Mu ndirimbo yabo nshya "Mukiza wanjye" yakiranywe yombi n'abakunzi b'umuziki wa Gospel, Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge iterura igira iti: "Benshi barananiwe, abandi baraguye, dukenyeze imbaraga, turagutumbiriye. Twongerere imbaraga, amavi atentebutse akomere ashikame, duhe ibyo kurya byawe ari ryo Jambo ryawe dukomeze urugendo."
Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu gitaramo cyiswe "Shalom Worship Experience" cyabereye muri ADEPR Nyarugenge ku wa 22-23 Werurwe 2025. Iki gitaramo cyari kigamije gufasha abantu kwegera Imana binyuze mu kuramya no kuyihimbaza, kandi iyi ntego yagezweho nk'uko Shalom Choir yabitangaje.
"Mukiza wanjye" ije ikurikira indirimbo “Yaranguraniye” yibutsa ibyabaye ku musaraba ndetse igahamya n’ibyo Kristo akomeje gukora mu buzima bwa buri munsi. "Igaragaza ko agakiza atari inkuru ya kera gusa, ahubwo ari imbaraga zikora no muri iki gihe."
Perezida wa Shalom Choir, Jean Luc Rukundo, aherutse gutangariza inyaRwanda ko nyuma y’igitaramo bakoreye muri BK Arena n'ikindi bakoreye muri ADEPR Nyarugenge, mu 2026 bafite intego yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bw’ihinduka ribonerwa muri Kristo.
Bateganya kandi gutegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana bizafasha benshi guhura n’Imana mu buryo bwimbitse; Gukomeza gusohora indirimbo zishingiye ku Ijambo ry’Imana, zifite ubutumwa bwubaka kandi buhumuriza imitima; Kwegera abantu banyuze mu bihe bikomeye, babereka ko muri Kristo hari ihinduka nyaryo.
Aba baririmbyi bafite n'umushinga wiswe Shalom Charity, uzibanda ku ivugabutumwa rinyuze mu bikorwa by’urukundo no gufasha abatishoboye, hagamijwe gusangira ibyishimo no kwerekana urukundo rwa Kristo mu bikorwa bifatika.
Icyifuzo cya Shalom Choir ni uko abumva indirimbo zabo batazumva nk’umuziki gusa, ahubwo basobanukirwa ubutumwa bwihishe inyuma yazo. Bifuza ko abantu bamenya ko Yesu yabahinduriye amateka, kandi ko mu buzima bwabo ashobora guhindura byose.



Shalom Choir yateguje indirimbo nyinshi zishingiye ku Ijambo ry’Imana, zifite ubutumwa bwubaka kandi buhumuriza imitima
REBA INDIRIMBO NSHYA "MUKIZA WANJYE" YA SHALOM CHOIR
