Iyi Korali iteguye iki giterane ku nshuro ya gatatu kuko isanzwe igitegura aho kuri iyi nshuro gifite insanganayamatsiko igira iti: ”Abayoborwa n’Umwuka w’Imana nibo bana b’Imana", Abaroma 8:14”.
Ni igiterane bategura kugira ngo abantu bongere batekereze ku gaciro (umumaro w’Umwuka wera mu itorero no gukura kwaryo. Muri iki giterane batumiye abantu batandukanye yaba abavugabutumwa ndetse n’amakorali.
Hari korali zo muri iyo paroisse arizo: Family of Singers choir, Agape choir, ndetse na Passion Praise worship team. Bazaba bari kume kandi na New Melody Choir n’abavugabutumwa barimo Rev Dr Faustin Ndatabaye hamwe na Ev Hakizimana Justin.
Ubuyobozi bwa Bethel choir bwabwiye inyarwanda buti: "Tuzava mu gitondo saa tatu tugeze saa sita. Iki ni igice cya mbere cy'amateraniro. Saa Munani tuzakomera igitaramo kugeza saa kumi n'imwe".
Korali Bethel imaze imyaka 30 ikora ivugabutumwa mu ndirimbo dore ko yashinzwe mu 1995. Yatangiye yitwa korali Jyanumucyo ariko muri uwo mwaka ihindurirwa izina yitwa korali Bethel.
Korali Bethel kuva ibayeho yakoze ibikorwa byinshi mu kwagura ubwami bw’Imana. Mu 1998 yashyize ku mugaragaro indirimbo zayo za mbere z’amajwi kuri Album yiswe “Urufatiro ni rumwe”.
Mu 2000 yashyize ku mugaragaro indirimbo zayo za Album ya kabiri yiswe “Iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni Inde?”
Kuva icyo gihe Korali Bethel yibanze mu bikorwa by'urukundo bijyanye no gufasha abatishoboye ndetse n’ivugabutumwa mu duce dutandukanye.
Mu 2017 yamuritse ku mugaragaro Album ya gatatu yitwa “MUTITIRIZE” mu gitaramo cyabaye tariki 01-02/04/2017, ku rusengero rwa EPR mu Kiyovu aho iyi korali ikorera umurimo w’Imana.
Bethel choir igiye gukora igitaramo gikomeye