BET Awards: Tyla, Tems na Burna Boy baserukiye Afurika, mu gihe Card B ahataniye ibihembo byinshi

Imyidagaduro - 20/05/2026 8:44 AM
Share:

Umwanditsi:

BET Awards: Tyla, Tems na Burna Boy baserukiye Afurika, mu gihe Card B ahataniye ibihembo byinshi

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Cardi B ni we uyoboye abandi mu bahataniye ibihembo bya BET Awards 2026, nyuma y’uko ashyizwe mu byiciro bitandatu ahataniyemo ibihembo. Akurikiwe na Kendrick Lamar na Mariah the Scientist bahatanye mu byiciro bitanu buri umwe.

Si aba gusa, kuko abahanzi bakomoka muri Afurika ndetse n’abafite inkomoko muri Nigeria bagaragaye ku rutonde muri ibi bihembo bikomeye bihesha icyubahiro umuco n’impano z’Abirabura ku Isi, aho amazina nka Wizkid, Burna Boy, Tyla, Asake na Tems yongeye kugaragara mu bahatanira ibihembo bikomeye.

Gutangaza abahataniye BET Awards 2026 byakozwe kuri uyu wa Kabiri, aho byagaragaye ko Tems ari umwe mu banyafurika bafite amahirwe menshi, nyuma yo guhatana mu byiciro bitatu birimo icya “Best Female R&B/Pop Artist”, “BET Her Award” ndetse na “Viewers’ Choice Award” abikesha indirimbo “Raindance” yakoranye na Dave.

Ku rundi ruhande, Wizkid na Asake bahuriye mu cyiciro cya “Best Group”, nyuma y’imikoranire yabo yakunzwe ndetse n’indirimbo zakomeje kwitwara neza ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Burna Boy we yahatanye mu cyiciro cya “Best Collaboration” abikesha indirimbo “WGFT” yakoranye na Gunna.

Si umuziki gusa wahesheje icyubahiro abanyafurika n’abafite inkomoko muri Nigeria, kuko no muri sinema amazina yabo yongeye kugaragara. Ayo Edebiri na Cynthia Erivo bahatanye mu cyiciro cya “Best Actress”, mu gihe Damson Idris yahatanye mu cya “Best Actor”.

Ibi byerekana uburyo abakomoka muri Afurika bakomeje kugira ijambo rikomeye muri sinema n’imyidagaduro mpuzamahanga, cyane cyane muri Hollywood.

Mu bandi bahanzi bahataniye ibihembo byinshi harimo Doechii, Doja Cat, Latto, Teyana Taylor na Olivia Dean bahataniye ibihembo bine buri umwe.

Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo Tyla nawe yongeye kwigaragaza muri BET Awards aho ahataniye mu byiciro birimo “Best Female R&B Artist” na “Best Afrobeats Artist”, aho ahatanye na Wizkid, Burna Boy, Rema ndetse na MOLIY.

Uyu mwaka kandi hiyongereyemo ibyiciro bishya birimo “Fashion Vanguard Award” ndetse na “Pulse Award”, bigamije guhemba abigaragaza mu myambarire, imbuga nkoranyambaga n’umuco wa ‘Pop.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo bya BET Awards 2026 biteganyijwe kuba ku wa 28 Kamena 2026 i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikazayoborwa n’umunyarwenya Druski.

Cardi B ayoboye urutonde rw'abahataniye ibihembo bya BET Awards 2026, yongera kwandika amateka mu muziki mpuzamahanga

Tyla akomeje kugaragaza imbaraga za Afurika muri BET Awards 2026, ahatana mu byiciro bikomeye by’umwaka


Burna Boy akomeje kuba umwe mu bihangange bya Afurika ku ruhando mpuzamahanga, ahatanye muri BET Awards 2026


Tems yongeye kwigaragaza muri BET Awards 2026, ashimangira urwego rwe mu muziki mpuzamahanga no muri R&B/Pop


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...