Mu
kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda, Ben Nganji yavuze ko we na bagenzi
be bari bafite igitekerezo cyo gukora umushinga bafatanyije igikorwa cyari
kuganisha ku bitaramo n’ibihangano bahuriyemo ariko byose bikadindizwa
n’“ikibazo cy’igihe”.
Yagize
ati “Hari igihe njyewe na 'Papa Sava' ndetse na Arthur Nkusi twashatse
Ben
Nganji yavuze ko icyo gitekerezo bagitekereje ubwo Niyitegeka Gratien atari
yagafashe icyemezo cyo gutangira filime ye ‘Papa Sava’, ashimangira ko iyo
umushinga wabo uza gukomeza ushobora kuba warabaye “ikintu kinini cyane”.
Ati
“Niyitegeka yari atarafata icyemezo cyo gutangira filime ye 'Papa Sava' ariko
birashoboka ko twari gukora ikintu turi kumwe kikaba kinini cyane
kurushaho."
Ben
Nganji yavuze ko ubwo bari mu rugendo rwo gutekereza kuri uwo mushinga, bakoze
ibitaramo bibiri byabereye i Huye n’ahasanzwe habera Expo i Gikondo, kandi
abantu barabyitabiriye cyane.
Ati
"Twaranabigerageje abantu baza no kubikunda, ariko ntitwari duhuje. Urumva
nkanjye nari ndi kumwe n'abasore, njyewe ndi umuntu w'umugabo wubatse. Urumva
niba tuvuze ngo reka tujye i Huye turareyo dukore igitaramo hari igihe ubona bitashoboka."
Nubwo
bari bamaze gutangira gukora ibitaramo, Ben Nganji yavuze ko batigeze bagera ku
rwego rwo gukora igihangano bahuriyemo.
Nyuma
yo kubona ko guhuza na bagenzi be bigoye, Ben Nganji yahisemo gushyira imbaraga
mu bikorwa bye bwite, ashimangira ko atigeze ahagarika gukora bitewe n’uko
inganzo ye yakamye, ahubwo ko ikibazo cyabaye “kubura umwanya”.
Uyu munyabigwi mu rwenya no mu muziki yavuze ko gukorana n’abo bahanzi bombi byari kumufasha kwagura ibikorwa bye no gushyira hamwe imbaraga z’abanyempano batatu bakomeye mu Rwanda, ariko ashimangira ko buri wese yakomeje inzira ye mu buryo butandukanye, kandi bose bakomeje gutera imbere mu bikorwa byabo.
Ben
Nganji yahishuye ko umwanya ari wo wabangamiye umushinga we na Papa Sava na
Arthur Nkusi, nubwo bose bari bafite icyerekezo kimwe mu myidagaduro
Niyitegeka
Gratien ‘Papa Sava’ yari ataratangira filime ye izwi cyane mu Rwanda ubwo we na
Ben Nganji na Nkusi Arthur batekerezaga gukorana umushinga
Nkusi
Arthur, umunyarwenya n’umunyamakuru ukomeye yari mu bagize uruhare mu
gitekerezo cy’ibitaramo byari guhuza ingufu z’abanyarwenya batatu bakomeye
Ibitaramo
bya Ben Nganji, Papa Sava na Arthur Nkusi byabereye i Huye no muri Expo i
Gikondo mu myaka umunani ishize, bigaragaza ko umushinga wabo wari ufite ejo
heza
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BEN NGANJI WAMAMAYE MU BIHANGANO 'INKIRIGITO'