Abaririmbyi b’iyi Korali basobanura ko ubutumwa
nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ukugaragaza imbaraga za Yesu Kristo no
kwibutsa abantu ko ari umufasha uboneka mu bihe byose, yaba ibyiza cyangwa
ibikomeye.
Abagize iyi korali bavuga ko bahisemo kwibanda kuri
Yesu Kristo kuko bamufata nk’ubuzima, inzira y’ukuri n’ubugingo, kandi bakabona
ko abantu bakeneye kongera kwibutswa kumwizera.
Bati: “Ubutumwa nyamukuru twashatse kugeza ku batumva
ni ukugaragaza imbaraga ziri muri Yesu Kristo no kumwizera mu bihe byose umuntu
yaba arimo, kuko ari umufasha uboneka mu bihe byose.”
Beula Choir ivuga ko yifuza ko umuntu uri mu bihe
bikomeye cyangwa wacitse intege yakura muri iyi ndirimbo imbaraga zo gukomeza
kwizera Yesu Kristo, kuko ari we bavuga ko ashoboye byose.
Beula Choir yatangiye mu 1999, ikorera mu Itorero rya
ADEPR Kimihurura, muri Paruwasi ya Gasabo. Kugeza ubu ifite abaririmbyi barenga
60.
Abagize iyi korali bavuga ko umubare w’abaririmbyi
wagiye uhinduka bitewe n’impinduka zabaga mu itorero, ariko ikaba yarakomeje
umurimo wo kuririmba no kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu.
Nyuma ya “Yesu Kristo”, Beula Choir ivuga ko izakomeza
gukora indirimbo zishingiye ku butumwa bwiza, ikazagenda ishyira hanze izindi
mu gihe kiri imbere.
