Aba
bombi babigarutseho mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026, ubwo bari
bitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali, aho bari
batumiwe bwa mbere mu gice cyiswe “Meet Me Tonight”, baganiriza abitabiriye iki
gitaramo ku rugendo rwabo mu buzima no mu muziki.
Ben
na Chance, muri iyi minsi bari mu myiteguro y’igitaramo kinini bateganya
gukorera muri BK Arena tariki ya 5 Mata 2026, kizaba kigamije kwizihiza Umunsi wa
Pasika.
Ni
itsinda rimaze kumenyekana cyane mu Rwanda no mu bindi bihugu, binyuze mu
ndirimbo zabo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo “Yesu Arakora”, “Zaburi
Yanjye”, “Amarira”, “Impano y’Ubuzima” n’izindi zakunzwe n’abatari bake.
Ben
yasobanuye ko mu kwandika indirimbo bakunda gushingira ku bihe banyuramo mu
buzima, agaragaza ko zimwe mu ndirimbo zabo zishingiye ku mateka y’abana babo.
Yavuze
ko mu 2015 babonye umugisha wo kwibaruka umwana wabo w’imfura, ariko nyuma
y’igihe gito cyane yitaba Imana afite amezi agera kuri atanu.
Ati: “Twagize umugisha muri 2015 turibaruka, ariko hashize amezi atari menshi umwana
wacu yitaba Imana. Muri ibyo bihe by’umubabaro nahise numva indirimbo mu mutima
wanjye, ari yo yaje kwitwa ‘Ugushikamijeho Umutima’.”
Ben
yavuze ko icyo gihe banyuze mu bihe bikomeye, birimo amagambo atari meza
umugore we yabwirwaga n’abantu batandukanye, cyane cyane mu gihe bari
bagitegereje ko Imana ibaha undi mwana.
Nyuma
y’icyo gihe cy’igeragezwa, Ben yavuze ko Imana yongeye kubagirira neza ibaha
undi mwana, ari na bwo bahimbye indirimbo “Yesu Arakora”, igaragaza ko kwizera
kwabo kutigeze guhungabana.
Yakomeje
avuga ko ubwo bibarukaga umwana wa kabiri, ari bwo bakoze indirimbo “Mu Nda
y’Ingumba”, yasohotse ku wa 3 Werurwe 2023, igaragaza uburyo bumvaga imbabazi
n’ubuntu bw’Imana mu buzima bwabo.
Ben
yavuze ko n’igihe bibarukaga umwana wa gatatu, byabaye impamvu yo gukora
indirimbo “Zaburi Nshya”, yasohotse ku wa 26 Mutarama 2024, igamije gushimira
Imana ku bw’ibyiza yakomeje kubagirira.
Yongeyeho
ko bafite indi ndirimbo ya kane bateganya gushyira hanze mu gihe kiri imbere,
izaba yeguriwe umwana wabo wa kane.
Ben
yavuze ko izi ndirimbo zose zaturutse mu rugendo rwabo bwite banyuzemo,
anongeraho ko mu gihe Imana yazongera kubaha undi mwana na bwo biteguye kongera
kwandika indi ndirimbo.
Nubwo
hari indirimbo zishingiye ku bana babo, Ben yavuze ko imbarutso zo kwandika
indirimbo ziba zitandukanye, zirimo ibihe umuntu anyuramo, inyigisho
z’abagabutumwa ndetse n’ibindi bibazo abantu bahura na byo mu buzima bwa buri
munsi.
Ben Chance batangiye gukorana umuziki mu 2012 nyuma yo kuririmbana muri Alarm Ministries, mbere yo gushyingiranwa mu 2014, bakomeza urugendo rwabo rwo gukorera Imana binyuze mu muziki.

Ben
na Chance bavuze ko urupfu rw’umwana wabo w’imfura rwabaye imbarutso yo
kwandika indirimbo zirimo ‘Ugushikamijeho Umutima’

Benjamin Serugo yatangaje ko indirimbo ‘Yesu Arakora’ bayanditse nyuma y’uko Imana
yongeye kubaha umwana nyuma y’igihe gikomeye banyuzemo



Ben
na Chance batangaje ko indirimbo zabo nyinshi zituruka ku buzima bwabo bwite
n’ibyo banyuramo mu rugendo rwabo n’Imana -Aha baganiraga na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen- Z Comedy




Aba baramyi bombi bategerejwe mu gitaramo “Easter Jubilee Music Gathering” kizabera muri BK Arena tariki ya 5 Mata 2026




KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ZABURI NSHYA’ YA BEN NA CHANCE
