Kuri uyu wa Kane itariki 26 Kamena 2025 InyaRwanda yasuye Better
Future Football Academy yashinzwe na Hubert Bebe wamamaye mu gutera amashoti
akomeye mu ikipe ya Rayon Sports, Kiyovu Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u
Rwanda "Amavubi".
Nshizirungu yabwiye InyaRwanda ko Better Future Football
Academy atari nshya kuko yashinzwe muri 2015 ariko noneho kuri iyi nshuro akaba
azanye ingamba zidasanzwe zirimo kwigisha abana umupira w’amaguru ndetse
bakazakina ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Better Future Football Academy ndumva ko
abanyarwanda benshi barayizi. Ni ikipe natangije kuva muri 2015 n’uko hari hashize
iminsi ihagazeho gatoya kubera ko habayeho ikibazo cy’ibibuga ariko ndimo
ndagaruka ndagira ngo mbibutse ko noneho nagarutse mpari."
Nshizirungu Hubert Bebe yavuze ko yamaze kubona
abafatanyabikorwa mu Bufaransa bazajya bamufasha kwigisha abana umupira w’amaguru
kugeza ubu bakaba baramwemereye kujya ajyana abana bane mu mwaka bakajya
kwigira umupira mu Bufaransa.
Ati: “Muri iyi minsi nari maze iminsi narahagaze nari ndi
gushaka aho abana bazajya bajya mu mahugurwa y’umupira, nkaba narabonye ikigo
kiri mu Bufaransa, ni ikigo giherereye mu mujyi wa Marseille kandi banyemereye
ko buri mwaka twajya twoherezayo abana bane.
Ubu ni ukuvuga ngo guhera umwaka utaha nta gihindutse
mu kwezi kwa Gatandatu hari abana bane bagomba kugenda, ubu niyo gahunda ihari,
ni na cyo cyatumye tunasubika kubera ko narimo gushakisha uburyo mu myaka itaha
wenda n’abana bajya bagerayo bakaba bamara nk’ibyumweru bibiri bahabwa ubumenyi
ku mupira ku buryo bizanatanga umusaruro ku ikipe y’igihugu "Amavubi".
Hubert Bebe yavuze ko imikoranire ye n’abo bafatanyabikorwa atari
ukohereza abana mu Bufaransa gusa, ahubwo hari n’abatoza bazajya bava mu
Bufaransa bakaza kwigisha abana muri Better Future Football Academy.
Ati: “Ubu ni ukuvuga ko no ku rwego rwerekeye abatoza, hari n’abatoza
bazajya bava mu Bufaransa bazaza batanga imyitozo y’ibanze hano muri Better
Future Football Academy."
Nshizirungu Hubert Bebe yavuze ko abana bigira umupira muri Better Future Football Academy hari abazagira amahirwe yo kujya kwigira umupira mu Bufaransa
REBA AMASHUSHO UBWO TWARI TWASUYE ABA BANA MU MYITOZO