Iki gitaramo cyari cyateguwe na Korali Abategereje, cyatangiye saa Munani z’amanywa, gisozwa ahagana saa Moya n’igice z’umugoroba, nyuma y’ibihe by’akataraboneka byaranze kuramya Imana no kuririmba indirimbo zisingiza Imana.
Abitabiriye iki gitaramo bahimbaje Imana mu ndirimbo z'amakorali arimo Korali Abategereje ari nayo yagiteguye, Korali Ababibyi, Korali Himbaza na Korali Nyundo, mu gihe Bethlehem Choir yo ku Gisenyi yari yatumiwe nk’umushyitsi mukuru.
Umuyobozi wa Bethlehem Choir, Prince Mahoro, yatangaje ko urugendo rw'ivugabutumwa rwabaye urw’ibyishimo, kuva ubwo bari bakiri mu materaniro asanzwe y’itorero kugeza bageze i Rugerero.
Yavuze ko amateraniro basanzwe bateraniramo yarangiye saa 12:20, nyuma bakagira akanya ko kuba hamwe no gufata icyo kurya mbere yo guhaguruka.
Saa 13:10, Bethlehem Choir yahagurutse ku rusengero ibarizwamo yerekeza mu Rugerero. Imitima y’abaririmbyi yari yuzuye ibyishimo, cyane ko urugendo rwakozwe mu modoka zabo bwite, zirimo iz’abaririmbyi ndetse n’iz’abaterankunga ba korali.
Abari basigaye inyuma bageze aho igiterane cyaberaga ahagana saa 13:50, basanga hakiri gukorwa iteraniro rya gatatu. Saa 14:20, iryo teraniro rirangiye, abari mu Rugerero bafashe akanya ko guha ikaze Bethlehem Choir mu gikari.
Ahagana saa 14:50, Bethlehem Choir yari yinjiye mu rusengero ahari hateganyijwe kubera igitaramo.
Igitaramo cyatangiye mu mwuka wo guhimbaza Imana
Saa 15:00, igitaramo cyatangiye gufata indi sura. Habanje kuririmba amakori abiri yo kuri ADEPR Rugerero, akurikirwa na Korali Abategereje, ari na yo yari yatumiye Bethlehem Choir.
Abategereje yagaragaje ubuhanga mu kuririmba, ndetse ubwo yageraga ku ndirimbo yayo yitwa "Icumbi", ibyishimo byariyongereye.
Nyuma yayo hakurikiyeho Bethlehem Choir, maze kuva mu ndirimbo ya mbere, abakristo bafatanya nayo kuririmba no guhimbaza Imana.
Bethlehem Choir yatangiye igice cyayo cya mbere iririmba indirimbo zirimo: "Aho Igihe Kigeze", "Yesu We", "Mana Yacu Yera", "Mbega Imana Ikomeye".
Izi ndirimbo zaririmbwe mu rusengero rwari rwuzuye abantu, ndetse abandi bari bakurikire igitaramo bahagaze mu madirishya kubera ko imbere hatari hakiri umwanya uhagije. Urusengero rwari ruto ugereranyije n’ubwinshi bw’abari baje kwifatanya na bo muri iki gitaramo.
Bethlehem Choir yakomeje igitaramo mu kindi gice, iririmba indirimbo zakomeje gutuma abakristo bahaguruka ku bwinshi bafatanya n’abaririmbyi gutambira Imana.
Muri iki gice, Bethlehem Choir yaririmbye: "Gishyitsi cya Dawidi", "Kuba Dufite Ibyavuzwe n’Imana", "Intambara mu Isi", "Ninalisifu Jina Lako". Indirimbo zakomeje gutuma abari mu rusengero bizihirwa cyane, amashyi n’ibyishimo birushaho kwiyongera.
Stage ya gatatu yahuje Korali Bethlehem na Korali Abategereje
Mu gice cya gatatu, habayeho umwihariko kuko abaririmbyi ba Korali Abategereje, ari na bo bari batumiye Bethlehem Choir, bifatanyije n’abaririmbyi ba Bethlehem Choir. Bafatanyije, baririmbiye hamwe, mu gihe abakristo na bo bahagurutse begera uruhimbi bafatanya n'abaririmbyi guhimbaza Imana.
