Perezida wa Korali Berisheba, Bwana Niyomukiza Emmanuel, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi korali ayoboye yabonye izuba kuwa 09/10/2017, ibivuze ko imaze imyaka 5 kuva itangiye ivugabutumwa mu ndirimbo. Yavuze ko yatangiranye abaririmbyi 17 ariko ubu imaze kugira abaririmbyi barenga 50. Berisheba choir imaze gukora indirimbo eshatu ari zo: "Ntacyo nkushinja" ari nayo batangiriyeho, "Niwe umurikira" na "Ijambo" bashyize hanze mu masaha macye ashize.
Niyomukiza Emmanuel yabwiye InyaRwanda.com ko "Ijambo" ari indirimbo nshya bashyize hanze mu masaha macye ashize, ikaba "ivuga uruhare rw'ijambo ry'Imana mu buzima bw'umukristo cyangwa se umumaro w'ijambo ry'Imana mu buzima bw'uwizera aho tugaragaza y'uko twahawe ijambo, [ijambo ry'Imana, ijambo ry'Ubugingo], tukagaragaza y'uko iryo jambo ry'Imana dufite ari ryo ridusubizamo imbaraga muri uru rugendo, ikindi rikadukomeza".
Arakomeza ati "Hanyuma igikomeye cyane iri jambo ry'Imana rikora twagaragaje muri iyi ndirimbo yacu, ni uko ritwibutsa isezerano ry'uko Kristo Ysu azagaruka kutujyana, bityo tugahorana ibyiringiro y'uko tuzajya mu ijuru". Yavuze ko ubutumwa bukomeye banyujije muri iyi ndirimbo ari ububoneka muri Matayo 7: 24-25 havuga ko hahirwa umuntu witondera ijambo ry'Imana, urikomeza, uribika ku mutima we".
Ati "Twagaragaje ko uwo muntu ahiriwe kuko nta bwoba azagira kubera y'uko azaba ameze nka wa munyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. Rero ntabwo azatinya, azaba akomeye muri uru rugendo nubwo imvura yagwa, imiyaga igahuha. Mu gusoza twasoje turi gutanga inama iboneka muri Zaburi 119: 11 ivuga ngo 'bika ijambo ry'Imana mu mutima wawe kugira ngo udacumura ku Mana'".
Yavuze ko ibanga ryo kudacumura ku Mana ari ukubika ijambo ryayo mu mutima wawe. Ati: "Ni ko ijambo ry'Imana ritubwira ngo nibikiye ijambo ry'Imana mu mutima wanjye kugira ngo ntayicumuraho. Twabwiye abantu muri iyi ndirimbo tuti 'nabitse ijambo ry'Imana kugira ngo ntayicumuraho', ni nk'aho turi kubwira abantu ngo 'rero kugira ngo udacumura ku Mana ni uko ubika ijambo ry'Imana mu mutima wawe'".
Abajijwe uko bahuza amasomo yabo ya Kaminuza no kuririmbira Imana, Perezida wa Berisheba Choir yagize ati "Byose tubikora neza mu mwanya wabyo kandi bikagenda neza ariko birumvikana bidusaba kwitanga cyane. Mu gihe cyo kwiga dukurikira amasomo neza, hanyuma nyuma yayo tugakora Ivugabutumwa kandi Imana ijya idushyigikira tugatsinda neza ndetse n'ivugabutumwa rigakorwa".
Mu byo aba baririmbyi bateganya gukora mu gihe kiri imbere harimo: "Gukomeza kwagura ivugabutumwa mu kigo dukoreramo no hanze yacyo, gukomeza gukora izindi ndirimbo dufite mu buryo bw'amajwi (Audio) no gukorera amashusho (Video) indirimbo 3 tumaze gusohora ndetse n'izindi tuzakora nyuma".
Berisheba Choir irateganya gufata amashusho y'indirimbo zabo
Berisheba Choir imaze gukora indirimbo eshatu z'amajwi
Bakorera umurimo w'Imana muri CEP UR Rwamagana
Berisheba choir irasaba abatuye Isi kubika ijambo ry'Imana mu mitima yabo
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA "IJAMBO" YA BERISHBA CHOIR YA CEP UR RWAMAGANA