Iyi “B’Day” 20th Anniversary Deluxe Edition yasohotse ku wa 4 Nzeri, ari na wo munsi Beyoncé yizihizaho isabukuru y’amavuko. Ni umushinga w’indirimbo 31 usubirwamo kandi ukagura album ye ya kabiri ya studio, “B’Day”, yasohotse bwa mbere ku wa 4 Nzeri 2006.
Muri iyi verisiyo nshya harimo indirimbo zari zisanzwe ndetse n’izindi nshya zari zitarumvika bitewe nuko zitarizarasohotse ku mugaragaro. Muri zo harimo “Can I Watch You” yakoranye na Pharrell Williams, “Creole,” “Lost Yo Mind,” “My First Time” na “Back Up.”
Beyoncé kandi yongeyeho indirimbo zakorewe mu rurimi rw’Icyesipanyolo, zirimo “Get Me Bodied” yahinduwe “Mueve el Cuerpo”, “Listen” iba “Oye”, ndetse na “Irreplaceable” yahinduwe “Irreemplazable.”
Kimwe mu byihariye kuri iyi album nshya ni uko Beyoncé yakoresheje sample ya Selena, umuhanzikazi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Mexico witabye Imana mu 1995.
Selena, wamamaye cyane mu njyana ya Tejano, ni umwe mu bahanzi bakomeye bagize uruhare mu kumenyekanisha uwo muziki muri Amerika no hanze yayo. Beyoncé kumushyira muri iyi album bifatwa nk’uburyo bwo kongera kwibutsa abakunzi b’umuziki umurage w’uyu muhanzikazi w’icyamamare.
Iyi album kandi irimo Maluma, umuraperi, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Colombia. Beyoncé yakoranye na we kuri verisiyo y’Icyesipanyolo y’indirimbo “Get Me Bodied”, yahawe izina rya “Cuerpo Tumbao.” Ubu ni bwo bwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye ku ndirimbo.
Mbere y’uko iyi album isohoka, Beyoncé yari yaratangiye kuyimenyekanisha ubwo yasohoraga ku wa 4 Nyakanga indirimbo “Morning Dew (Donk)”. Iyo ndirimbo yatangije gahunda yo kubara iminsi 60 mbere y’isohoka rya verisiyo y’imyaka 20 ya “B’Day”.
Ku wa 4 Kanama, Beyoncé yakurikijeho izindi verisiyo z’indirimbo, harimo remix ya “Morning Dew (Donk)” yakoranye n’umugabo we w'umuraperi Jay-Z.
“B’Day” yasohotse bwa mbere ku isabukuru ya Beyoncé y’imyaka 25, ku wa 4 Nzeri 2006, isohowe na Columbia Records, Music World Entertainment na Sony Urban Music.
Iyo album yari igizwe n’indirimbo 13, nyuma iza guherekezwa n’amashusho y’indirimbo. Yagize uruhare rukomeye mu gukomeza kubaka izina rya Beyoncé nk’umwe mu bahanzi bakomeye ku isi, nyuma y’intsinzi yari yagize ku album ye ya mbere ya studio.
“B’Day” yabyaye indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Déjà Vu,” “Irreplaceable,” “Get Me Bodied,” “Green Light” na “Ring the Alarm.” “Irreplaceable” yageze ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100, iba indirimbo ya kane ya Beyoncé yari igeze kuri uwo mwanya.
Iyi album yanegukanye Grammy Award mu cyiciro cya Best Contemporary R&B Album mu birori bya Grammy bya 49 byabaye mu 2007.
Mu 2007, Beyoncé yari yarasohoye na none “B’Day Deluxe Edition”, yongeraho indirimbo nka “Flaws and All,” “Welcome to Hollywood” na “If,” ndetse n’izindi ndirimbo zakozwe mu Cyesipanyolo n’ama-remix, harimo “Beautiful Liar” yakoranye na Shakira ndetse na “Irreplaceable”.
Ubu, nyuma y’imyaka 20, Beyoncé yongeye gusubiza “B’Day” ku isoko mu buryo bwagutse, ahuza umuziki wo mu 2006 n’ibihangano bishya ndetse n’ubufatanye n’abahanzi batandukanye.