Muri iki gice, Bethlehem Choir yaririmbye: "Ni Yesu Gusa", "Ubwo Uwiteka Yagaruraga", "Yaratsinzwe Satani", "Njye Numva Impanda Ivugije", "Bakundwa Bene Data".
Perezida wa Bethlehem Choir, Prince Mahoro, yabwiye inyaRwanda ko muri iki gice cya gatatu abakristo batashakaga gutaha, ahubwo bakomeje gusaba izindi ndirimbo kubera kwizihirwa cyane n'indirimbo za Bethlehem Choir.
Yagize ati: "Abari aho bakomeje kubasaba kuririmba, ku buryo igitaramo cyageze ku musozo saa 20:30, nabwo ari uko bari bamaze kubinginga ngo babareke batahe, kuko abakristo bo bifuzaga ko igitaramo gikomeza."
Abitabiriye bashimye Imana ku bw’ibihe byiza
Prince Mahoro yavuze ko abitabiriye igitaramo bagaragaje ibyishimo byinshi, ndetse na Bethlehem Choir ubwayo igashimira Imana ku bw’ibihe byiza yagiranye n’abakristo i Rugerero. Urwo ruzinduko rwabaye umwanya mwiza wo gusangira ubutumwa bw’Ivanjili binyuze mu ndirimbo no gufasha abantu kurushaho kwegera Imana.
Igitaramo kandi cyanyuze kuri YouTube Channel ya Bethlehem Choir mu buryo bw'imbonankubone (Live), bituma n’abatabashije kugera mu Rugerero babasha kugikurikira no kwishimira ibihe byaranze icyo gitaramo.
“Bethlehem ni Korali buri wese akwiye kubonamo ubwiza bwa Kristo Yesu”
Bethlehem Choir ni imwe mu makorali amaze igihe kinini akora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Irakunzwe cyane mu gihugu ndetse by'akarusho ifatwa nka nimero ya mbere mu Ntara y'Iburengerazuba.
Umuyobozi wayo, Prince Mahoro, avuga ko icyifuzo cye ari uko Bethlehem Choir yakomeza kuba igikoresho cyo kwamamaza Kristo no kugaragaza ubwiza bwe. Ati: “Bethlehem ni Korali nkuru buri wese akwiye kubonamo ubwiza bwa Kristo Yesu.”
Uyu muyobozi yavuze ko yifuza ko ubutumwa Yesu Kristo yahumekereye muri Bethlehem Choir bwagera ku bantu benshi kandi bukagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’ababwumva.
Iki gitaramo cyabaye nyuma y’igihe gito Bethlehem Choir ishyize hanze indirimbo nshya yitwa "Yesu Gusa" (Yesu ni we Muhuza), yasohotse ku wa 21 Kanama 2026.
Iyi ndirimbo ishimangira ubutumwa bushingiye ku kuba Yesu Kristo ari we Muhuza w’umwizera n’Imana Data, aho ishingiye ku magambo yo muri Yohana 14:6, aho Yesu avuga ko ari we nzira, ukuri n’ubugingo.
Bethlehem Choir imaze imyaka myinshi izwi mu muziki wa Gospel, aho ifite indirimbo zakunzwe zirimo Birashoboka, Imbaraga mu Maraso ya Yesu, Dukundane, Tuzigumira muri Yesu, Hari Ibanga ku Bakijijwe, Yesu We! na Ku Zajya mu Ijuru, ndetse n’izindi.
Igitaramo cyabereye i Rugerero cyabaye umwanya wo kongera kugaragaza uruhare rw’amakorali mu ivugabutumwa, aho indirimbo zabaye inzira yo guhuriza hamwe abakristo mu kuramya no guhimbaza Imana.
Bethlehem Choir, nk’umushyitsi mukuru, yakoresheje uwo mwanya mu kugeza ku bitabiriye ubutumwa bwibanda kuri Kristo, mu gihe Abategereje, Ababibyi, Himbaza na Nyundo na zo zifatanyije na yo mu gushimangira ubutumwa bwiza binyuze mu muziki
Benshi barizihiwe mu gitaramo Bethlehem Choir yakoreye kuri ADEPR Rugerero
REBA MU MASHUSHO UKO IKI GITARAMO BETHLEHEM CHOIR YARI YATUMIWEMO CYAGENZE