Inyarwanda.com tukimara kubona aya mashusho y’indirimbo yitwa “Welcome to bed” ya Dr Jiji aho aba anaririmba mu kinyarwanda ngo “Karibu mu gitanda”, kimwe n’undi munyarwanda wese wayabona twahise dushaka kumenya uko abakobwa bagaragaramo babyumva, uko babifata ndetse dushaka no kumenya niba aba bakobwa baba bafite ababyeyi, niko kubashaka maze badutangariza uko babyumva ndetse n’uko babifata. Uretse ibyo kandi, aba bakobwa bakora ibyo abanyarwanda dusanzwe tuzi nk’urukozasoni babanza kugaragara bambaye nk’ababikira, kuburyo hibazwa uko abayoboke b’idini gaturika bafata ibisa no gutesha agaciro umubikira.
Muri aba bakobwa bagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo aho babanza kugaragara bambaye nk’ababikira, bakaza kugararaga hari abambaye ubusa amabere ari imusozi ndetse hakaba n’aho bagaragara bari mu buriri bagaragara nk’abari gusambana, bose bemeza ko ibi bakoze babona ntacyo bitwaye mu muco ndetse ko n’ababyeyi babo nta kibazo.
Aha ho baba bari mu gitanda bagaragara nk'abari gusambana n'amajwi nk'asanzwe azwi muri filime z'urukozasoni (Porno)
Ingabire Rebecca ni umwe muri aba bakobwa, we aganira n’inyarwanda.com yagize ati: “Njye muri aya mashusho njye nari nishimye rwose mbona nta kibazo kirimo kandi ntacyo bintwaye. Yego ababyeyi burya bo uko baba bameze kose ntibabifata neza ariko nyine nta kundi”.
Ku rundi ruhande twaganiriye na Isugi Fatina nawe ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, mu magambo macye yatangarije inyarwanda.com akaba yagize ati: “Njye nta kidasanzwe mbibonamo, njye ndabona ntacyo bitwaye”.
Umunyana Divine niwe ugaragara muri aya mashusho ari mu buriri aho we n’umusore baba bagaragara nk’abarimo gukora ubusambanyi, we mu kiganiro twagiranye yagize ati: “Njye nta kibazo rwose mbibonamo kandi ntacyo byica ku muco kuko si ibintu byabayeho nyine ni muri Video. Ababyeyi banjye rwose n’ubu umpamagaye turi kumwe nta kibazo babigiraho kuko nabo mba narabanje kubibasobanurira”.
Ku rundi ruhande twaganiriye na nyir’ubwite Dr Jiji tumubaza uko aba yarabonye aba bakobwa, amafaranga yabishyuye ndetse n’amafaranga yose yagiye kuri aya mashusho. Mu magambo ye ati: “Mbariyemo n’imyenda nabambitse n’ayo nabishyuye bigera mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Rwf) naho video yose yantwaye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane (2.400.000 Rwf).
Nyuma twashatse kumenya uko bamwe mu banyarwanda babashije kubona iyi ndirimbo babyakiriye. Basile Uwimana ni umunyamakuru kuri Radio 10, akaba n’umwe mu bakunze gukora ibyegeranyo bitandukanye harimo n’ibigaruka ku muco. Mu magambo ye yagize ati: “Birakabije, ubundi mu muco nyarwanda ibi ntibibaho, kubona umukobwa yerekana ibice bye by’ibanga koko? Ikindi gikomeye cyane ni uburyo aba bakobwa bakoze urukozasoni hari aho bambara nk’ababikira, ibi ni ugusebanya, ni ugusebya ababikira bacu no kubaha isura mbi tugereranyije n’indangagaciro dusanzwe tuzi ko zibaranga. Umubikira usambana? Wiyambika ubusa?”
Focus Ruremire ni umuhanzi nyarwanda ukunze kugaragara mu bihangano bijyanye n’umuco. Mu kiganiro n’inyarwanda.com yagize ati: “Ibi si iby’i Rwanda, ibi ni uburozi ku banyarwanda, wumvise byonyine amajwi yayo ibyo avuga, ukareba n’ibikorerwa mu mashusho, ni ukuri si iby’ i Rwanda rwose”.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO:
Manirakiza Théogène