Benjamin Sesko ari gukomanga ku miryango yinjira kuri Old Trafford

Imikino - 08/08/2025 7:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Benjamin Sesko ari gukomanga ku miryango yinjira kuri Old Trafford

Manchester United yamaze kumvikana na RB Leipzig ku masezerano yo kugura rutahizamu w’umunya-Slovenia Benjamin Sesko ku gaciro ka £73.7m.

Muri ayo mafaranga, £66.3m niyo azishyurwa ku buryo butaziguye, andi asigaye akaziyongeraho mu buryo bw’inyongera (add-ons) bitewe n’uko umukinnyi azitwara.

Sesko w’imyaka 22 wanifuzwaga na Newcastle United, aritegura gukora ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa Gatanu, mbere yo gusoza urugendo rumujyana ku kibuga cya Old Trafford.

Uyu musore amaze gutsindira Leipzig ibitego 39 mu mikino 87, ndetse afite umwihariko wo kuba ari we rutahizamu uri munsi y’imyaka 23 umaze gutsinda ibitego byinshi mu marushanwa yose mu makipe ku mugabane w’u Burayi akina muri shampiyona eshanu nziza.

Sesko arusha Jude Bellingham wa Real Madrid igitego kimwe, kandi afite bitanu arusha Florian Wirtz yatsinze mbere yo kwerekeza muri Liverpool avuye muri Bayer Leverkusen ku gaciro ka £100m.

Sesko azasanga abandi bakinnyi bashya bakinabasatira izamu aribo Matheus Cunha na Bryan Mbeumo, bose hamwe baguzwe hafi £130m. Ayo mafaranga yakoreshejwe mu buryo bufasha ikipe gukomeza kugura abakinnyi bashya, kuko ubwishyu bwabo bwateguwe ku buryo butagoye ikipe.

Ibi byose birakorwa mu gihe Marcus Rashford yatijwe Barcelona, Nanone kandi, United yabonye £5m ziva muri Chelsea, nyuma y’uko itageze ku masezerano yo kugura Jadon Sancho.

Alejandro Garnacho, wifuzwa na Chelsea, yabwiwe ko ashobora kugenda muri iyi mpeshyi, ndetse United irifuza ko yazamukuramo £50m. ni nako kandi Rasmus Hojlund, wari rutahizamu wa mbere w’iyi kipe mu mwaka ushize, nawe yashyizwe ku isoko ku mafaranga £40m, nyuma yo gutsinda ibitego 14 gusa muri Premier League mu myaka ibiri amaze muri iyo kipe.

Man United yamaze kumvikana na Leipzig ku ngingo yo kugura Benjamin sesko 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...