Beulah Choir bakoze indirimbo idasanzwe “Ifoto” banahishura icyifuzo bahora basengera

Iyobokamana - 27/02/2026 1:28 PM
Share:
Beulah Choir bakoze indirimbo idasanzwe “Ifoto” banahishura icyifuzo bahora basengera

Korali Beulah ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Gatenga, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ifoto”, bavuga ko ari indirimbo yavutse mu buryo bw’umwihariko, ishingiye ku buhamya bw’ibyo Imana yabakoreye kuva batangira umurimo w’ivugabutumwa kugeza aho bageze uyu munsi.

Beulah Choir yavuze ko inganzo y'iyi ndirimbo yabo nshya "Ifoto" yavuye "mu kureba ibyo Imana yadukoreye, aho yadukuye n’aho itugejeje.” Bagaragaza ko ari indirimbo yuzuyemo ishimwe riturutse ku mutima, bashimira Imana ku neza yabagiriye mu rugendo rwabo rw’imyaka myinshi.

Mu ndirimbo "Ifoto", Beulah Choir bagaragaza ko hari impamvu nyinshi zo gushima Imana. Bavuze ko ibihe bya kera byo mu cyaro bitandukanye n'iby'ubu. Bibukije abantu ko amafoto yabo yo mu bwana atandukanye cyane n'ay'ubu. "Uko biri biraruta mbere".

Bati: "Fata ifoto yawe yo hambere uyegeranye n'iy'iki gihe, urabona impamvu yo gushima 'Imana'. Fata ifoto yawe yo mu bwana, ibyo ubwabyo birahagije. [...] Uko biri biraruta mbere, mu bantu wagiriye neza nanjye ndimo". 

Umutoza w'amajwi wa Beulah Choir, Claudine Giramahoro, yabwiye inyaRwanda ati: "Ubutumwa buri mu ndirimbo "Ifoto" ni ubwo "gushimira lmana ko yagize neza, aho ifite inyikirizo ivuga ngo: 'Reka nkuvuge neza mu ruhame rw'abantu Mana we, mu bantu wagiriye neza nanjye ndimo.'"

Beulah Choir yatangaje ko mu mwaka wa 2026 ifite gahunda ihamye yo gukomeza kwagura ivugabutumwa binyuze mu muziki. Bavuze ko bateganya: Gusohora indirimbo umunani (8) z’amashusho, Gutegura ibiterane bibiri bikomeye, Gukora ingendo zitandukanye z’ivugabutumwa.

Aba baririmbyi bavuga ko kimwe mu bibashimisha cyane ari ukubona ubutumwa baririmba bwakirwa neza n’ababumva, ndetse bamwe bakihana bakagarukira Imana. Babitangaje ubwo bavugaga icyifuzo cyabo gikomeye bahora basengera.

Bati: "Mu ivugabutumwa twishima cyane iyo tubonye ibyo turirimba abantu babyakiriye neza twabonyemo nabihana. Duhora dusaba lmana kwagura ibikorwa byacu bikagera kure cyane ku isi yose, bigahindura abantu, abandi benshi bagakizwa ku bwabyo. Ikindi dusaba lmana ko yadukomeza tukaguma kuyikorera."

Beulah Choir yatangiye mu mwaka wa 1998, itangira ari korali y’ababyeyi b’abagore igizwe n’abantu 20. Uko imyaka yagiye ishira, yagiye yaguka, hinjiramo abagabo n’urubyiruko, kugeza ubu ikaba igizwe n’ingeri zitandukanye z’abaririmbyi.

Ni imwe mu makorali akunzwe cyane mu itorero rya ADEPR, aho imaze kumenyekana kubera indirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi. Ikunzwe mu ndirimbo zirimo "Nyir'Ururembo", "Ikigoyi", "Icyo turusha abandi", "Amakuru", "Mukomezanye", "Hari igitondo", "Akira ishimwe ryacu" n'izindi.

Aba baririmbyi bo mu Gatenga bavuga ko bishimira intambwe bagezeho mu muziki wo kuramya Imana, zirimo kuba abantu benshi barahinduwe n’ubutumwa Imana ibanyuzamo, Ibiterane bikomeye bamaze gukora, Ingendo zitandukanye z’ivugabutumwa n'Indirimbo z’amajwi n’amashusho bamaze gushyira hanze.

Mu mishinga y’igihe kirekire, Beulah Choir iteganya: Kwagura ivugabutumwa mu buryo burushijeho, Kuzamura urwego rw’imiririmbire n’umuziki, Kwiteza imbere nk’itsinda, Gutangiza imishinga mito ibyara inyungu rusange y’abaririmbyi.

Beulah Choir bemeza ko intego yabo atari ugukora indirimbo gusa, ahubwo ari ugukora umurimo ufite intego yo guhindura ubuzima bw’abantu

Gutegura ibiterane bibiri bikomeye, no gukora ingendo zitandukanye z’ivugabutumwa ni bimwe mu byo Beulah Choir iteganya mu 2026

Korali Beulah ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Gatenga yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ifoto”

REBA INDIRIMBO NSHYA "IFOTO" YA BEULAH CHOIR



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...