Ben na Chance basohoye indirimbo nshya "Kare mu museke" mbere yo gutaramira muri BK Arena kuri Pasika

Imyidagaduro - 03/04/2026 7:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Ben na Chance basohoye indirimbo nshya "Kare mu museke" mbere yo gutaramira muri BK Arena kuri Pasika

Abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ben na Chance bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Kare mu museke’ mbere yo gutaramira muri BK Arena mu gitaramo gikomeye kizaba kuri Pasika.

Muri iyi ndirimbo nshya, Ben na Chance bavuga ko hari abazinduka kare mu museke bajya, bagakora amanywa n’ijoro bajya gushaka ibyo kuri iy’Isi by’igihe gito batakaza imbuto zabo. Bavuga ko Imana idahari nta mugisha babona ndetse ko bazita ku by’umwuka nayo ikabarindira ubuzima. 

Ben na Chance bashyize hanze iyi ndirimbo nshya mu gihe bitegura gutaramira muri BK Arena mu gitaramo gikomeye kizaba kuri Pasika ku Cyumweru tariki ya 05 Mata 2026. Bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka "Zaburi Yanjye", "Yesu Arakora", "Munda y’Ingumba", “Amarira”, “Impano y’Ubuzima”, n'izindi.

Ben na Chance ni itsinda ry'umugabo n'umugore rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana rikaba ribimazemo imyaka 10. Ni ku nshuro yabo ya mbere bagiye gukorera igitaramo muri BK Arena ndetse batangaje ko buri mwaka kuri Pasika bazajya bataramira abakunzi babo bagafatanya nabo kwizihiza izuka rya Yesu Kristo.

Basobanuye ko iki gitaramo bise "Easter Jubilee" ari umunsi udasanzwe wo kwizihiza Pasika binyuze mu kuramya Imana no mu muziki wuzuye ibyishimo, bazahuriramo n’abakunzi babo muri BK Arena, ahantu bavuze ko ari “mu rugo” hashobora kwakira no guhuza abakunzi b’umuziki benshi icyarimwe.

Muri iki gitaramo bazaba bari kumwe na Papi Clever na Dorcas ndetse na Alicia na Germaine - abanyempano bashya bahagaze neza mu muziki wa Gospel. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari ku nsengero zitandukanye muri Kigali, no ku rubuga www.ticqet.rw, no mu buryo bw'akanyenyeri: *513*01*01#

Ben na Chance bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Kare mu museke’

Ben na Chance bazataramira muri BK Arena ku Cyumweru kuri Pasika

REBA INDIRIMBO NSHYA "KARE MU MUSEKE" YA BEN NA CHANCE




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...