Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki ya 05 Werurwe 2026 ni bwo Ben na Chance bashyize hanze indirimbo nshya "Igikombe Cyanjye". Ni indirimbo yasamiwe hejuru n'abakunzi babo, barushaho gukumbura cyane gutaramana imbonankubone n'aba baramyi.
Iyi ndirimbo ije mu gihe Ben na Chance bari kwitegura gukora igitaramo cya Pasika kizabera muri BK Arena ku wa 05 Mata 2026. Ku wa Mbere tariki ya 02 Werurwe 2026, Ben na Chance basuye BK Arena bagiye gutaramiramo, batangariza abakunzi babo ko kuri Pasika hazabaho guhimbaza Imana mu buryo bukomeye, bizihiza Izuka rya Yesu Kristo.
Bagaragaye batambagira muri iyi nyubako bise 'Mu Rugo' bati: "Yemwe yemwe yemwe, tariki 05 Mata tuzaba turi hano muri BK Arena mu gitaramo East Jubilee Music Gathering, umunsi w'amateka ku bakristo. Tuzaba duhimbaza twirukanka aha hantu heza, [...]".
Ben na Chance ni itsinda ry'umugabo n'umugore bamaze imyaka 10 mu muziki, bakaba bakunzwe cyane mu ndirimbo "Zaburi Yanjye" imaze kurebwa na Miliyoni 6, “Yesu Arakora”, “Amarira”, “Impano y’Ubuzima”, “Mu Nda y’Ingumba” n’izindi nyinshi. Ni ku nshuro ya mbere bagiye gutaramira muri BK Arena nyuma yo kubisabwa kenshi n’abakunzi babo.
Ben na Chance bari mu myiteguro y'igitaramo cya Pasika, kizabera muri BK Arena tariki ya 05 Mata 2026
REBA INDIRIMBO NSHYA "IGIKOMBE CYANJYE" YA BEN AND CHANCE
