Yamamaye nka Beyonce Filimi nyinshi kugeza n’aho abana benshi bamwitiriwe. Ubusanzwe yiswe Beyoncé Giselle Knowles-Carter. Yavuste muri Nzeri mu mwaka 1981 hari ku itariki ya kane. Ni umuririmbyi n’umukinnyi wa filime wabigize umwuga. Yavukiye mu gace ka Houston muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yagiye yitabira amarushanwa anyuranye abyina anaririmba kuva mu bwana bwe.
Yatangiye kwamamara mu ruhando rw’imyidagaduro mu gisata cy’umuziki mu mpera z'imyaka yaza 1990. Nk'umwana w’umuyobozi w’itsinda ryabaririmbyi bato bamajwi meza ryitwaga Destiny rimwe mu matsinda, yagurishije mu rwego rwo hejuru ibihangano byayo.
Yashyize Album yanditse amateka mu muziki ku rukuta rusumba izindi rwa Billboard mu zishyushye ijana. Hari mu mwaka wa 2003 ubwo yashyiraga hanze iyitwa Dangerous in Lobe yariho indirimbo zakunzwe kuruta izindi zirimo "Crazy in Love" na "Baby Boy".
Mu mwaka wa 2006 yasohoye indi Album yitwa B’Day yariho izitwa Irreplaceable na Beautiful Liar, muri uwo mwaka kandi yahise atangira kugaragara muri filime zirimo The Pink Panther (2006), Dreamgirls (2006), Obsessed (2009) na The Lion King (2019).
Gushyingiranwa n'umuraperi rurangiranwa Jay Z byatumye atangira gukorana n'abacuzi b'indirimbo bakomeye barimo Etta James wo muri Cadillac wamukoreye Album ya gatatu. Yagiye hanze mu mwaka wa 2008 yatumye abona ibihembo mu bihembo bikomeye bya Grammy Awards mu mwaka wa 2010 bigera kuri bitandatu. Yariho indirimbo zigaruriye imitima y'abatari bacye zirimo "If I Were a Boy", "Single Ladies (Put a Ring on It)", na "Halo".
Icyo gihe akaba yari agikorana n'ikipe imwe y'abajyanama irimo na se Mathew Knowless, baje gushyira akadomo ku gukorana mu 2010, maze mu 2011 ahita ashyira hanze Album ya kane, bidatinze akora izindi zanditse amateka ntagereranwa mu muziki zirimo Beyoncé (2013) na Lemonade (2016). Lemonade ni nayo Album ya mbere yinjije akayabo mu mwaka wa 2016 ku isi hose yariho indirimbo nziza ndetse sinashyigikira igitsinagore.
Mu mwaka wa 2018 yashyize hanze iyitwa Everything
is Love yanakoranyeho n’umugabo we Jay Z, maze irakundwa koko by'umwihariko kuri
Billboard mu ijana zishyushye. Yariho kandi indirimbo yasubiranye n’umuririmbyi
w’umwongereza Ed-Sheeran yitwa Perfect yigaruriye imitima y'abatari bacye yaba
iya mbere n'iyo basubiranyemo.
Mu mwaka wa 2020 yashyize hanze indirimbo yitwa Savage yakoranye na Megan Thee Stallion ahita anashyira hanze filimi ikoze mu buryo bw’umuziki kimwe na Album yitwa Black Is King. Uyu mugore akaba aza mu bahanzi bagurisha mu rwego rwo hejuru. Kugeza ubu atunze akayabo ka miliyoni magana atanu z’amadorali.
Kugeza ubu akaba ari we mugore wihariye
imyaka yo kuva mu 1999 kugera mu 2009 nk'uko byemejwe na Billboard. Afite ibihembo makumyabiri n'umunani bya
Grammy, 26 bya MTV, 24 NAACP, 31 bya BET na 17 bya STM. Muri ibi bihembo byose akaba ariwe ufite
byinshi ugereranije n'abandi bahanzi bose bagiye babihabwa bariho.
Mu mwaka wa 2014 yabaye umuhanzi w’ibihe byose kuri Billboard w’umwirabura w’ibihe byose winjije agatubutse. Yashyizwe ku rutonde rw’abagore 100 b'ikinyejana n'ikinyamakuru rurangiranwa cya Times. Kugeza ubu ari mu birabura bacye b'ibyamamare bamaze gufata icyanya mu mwanya w’ibyamamare by'abirabura byanditse amateka adasanzwe mu myidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.