Ibyimana Crespe utoza abana b’imyaka 15 ndetse akaba murumuna wa Nshizirungu Hubert Bebe washinze Better Future Football Academy, yabitangarije InyaRwanda kuri uyu wa Gtanu itariki 25, Nyakanga 2025 nyuma y’imyitozo.
Yagize ati: “Abazaza ha Better bafite gahunda yo gushyiraho icyiciro cya gatatu kugira ngo na ba bana bajye bagenda babona aho bazamukira. Tuzagendera ku bana bo muri Better Future Football Academy kubera ko nibo twatangiye gukorana nabo, ubu gahunda ni ukuguma gukorana tumenyerane nabo, tuzanakomezanye mu cyiciro cya gatatu.
Uretse ibyo kugira ikipe ikina mu cyiciro cya gatatu Ibyimana Crespe yavuze ko gahunda nyamukuru ari ukuzamura impano z’abana bato ati: “Ni Academy ya Nshizirungu Hubert, akaba ari academy kaje gashaka kuzamura umupira mu bana, tukaba dufite abana bahera ku myaka itanu kugeza kuri 15.
Yakomeje avuga ko mu gihe bamaze basubukuye ibikorwa byabo abona abana bari gutera intambwe nziza. Ati “Urebye igihe tumaze dukora usanga hari abana bafite impano kandi zizagenda zizamuka.
Urebye kugeza izi saha harimo abana bamaze kuzamura urwego, bamaze kumenya gufunga umupira, kuwutanga kwa bagenzi babo ariko nyine kubera ko ari ugutangira umuntu agenda abakurikirana umunsi ku munsi kandi ni nako bagenda bazamuka.
Yahishuye ko buri cyiciro cy’abana gihabwa imyitozo yacyo kuko abana batananganya imbaraga. Ati “Abana ntabwo tubaha imyitozo ingana kuko buri cyiciro kigira abatoza bacyo kuko nkange nkora mu cyiciro cy’abatarengeje imyajka 15. Abana b’imyaka 15 rero ni naryo zingiro navuga ry’umupira kuko bo baba bagirango bakore imyitozo y’imbaraga, ibyo byose tugenda tubibaha kuko nibo bakinnyi b’ejo.