Bianca yibwe imodoka
