Uyu mwana w’umukobwa yavutse kuri uyu wa Mbere tariki
6 Gashyantare 2023, avukira mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Ben Nganji usanzwe ari umunyamakuru wa KT Radio, yabwiye
InyaRwanda ko uyu mwana ari umugisha wiyongera mu yindi, kuko yavutse ku
isabukuru y’imyaka irindwi ishize arushinze.
We n’umufasha we barushinze tariki 6 Gashyantare 2016.
Aragira ati “Bihurirana n'uyu munsi (Ivuka ry’uyu mwana) twujuje imyaka 7
dushinze urugo. Twungutse undi mutaramyi."
Ni umwana wa Gatatu uyu muryango wungutse. Abahungu
babiri n’inkumi. Ben Nganji avuga ko Imana yamuhaye ibyo yasabye, kandi ni
na byo abamukunda bamusabiraga.
Akomeza ati “Imana yampaye ibyo nayisabye n'ibyo
abankunda banyifurije njya gushinga urugo. Reka ndere abo ngabo."
Umugore wa Ben Nganji asanzwe ari umukinnyi
w’ikinamico; abamuzi bamwibuka mu iyitwa ‘Nyiramubande’ yacaga ku Ijwi
ry’Amerika ndetse n’izindi zitandukanye yagiye akinamo akiri ku ntebe y’ishuri
mu mashuri yisumbuye.
Ben Nganji asanzwe ari n’umuhanzi mu njyana ya Reggae.
Muri iki gihe, ari gukora filime z’urwenya zitari zimenyerewe mu Rwanda ziri mu
ishusho imeze nk’iya filime z’umunyarwenya Chaplin Chaplin na Keaton.
Izi filime z’urwenya ari gukora zitandukanye
n’izimenyerewe, aho benshi mu bazikora bibanda ku magambo, mu gihe Ben Nganji
we zibanda ku bikorwa kurusha amagambo.
Filime ya mbere y’urwenya Ben Nganji yasohoye yitwa
‘Gatumwa’ akurikizaho iyitwa ‘Amadorali 100’ zose ziri kuri shene ye ya Youtube
yitwa Ben Nganji Inkirigito.
Ni filime abantu bakunze cyane kugeza ubwo hari
abamusabye ko yajya asohora igice kimwe buri imwe mu cyumweru.
Ben Nganji ni umunyarwenya ubifatanya n’umuziki, yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mbonye Umusaza " yacuranzwe henshi, yaririmbye kandi indirimbo nka “Nsazanye inzara ", “Habe n’Akabizu’, “Mon Garçon " n’izindi nyinshi. Ubwamamare bwazamuye n’inkirigito yanyuze benshi.
Ben Nganji ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko
yibarutse umwana wa Gatatu
Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023, Ben Nganji n’umugore we barizihiza imyaka irindwi ishize barushinze