Beyoncé yabyitabiriye nyuma y’imyaka 10: Uko ibyamamare byaserutse mu birori bya Meta Gala 2026

Imyidagaduro - 05/05/2026 6:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Beyoncé yabyitabiriye nyuma y’imyaka 10: Uko ibyamamare byaserutse mu birori bya Meta Gala 2026

Ibirori bya Met Gala by’uyu mwaka wa 2026 byongeye kugaragaza impamvu bifatwa nk’ijoro rikomeye kurusha andi mu bijyanye n’imideli ku Isi, aho ibyamamare byahurije hamwe imbaraga mu kwerekana udushya twihariye dushingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Costume Art”.

Ibi birori ngarukamwaka bigamije gukusanya inkunga igenewe ‘Metropolitan Museum of Art Costume Institute’, byabaye umwanya wihariye ku byamamare n’abanyamideli wo kugaragaza ibihangano byabo mu buryo buhambaye kandi butangaje.

Uyu mwaka watangiye mu buryo budasanzwe, aho umuhanzi wo ku rubyiniro rwa Broadway, Joshua Henry, yafunguye itapi itukura aririmba indirimbo “I Wanna Dance With Somebody” ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi n’ababyinnyi, ku ntambwe zizwi cyane z’iyi nyubako zari zateguwe mu buryo bw’ubusitani bwiza.

Abari bayoboye ibi birori (co-chairs) harimo Beyoncé, Nicole Kidman, Venus Williams ndetse na Anna Wintour, bose bakaba baragize uruhare mu gutuma uyu mwaka urushaho kuba uwihariye.

Ku itapi itukura hagaragaye ibyamamare byinshi birimo Naomi Osaka, Angela Bassett, Madonna na Sabrina Carpenter, buri wese agaragaza imyambarire itangaje. Hari n’abatari kumenyekana byoroshye kubera uko bitabiriye bajyanishije n’insanganyamatsiko, barimo Bad Bunny, Heidi Klum na Katy Perry.

Nyuma y’imyaka 10 adakandagira muri ibi birori, Beyoncé yagarutse mu buryo bwavugishije benshi, yambaye umwambaro wakozwe n’umunyamideli w’Umufaransa Olivier Rousteing.

Uyu mwambaro wari ufite igishushanyo cy’amagufa (skeleton) cyarimbishijwe cyane, wongeraho n’umwenda munini w’amababa watumye agaragara nk’uwambaye igihangano cyihariye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yishimiye kongera kwitabira ibi birori, cyane ko yari kumwe n’umugabo we Jay-Z n’umukobwa wabo Blue Ivy Carter ufite imyaka 14, akaba ari umwe mu bitabiriye bakiri bato cyane, kuko ubusanzwe abitabira baba bagomba kuba bafite nibura imyaka 18.

Nk’uko bisanzwe bigenda, Rihanna n’umukunzi we A$AP Rocky banyuze ku itapi itukura nyuma y’abandi bose. Rihanna yari yambaye umwambaro wa Maison Margiela wakozwe na Glenn Martens, wari wuzuyeho imitako myinshi itangaje.

Ku ruhande rwa A$AP Rocky, yari yambaye imyambaro ya Chanel igizwe n’ikoti ry’iroza rifite udukomo tw’umukara, ibintu byamuhaye isura yihariye.

Umuhanzi Bad Bunny nawe yitabiriye mu buryo bwatunguranye, aho yisize ibirungo by’ubwiza “make-up” imuhindura nk’umusaza, ariko ukigaragaza ubushongore n’uburyo yihariye mu myambarire.

Muri rusange, Met Gala 2026 yongeye kwerekana ko ari urubuga rukomeye ruhuza imyidagaduro n’imideli, aho ibyamamare bitajya bihurira gusa ku kugaragara neza, ahubwo no ku kugaragaza ubuhanzi n’ubutumwa bunyura mu myambarire yabo.

 

Beyoncé agarutse muri Met Gala 2026 nyuma y’imyaka 10, yaserutse ari kumwe na Jay-Z n’umukobwa wabo Blue Ivy Carter

 

Rihanna yongeye kwerekana ko ari umwamikazi w’imideli atambuka bwa nyuma  ku itapi itukura ya Met Gala 2026 mu mwambaro w’akataraboneka

 

A$AP Rocky yaserutse mu buryo bwihariye, ashimangira ko nawe ari umwe mu bagabo bayoboye imyambarire ku rwego mpuzamahanga

 


Beyoncé, umugabo we n'umwana bongeye guhurira ku rubyiniro rw’imideli, bakora ibisa n’ihangana ry’udushya twavugishije benshi


 

Ku nshuro nk’iya kera, Rihanna na A$AP Rocky ni bo basoje Met Gala 2026, basiga benshi bagikomeza kubaganiraho



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...