Bianca umugore wa Kanye yambaye ubusa muri Paris Fashion Week yaserutsemo abanyarwanda-AMAFOTO

Imyidagaduro - 28/02/2024 3:49 PM
Share:
Bianca umugore wa Kanye yambaye ubusa muri Paris Fashion Week yaserutsemo abanyarwanda-AMAFOTO

Ibirori bya Paris Fashion Week birarimbanije ndetse abanyarwanda nabo bari mu babyitabiye aho bari kumurika imyambaro y’inzu zitandukanye zikomeye ku Isi.

Guhera ku wa 26 Gashyantare kugera ku wa 05 Werurwe 2024, abakurikiranira hafi ibirebana n’imideli bahanze amaso mu Bufaransa ahari kubera ibirori bya Paris Fashion Week.

Nk'uko byagenze n’umwaka ushize, abanyarwanda ni bamwe mu bari kwerekana imyambaro muri ibi birori barimo Umutoni Ornella, Niyirera Esther, Mushikiwabo Denyse, Christine Munezero na Umufite Anipha.

Ibi birori bikaba byaritabiwe na Kanye West umuhanzi ariko ubihuza n’ishoramari rishamikiye ku mideli n’ibindi aho yari kumwe n’umugore we Bianca Censori.

Amafoto y'aba bombi akaba akomeje guhererekanwa ku mbuga zitandukanye ariko byumwihariko hagarukwa ku buryo uyu mugore ubwambure bwe bwagaraga kandi ubona ntacyo bibwiye Kanye cyane ko atari ubwa mbere.Mu bihe bitandukanye Bianca agaragara yambaye hafi y'ubusa yakabya akambara ishashi iboneranaKanye West ntacyo biba bimubwiye kuba umugore yakereka Isi ubwambure bwe nubwo mu bihe bitandukanye Kim Kardashian yakomeje kwerekana ko bidakwiye nk'umugabo uzi ko yabyaye

 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...