Better Future Football Academy ya Nshizirungu Hubert Bebe izanye igisubizo kirambye mu mupira wo mu Rwanda –AMAFOTO+VIDEO

Imikino - 26/06/2025 1:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Better Future Football Academy ya Nshizirungu Hubert Bebe izanye igisubizo kirambye mu mupira wo mu Rwanda –AMAFOTO+VIDEO

Nshizirungu Hubert Bebe wamamaye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" ndetse akaba yarashinze irerero ry’umupira w’amaguru rya Better Future Football Academy, yavuze ko bamwe mu bana bazajya bagaragaza impano zidasanzwe bazajya babona amahirwe yo kujya gukina umupira mu Bufaransa.

Kuri uyu wa Kane itariki 26 Kamena 2025 InyaRwanda yasuye Better Future Football Academy yashinzwe na Hubert Bebe wamamaye mu gutera amashoti akomeye mu ikipe ya Rayon Sports, Kiyovu Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi".

Nshizirungu yabwiye InyaRwanda ko Better Future Football Academy atari nshya kuko yashinzwe muri 2015 ariko noneho kuri iyi nshuro akaba azanye ingamba zidasanzwe zirimo kwigisha abana umupira w’amaguru ndetse bakazakina ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Better Future Football Academy ndumva ko abanyarwanda benshi barayizi. Ni ikipe natangije kuva muri 2015 n’uko hari hashize iminsi ihagazeho gatoya kubera ko habayeho ikibazo cy’ibibuga ariko ndimo ndagaruka ndagira ngo mbibutse ko noneho nagarutse mpari."

Nshizirungu Hubert Bebe yavuze ko yamaze kubona abafatanyabikorwa mu Bufaransa bazajya bamufasha kwigisha abana umupira w’amaguru kugeza ubu bakaba baramwemereye kujya ajyana abana bane mu mwaka bakajya kwigira umupira mu Bufaransa.

Ati: “Muri iyi minsi nari maze iminsi narahagaze nari ndi gushaka aho abana bazajya bajya mu mahugurwa y’umupira, nkaba narabonye ikigo kiri mu Bufaransa, ni ikigo giherereye mu mujyi wa Marseille kandi banyemereye ko buri mwaka twajya twoherezayo abana bane.

Ubu ni ukuvuga ngo guhera umwaka utaha nta gihindutse mu kwezi kwa Gatandatu hari abana bane bagomba kugenda, ubu niyo gahunda ihari, ni na cyo cyatumye tunasubika kubera ko narimo gushakisha uburyo mu myaka itaha wenda n’abana bajya bagerayo bakaba bamara nk’ibyumweru bibiri bahabwa ubumenyi ku mupira ku buryo bizanatanga umusaruro ku ikipe y’igihugu "Amavubi".

Hubert Bebe yavuze ko imikoranire ye n’abo bafatanyabikorwa atari ukohereza abana mu Bufaransa gusa, ahubwo hari n’abatoza bazajya bava mu Bufaransa bakaza kwigisha abana muri Better Future Football Academy.

Ati: “Ubu ni ukuvuga ko no ku rwego rwerekeye abatoza, hari n’abatoza bazajya bava mu Bufaransa bazaza batanga imyitozo y’ibanze hano muri Better Future Football Academy."

Nshizirungu Hubert Bebe yavuze ko abana bigira umupira muri Better Future Football Academy hari abazagira amahirwe yo kujya kwigira umupira mu Bufaransa

REBA AMASHUSHO UBWO TWARI TWASUYE ABA BANA MU MYITOZO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...