Kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Werurwe 2026, Ben na Chance basuye BK Arena bagiye gutaramiramo, batangariza abakunzi babo ko kuri Pasika hazabaho guhimbaza Imana mu buryo bukomeye, bizihiza Izuka rya Yesu Kristo.
Aba baramyi bakunzwe mu ndirimbo "Zaburi Yanjye" bagaragaye batambagira muri iyi nyubako bise 'Mu Rugo' bati: "Yemwe yemwe yemwe, tariki 05 Mata tuzaba turi hano muri BK Arena mu gitaramo East Jubilee Music Gathering, umunsi w'amateka ku bakristo. Tuzaba duhimbaza twirukanka aha hantu heza, [...]".
Ben na Chance bategerejwe muri BK Arena kuri Pasika bamaze imyaka 10 mu muziki, bakaba bakunzwe cyane mu ndirimbo "Zaburi Yanjye" imaze kurebwa na Miliyoni 6, “Yesu Arakora”, “Amarira”, “Impano y’Ubuzima”, “Mu Nda y’Ingumba” n’izindi nyinshi. Ni ku nshuro ya mbere bagiye gutaramira muri BK Arena nyuma yo kubisabwa kenshi n’abakunzi babo.
Ni itsinda ry'umugabo n'umugore rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Aba baramyi bari mu myiteguro yo gukora igitaramo cya Pasika, kizabera muri BK Arena - inyubako bagiye gutaramiramo bwa mbere mu gitaramo cyabo bwite. Ni igitaramo bise "Easter Jubilee Music Gathering" kizaba tariki ya 05 Mata 2026.
Mu butumwa bashyize ku rukuta rwabo rwa Instagram tariki ya 10 Gashyantare 2026, ubwo bavugaga bwa mbere kuri iki gitaramo, Ben na Chance bagize bati: “This Easter, something special is happening in Kigali [...]. Ugekereje mu kinyarwanda, bavuze ko "Kuri Pasika hazaba ikintu kidasanzwe muri Kigali.
Basobanuye ko iki gitaramo bise "Easter Jubilee" ari umunsi udasanzwe wo kwizihiza Pasika binyuze mu kuramya Imana no mu muziki wuzuye ibyishimo, bazahuriramo n’abakunzi babo muri BK Arena, ahantu bavuze ko ari “mu rugo” hashobora kwakira no guhuza abakunzi b’umuziki benshi icyarimwe. Bati: “Bwira inshuti yawe ibwire inshuti yayo”, banifuriza imigisha abazitabira.
Pastor Benjamin Serugo (Ben) yabwiye InyaRwanda ko igitekerezo cyo gutangira ibitaramo bya Pasika cyaje nyuma y’uko umuhanzi Patient Bizimana wari umaze igihe kinini abitegura, abihagaritse kubera kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko Imana yabishimye ko batangira uyu mushinga muri uyu mwaka, kandi ateguza ko bazajya bakora iki gitaramo buri mwaka.
Ben na Chance bategerejwe muri BK Arena kuri Pasika, bamaze imyaka 10 batangiye kuririmbana nk’umugabo n’umugore dore ko indirimbo yabo ya mbere “Ririmbira Umwami”, yasohotse mu 2016. Icyo gihe InyaRwandayabanditseho inkuru igira iti: “Couple ya Ben na Chance, abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries, batangiye kuririmba ku giti cyabo.”
Ben na Chance babaye icyitegererezo ku bandi bahanzi ba Gospel, bituma nyuma yabo hagaragara andi ma-couple menshi aririmbana arimo James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, René na Tracy, n’abandi. Kuri ubu, kuririmbana nk’umugabo n’umugore byabaye ibintu bisanzwe mu muziki wa Gospel.
Aba baramyi basanzwe banaririmba muri Alarm Ministries, ni abakristo bo muri CityLight Foursquare Church riyoborwa na Bishop Prof. Fidele Masengo. Chance avuga ko bazakomeza kuririmbana nka couple kuko biri mu muhamagaro n’iyerekwa Imana yabahaye ku rugo rwabo.
Ati: “Tuzakomeza kuririmba nka couple. Vision yacu ni ukubaka ubwami bw’Imana duhereye mu rugo rwacu, nk’uko Bibiliya ivuga iti: ‘Njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka’ (Yosuwa 24:15).”
Mu myaka 10 bamaze mu muziki nk’abashakanye, Ben na Chance bakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo "Zaburi Yanjye", “Yesu Arakora”, “Amarira”, “Impano y’Ubuzima”, “Mu Nda y’Ingumba” n’izindi.
Igitaramo cyabo cya mbere mu mateka bagikoze ku wa 20 Gicurasi 2018 muri Kigali Serena Hotel, aho bamurikiraga album yabo ya mbere bise “Izina rya Yesu Rirakomeye.” Cyitabiriwe n’abarimo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil (Kipenzi), Healing Worship Team, na Alarm Ministries.
Igitaramo cya Easter Jubilee Music Gathering bagiye gukorera muri BK Arena gitegerejwe na benshi nk’umunsi udasanzwe wo kuramya Imana, kwizihiza Pasika no guhurira mu byishimo by’umuziki wa Gospel. Ben na Chance batangaje ko andi makuru y'iki gitaramo bazayatangaza mu minsi iri imbere.

Ben na Chance bagiye gukora igitaramo cy'amateka bise "Easter Jubilee Music Gathering"

Ben na Chance bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Yesu Arakora", "Zaburi Yanjye" n'izindi
Ben na Chance bagiye gutaramira bwa mbere muri BK Arena mu gitaramo kizaba kuri Pasika
REBA INDIRIMBO "YESU ARAKORA" YA BEN NA CHANCE
