Beula Choi yibukije Abakirisitu gukomeza kwizera Yesu

Iyobokamana - 07/10/2026 10:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Beula Choi yibukije Abakirisitu gukomeza kwizera Yesu

Korali Beula yo mu Itorero rya ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yesu Kristo”, igamije kwibutsa abakirisitu gukomeza kwizera Yesu Kristo mu bihe bitandukanye by’ubuzima.

Abaririmbyi b’iyi Korali basobanura ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ukugaragaza imbaraga za Yesu Kristo no kwibutsa abantu ko ari umufasha uboneka mu bihe byose, yaba ibyiza cyangwa ibikomeye.

Abagize iyi korali bavuga ko bahisemo kwibanda kuri Yesu Kristo kuko bamufata nk’ubuzima, inzira y’ukuri n’ubugingo, kandi bakabona ko abantu bakeneye kongera kwibutswa kumwizera.

Bati: “Ubutumwa nyamukuru twashatse kugeza ku batumva ni ukugaragaza imbaraga ziri muri Yesu Kristo no kumwizera mu bihe byose umuntu yaba arimo, kuko ari umufasha uboneka mu bihe byose.”

Beula Choir ivuga ko yifuza ko umuntu uri mu bihe bikomeye cyangwa wacitse intege yakura muri iyi ndirimbo imbaraga zo gukomeza kwizera Yesu Kristo, kuko ari we bavuga ko ashoboye byose.

Beula Choir yatangiye mu 1999, ikorera mu Itorero rya ADEPR Kimihurura, muri Paruwasi ya Gasabo. Kugeza ubu ifite abaririmbyi barenga 60.

Abagize iyi korali bavuga ko umubare w’abaririmbyi wagiye uhinduka bitewe n’impinduka zabaga mu itorero, ariko ikaba yarakomeje umurimo wo kuririmba no kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu.

Nyuma ya “Yesu Kristo”, Beula Choir ivuga ko izakomeza gukora indirimbo zishingiye ku butumwa bwiza, ikazagenda ishyira hanze izindi mu gihe kiri imbere.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...