Besalel Choir ikomeje gusigasira umurage wo guhanga indirimbo zishingiye kuri Bibiliya - VIDEO

Iyobokamana - 21/09/2025 10:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Besalel Choir ikomeje gusigasira umurage wo guhanga indirimbo zishingiye kuri Bibiliya - VIDEO

Korali Besalel ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Kigali, Paruwasi ya Gatenga, Itorero rya Murambi, imaze hafi imyaka 30 itangira umurimo. Ubu ifite abaririmbyi barenga 100, ikaba izwi cyane mu ndirimbo zifasha abizera kwegerana n’Imana.

Mu rwego rwo gukomeza uwo murage, Besalel Choir yashyize hanze indirimbo nshya yise “Mbona Ijuru”. Ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bw’ihumure n’icyizere, ishingiye ku isezerano ry’Imana ryerekeye ijuru rishya n’isi nshya, nk’uko byanditswe mu Ibyahishuwe 21, aho Yerusalemu nshya ivugwa nk’umugeni uteguriwe umugabo we.

Mu butumwa burimo, aba baririmbyi bibutsa ko abazaba bejejwe imitima ari bo bazabana na Yesu, kandi ko ibintu byose byashize bizaba byarangiye burundu. Ni indirimbo isaba abantu gukomeza kwizera no kwihangana, kuko ururembo ruteguriwe abanesha ruzaba urw’ibyishimo n’amahoro adashira.

Iyi ndirimbo inagaragaza ko ari wo mudugudu Aburahamu yategerezaga, wubatswe ku rufatiro rw’Imana ubwayo. Hazabamo ihema ry’Imana, izaturana n’abana bayo, ikahanagura amarira yose, ntihazabe urupfu, ibibazo cyangwa intimba, ahubwo byose bizahinduka bishya. Abanesha bazaragwa byose, Imana ikomeze kubabera Imana, na bo babe abana bayo.

Ubutumwa bukubiye muri “Mbona Ijuru” bukenewe cyane muri iki gihe abantu benshi bahura n’ibibazo by’ubuzima. Ni indirimbo y’ihumure ishimangira ko urugendo rw’abizera rufite iherezo ryiza igihe cyose dukomeje kwiringira Kristo.

Besalel Choir bemeza ko bazakomeza umurage wo kuririmba indirimbo zishingiye kuri Bibiliya, zigahuza imitima y’abizera n’icyizere cy’iteka ryose. Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza barasabwa kuyumva no kuyisangiza abandi, kugira ngo ubutumwa burimo bukomeze gufasha imitima no kubibutsa ko Yesu ari we soko y’intsinzi n’icyizere cyacu.

Besalel Choir bashyize hanze indirimbo nshya bise “Mbona Ijuru”

REBA HANO INDIRIMBO "MBONA IJURU" YA BESALEL CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...