Ben Nganji yibarutse ubuheta, yamwise ‘Sanchez’

Imyidagaduro - 31/01/2021 7:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Ben Nganji yibarutse ubuheta, yamwise ‘Sanchez’

Umunyarwenya akaba n’umuhanzi ubimazemo igihe Bisangwa Nganji Benjamin [Ben Nganji] ari mu byishimo bikomeye n’umugore we Ufitenema Yvette, ni nyuma y’uko bibarutse umwana wabo wa kabiri.

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, aha ikaze mu muryango umwana we. Ati “Kaze neza mwana wanjye w’ubuheta uvutse mu muryango ugukunda. Kandi ndabizi uvutse ku mugabo wita ku bana be, iyo ngabire rugira akomeza ayintambirize. Mudufashe gushima Imana irongeye iduhaye ingabo."

Ben Nganji yabwiye INYARWANDA ko umwana we w’umuhungu yavukiye mu bitaro bya CHUK ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021. Yavuze ko uyu mwana bamwise Inema Nganji Sanchez bitewe n’uko ari izina rifite igisobanuro cyiza. Sanchez bisobanuye umuntu wejejwe. 

Ben Nganji n’umugore we basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu, ari we mfura bise Inema Nganji Miguel. Umugore wa Ben Nganji asanzwe ari umukinnyi w’ikinamico; abamuzi bamwibuka mu iyitwa "Nyiramubande" yacaga ku Ijwi ry’Amerika n’izindi zitandukanye yagiye akinamo akiri ku intebe y’ishuri mu mashuri yisumbuye.

Ben Nganji muri iyi minsi ari gukora filime z’urwenya zitari zimenyerewe mu Rwanda ziri mu ishusho imeze nk’iya filime z’umunyarwenya Chaplin Chaplin na Keaton. Izi filime z’urwenya ari gukora zitandukanye n’izimenyerewe, aho benshi mu bazikora bibanda ku magambo, mu gihe Ben Nganji we zibanda ku bikorwa kurusha amagambo.

Aherutse kubwira INYARWANDA ati “Nari maze igihe ntagaragara muri Comedy mu Rwanda kubera akazi kenshi, ariko nasanze ntaza nkora ibyo abansanze mu kibuga cyangwa abo twakinjiranyemo bakora kandi bamaze kubyubakamo izina, bituma nkora ikinyuranyo."

Filime ya mbere y’urwenya Ben Nganji yasohoye yitwa ‘Gatumwa’ akurikizaho iyitwa ‘Amadorali 100’ zose ziri kuri shene ye ya Youtube yitwa Ben Nganji Inkirigito.

Ni filime abantu bakunze cyane kugeza ubwo hari abamusabye ko yajya asohora igice kimwe buri imwe mu Cyumweru.

Avuga ko ibi byanatumye yegera Emma Claudine wize ibijyanye na filime mu Buholandi batangiza iyiwa ‘Kimondo Kidi’ isohoka buri cyumweru ikajya kuri shene yitwa SEC Channel.

Kimondo Kidi ni filime y’umuryango w’umwana w’umukobwa witwa Kidi ubana na Se witwa Kimondo, akamwigisha byose, uburere akabumutoza. Bakabaho mu buzima bushoboka bwose kandi bakirwanaho basetsa ariko batanga isomo.

Ben Nganji ni umunyarwenya ubifatanya n’umuziki, yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mbonye Umusaza " yacuranzwe henshi, yaririmbye kandi indirimbo nka “Nsazanye inzara ", “Habe n’Akabizu’, “Mon Garçon " n’izindi nyinshi. Ubwamamare bwe bwazamuwe n’inkirigito yanyuze benshi.


Ben Nganji n'umugore we Yvette bari kumwe n'imfura yabo

Ben Nganji n'umugore we baherutse guhurira muri filime bise "Cyanzekwana"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...