Ibihembo bya mbere byatanzwe ku itariki 19 Kamena 2001. Bitegurwa na Black Entertainment Television (BET) iha rugari abirabura bakora umuziki, bakina filimi, imikino itandukanye, abagiraneza n’abandi bose bateza imbere abanyempano b’abirabura.
Kuri iyi nshuro bitegerejwe gutangwa mu ijoro ryo ku itariki 25 Kamena 2023. Ni ku Cyumweru gitaha bikazatangirwa mu mujyi wa Los Angeles bikazayoborwa n’umuraperi Bow Wow wanagaragaje ibyishimo byo kuzayobora ibyo birori.
BET Awards 2023 yahaye rugari Hip Hop
Muri ibi bihembo hazaririmba abaraperi batandukanye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 ishize abirabura bakora neza Hip Hop.
Abamaze gutangazwa barimo: Lil Uzi Vert, 69 Boyz, Big Daddy Kane, Chief Keef, Dj Unk, E-40, Fast Life, Yungstaz & Easton (F.L.Y), Fat Joe, Ja Rule, Kid’N’Play, Mc Lyte, Percy, Tyga, Soulja Boy. Urutonde ruriho abaraperi benshi kuko hazabaho uruhererekane rw’ibitaramo bizamara weekend yose.
Ni ibihembo bizatambuka imbona nkubone kuri BET bikaba bizabanzirizwa n’ijoro ryo kwizihiza imyaka 50 ya Hip Hop. Kuva mu burasirazuba kugeza mu burengerazuba hose bazaba bakurikiye ibyo birori dore ko Hip Hop isa nk’aho ariho ifite imizi ndetse banakunze guhangana mu mirongo (West Coast to East Coast).
Biteganyijwe ko ibihembo bizatangira ku isaha ya saa mbili z’ijoro ku masaha y’I Los Angeles. Abahanzi bo muri Afurika barahatanye muri ibi bihembo. Barimo Burna Boy urimo mu byiciro bitatu, Tems ari mu byiciro bibiri. Wizkid nawe ahatanye muri ibi bihembo.
Ayra Star na Asake babihatenyemo bwa mbere . kuri Twitter ya BET banditse bati:"Dufite abahanzi batandukanye bazatarama. Abaraperi bahawe umwanya uhagije kugirango twizihize imyaka 50 Hip Hop imaze iyoboye ".
Bow Wow yasangije abamukurikira ibyishimo byamurenze
Bow Wow niwe uzakira bagenzi be bazaba bari gutarama mu birori bya BET hazaba hizihizwa imyaka 50 ya Hip Hop. Ni umuraperi mukuru ariko uhora ashimira Snoop Dogg wabengutse impano ye akamufasha mu 2000. Yabonye izuba ku itariki 9 Werurwe mu 1987.
Akimara kumenya ko ari we uzakira biriya bihembo yanditse kuri Twitter ati:" Murabizi se? nijye uzakira ibi birori. BET ituzaniye umunezero I Los Angeles. Muzi se uwo bahaye imfunguzo? Nijye tuzabana weekend yose ".
Muri ibi bihembo, Drake niwe uhatanye mu byiciro byinshi. Akurikirwa n’umuraperiGloRilla uhatanye mu byiciro bitandatu.
Bow Wow uzayobora ibirori bya Hip Hop bibanziriza BET awards ubusanzwe yitwaShad Gregory Moss. Ku myaka 13 nibwo yabaye icyamamare. Yatangiriye umuziki mu nzu yitwa Death Row Records ifasha abahanzi yarimo Dr. Dre na Snoop Dogg.
Indirimbo yamugize icyamamare yitwa Bounce with Me yasohoye mu mpeshyi yo mu 2000. Iyi ndirimbo yahise ikoreshwa nka Soundtrack kuri filimi yitwa Big Momma’s House ya Martin Lauwrence. Bow Wow abarirwa umutungo uri muri miliyali 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda ($1.5M).
Bow Wow azayobora ibirori bya BET 2023
Hatangajwe abaraperi bazaririmba muri BET 2023 izaba ku Cyumweru tariki 25 Kamena saa mbili z'ijoro i Los Angeles