Bensoul
wamamaye mu ndirimbo nka 'Extravaganza' yakoranye na Sauti Sol, yasubiye mu
gihugu cya Kenya mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, ahagana saa
tanu z’ijoro.
Uyu
muhanzi asanzwe ari inshuti ya hafi ya Element Eleéeh, kuko kenshi bahurira i
Nairobi bagakorana umuziki. Element,
yabwiye InyaRwanda ko bamaze gukorana indirimbo, ariko
bazayinononsora kugira ngo isohoke iri ku rwego rwo hejuru.
Yagize
ati: “Bombi ni inshuti. Nyuma y’igitaramo, Bensoul yahuye na Element muri ‘studio’
ya Eleeesphere baraganira banakorana indirimbo. Birashoboka ko Element azajya
muri Kenya kurangiza iyi ndirimbo cyangwa Bensoul akagaruka i Kigali kugira ngo
bayirangize.”
Bensoul
si ubwa mbere afatanya n’abahanzi bo mu Rwanda. Afite indirimbo yahuriyemo na
Alyn Sano bise Chop Chop, ndetse bayiririmbanye ku rubyiniro mu gitaramo
cyabaye ku wa 27 Nzeri 2025 muri Kigali Universe. Kuri album ye The Party &
The After Party, uyu muhanzi yanakoranye n’abandi bahanzi barimo The Ben na
Ariel Wayz.
Igitaramo
cyamuzanye i Kigali cyiswe ‘World Champs Night Life’, cyaranzwe n’imbyino
n’umuziki utandukanye. Cyanaririmbyemo abahanzi nka Nviiri the Storyteller, Kid
from Kigali, Shemi, Angell Mutoni, Alyn Sano na Bushali.
Cyitabiriwe
n’abahanzi n’abandi batari bacye bazwi mu myidagaduro nyarwanda barimo Bruce
The 1st, Kivumbi King, Kenny K Shot, Jule Sentore, Bahali Ruth, ndetse
cyitabirwa n’Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Nyakubahwa Janet Mwawasi Oben.
Bensoul
ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Kenya no mu karere, uzwi cyane kubera ijwi
rye ridasanzwe n’ubuhanga mu kwandika indirimbo.
Yamenyekanye
cyane ubwo yakoranaga n’itsinda Sauti Sol mu ndirimbo Extravaganza, yahise
imwinjiza mu ruhando rw’abahanzi bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba.
Uretse
kuririmba, Bensoul azwi nk’umwanditsi w’indirimbo wagiye afasha abandi bahanzi
b’ibyamamare. Mu rugendo rwe, yakoranye na benshi barimo The Ben, Ariel Wayz,
Alyn Sano n’abandi, bigaragaza uburyo umuziki we urenga imbibi.
Album
ye The Party & The After Party yatumye arushaho kumenyekana, igaragaza
impano ye mu guhuza injyana zitandukanye.
Indirimbo 'Chop Chop' yakoranye na Alyn Sano, kimwe n’indi mishinga yo gukorana na Producer
Element, ni ikimenyetso cy’uko Bensoul ari kugenda yubaka umubano ukomeye
n’injyana nyarwanda.
Uyu
muhanzi wicisha bugufi ariko ugaragara nk’ufite ejo hazaza hanini, akomeje
kureshya abakunzi b’umuziki mu karere no hanze yako binyuze mu mishinga ye.
Element
na Bensoul basanzwe bafitanye umubano wihariye, wagejeje ku ikorwa ry’indirimbo
yabo bwite
Bensoul
ari kumwe na Producer Element Eleéeh muri ‘studio’ aho bakoranye indirimbo
bazasonononsora mu gihe kiri imbere
Muri
iki gihe, Element Eleéeh ari kwitegura gusohora indirimbo ye nshya yitwa ‘Maaso’
Bensoul
yahuje imbaraga na Alyn Sano baririmbana indirimbo ‘Chop Chop’ bakoranye