Benshi bakwiye kuyigiraho! Shiloh Choir yandikiye amateka i Kigali mu gitaramo "The Spirit of Revival 2025"

Imyidagaduro - 12/10/2025 10:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Benshi bakwiye kuyigiraho! Shiloh Choir yandikiye amateka i Kigali mu gitaramo "The Spirit of Revival 2025"

Korali Shiloh yo mu karere ka Musanze yakoreye igitaramo cyayo cya mbere i Kigali isiga yanditse amateka atazibagirana ndetse itanga isomo ry’imiririmbire ku yandi makorali yo mu mujyi wa Kigali.

Ni gitaramo “The Spirit of Revival 2025” cyabaye kuri iki Cyumweru i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha “Expo” kikaba cyarateguwe na Korali Shiloh ikorera umurimo w’Imana mu Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, ku itorero rya Muhoza;

Ni igitaramo cya mbere iyi korali yari iteguriye mu mujyi wa Kigali akaba ari igitaramo cya karindwi cya “The Spirit of Revival” iyi korali yari iteguye cyane ko ari igitaramo ngarukamwaka.

Nk’uko byari byitezwe ndetse abantu benshi bari barararikiwe iki gitaramo, kuva mu masaha ya saa munani abakirisitu benshi berekezaga i Gikondo dore ko byageze saa cyenda hamaze kuzura abandi bakurikiranira iki gitaramo hanze y’aho cyarimo kibera.

Ntora Worship Team niyo yabimburiye abandi gutarama muri iki gitaramo bakurikirwa na Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge nayo yanyuze ndetse ishimisha benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo.

Nyuma ya Korali Shalom, ibyishimo byari byose hakirwa korali Shiloh yabimburiwe n’abaririmbyi 10 gusa hanyuma baririmba Halleluya my minota itanu kugeza abandi bose bageze ku ruhimbi.

Bahise binjirira mu ndirimbo “Umusaraba”, bakurikizaho “Ntukazime”, bataka indimi z’amahanga mu ndirimbo “Mathew 28” bakomereza ku ndirimbo “All measure” n’izindi ndirimbo zitandukanye.

Ibintu byakomeje kuryoha cyane ubwo iyi korali yagarukaga ku rubyiniro nyuma y’ijambo ry’Imana ryagabuwe n’Umushumba Mukuru w’itorero rya ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye hanyuma baririmba indirimbo zirimo “Inuma zaho ziraguguza numva” ndetse na “Nkuko imisozi” ya Hosiana Nyarugenge.

Umuramyi Prosper Nkomezi nawe wari uri mu bategerejwe muri iki gitaramo yaje akomereza mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana abantu bose bari bamaze kujyamo aririmba indirimbo ze zitandukanye zamamaye zirimo ‘Warakoze’ n’izindi.

Amwe mu masomo izindi korali zakwigira kuri Shiloh Choir n’ibyo abitabiriye igitaramo bashimye

Muri macye, Korali Shiloh yagaragaje ubuhanga mu kwandika no kuririmba mu majwi yose kandi neza biha umukoro ukomeye andi makorali gushaka abahanga bazi umuziki bakabigisha kuririmba mu majwi yose.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bavugaga ko ikigero cyo kuririmba neza mu majwi yose iyi Korali yaba iri ku rwego rwa Chorale de Kigali imwe muri Korali zubashywe mu Rwanda kubera ubuhanga bwayo mu kuririmba.

Ikindi kintu cyagaragaye cyane n’ubwo kibera inyuma y’amarido, ni ugushyira hamwe nka korali no gukunda umurimo w’Imana kuko hari amwe mu masura y’abagize iyi korali basanzwe batuye ndetse bakorera mu mujyi wa Kigali ariko ntibibabuza kwitabira ibikorwa bya Korali.

Umwe mu banyamahanga wari uri aho iki gitaramo cyabereye yumvishe amajwi y’iyi korali irangurura aza abaza igihugu iyo korali ikomokamo bamubwira ko ari iyo mu karere ka Musanze. Uwo mushyitsi yari yatunguwe n’uburyo Korali Shiloh iri kuririmba mu Cyongereza cyiza cyane.

Korali Shiloh ifite intego y’uko mu myaka itanu izaba ari korali iri ku rwego mpuzamahanga, yishyuriye abanyeshuri 13 amafaranga y’ishuri y’umwaka wose avuye mu bushobozi bwabo kuko ivugabutumwa ryabo rijyana n’ibikorwa.

Iki gitaramo ngarukamwaka cya “The Spirit of Revival” ni ubwa mbere kibereye hanze y’akarere ka Musanze kikaba kizagenda kibera hirya no hino mu bice bitandukanye by’Igihugu kugeza ubwo iyi Korali izagura ibikorwa byayo ikajya ijya kuvuga ubutumwa hanze y’Igihugu.

 

Ahabereye iki gitaramo hari hakubise huzuye 

Jessica Mucyowera yitabiriye igitaramo "The Spirit Revival 2025" aboneraho umwanya wo gutumira abantu mu gitaramo cye kizaba k wa 02/11/2025

Rev Isaie niwe wavuze ijambo ry'Imana mu gitaramo "The Spirit Revival 2025"

Umuhanzi Prpser Nkomezi nawe yataramye muri iki gitaramo

Korali Shiloh yanditse amateka mashya muri kigali binyuze mu gitaramo "The Spirit Revival 2025"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...