Ni
igitaramo kizaririmbamo Ben na Chance bateguye icyo gitaramo bakaba
baratumiye Papi Clever na Dorcas ndetse na Alicia na Germaine bari mu bagezweho
muri iki gihe. Abazitabira iki gitaramo bazagaburirwa ijambo ry’Imana na Pastor Julienne Kabanda.
Mu
kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Ben na Chance babajijwe
impamvu batumiye Pastor Julienne Kabanda nk’umubwirizabutumwa kandi hari
umushumba wabo Bishop Prof. Fidele Masengo ndetse na Apostle Mignone Kabera basanzwe bafitanye ubucuti, basubiza
ko bose bafitanye umubano mwiza kandi bagiye bakorana mu bihe byashize.
Chance
yagize ati: “Bishop wacu Fidele Masengo ni umubyeyi wacu. Igitaramo cya mbere
twakoze, niwe wakibwirijemo. Icya kabiri, Julienne ni Marene [marraine] wanjye akaba n’umubyeyi
wanjye. Iki gitaramo ni we uzakibwirizamo. Apotre Mignonne nawe ni umubyeyi wanjye
kandi igitaramo duheruka ni we wakibwirijemo.”
Chance
yavuze ko iki gihe bagihariye Pastor Julienne Kabanda ariko n’abandi bose bakaba barabafashije
muri iki gitaramo ndetse basanzwe babafasha mu muziki.
Ben
we avuga ko ubu basoje immyiteguro bategereje umunsi n’isaha kugira ngo bataramire
abakunzi babo ndetse n’abakirisitu muri rusange.
Uretse
Ben Chance, abandi bahanzi barimo Papi Clever na Dorcas batangaje ko nabo
imyiteguro y’igitaramo “Easter Jubilee” bayigeze kure kandi biteguye gutanga ibyishimo
bisendereye no kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana.
Alicia
na Germaine bo bavuga ko bagiriwe umugisha udasanzwe wo kuba bagiye kuririmba
bwa mbere muri BK Arena akaba ari ho hantu ha mbere bagiye kuririmbira kuva
batangira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Bashimira
Ben na Chance babagiriye icyizere bakabatumira muri iki gitaramo kinini kandi
kiri muri BK Arena, ahantu buri muhanzi wese arota kuririmbira.
Muyoboke
Alex wa VOXA iri gukorana na Ben na Chance mu gutegura iki gitaramo, yatangaje ko amatike y’igitaramo amaze kugurwa ku kigero cya 70%, asaba abantu bose kugura amatike atari yashira ku isoko
cyane ko mu minsi ya nyuma ari bwo amatike aba ari kugurwa cyane.
Amatike
ya Upper Room aragura 5,000 Frw ku bayagura muri iyi minsi ya mbere
y’igitaramo, mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba agura 10,000 Frw. Amatike ya
Stage View ari kugura 10,000 Frw, mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba agura
15,000 Frw.
Amatike ya Premium aragura 20,000 Frw, aya Altar Zone aragura 25,000 Frw, aya CIP Zone aragura 35,000 Frw naho aya Executive Zone aragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka ku rubuga www.ticqet.rw ndetse wanayagura ukoresheje akanyenyeri: *513*01*01#.



Ben yavuze ko imyiteguro y'igitaramo "Easter Jubilee" igeze ku musozo


Chance yavuze ko gutumira Pastor Julienne Kabanda ari uko ari umubyeyi wabo bakaba barifuje ko iki gihe cyaba icye

Alicia Ufitimana umwe mu bagize itsinda rya Alicia na Germaine rizaririmba muri iki gitaramo

Germaine Ufitimana wo muri Alicia na Germaine yashimiye cyane Ben na Chance babagiriye icyizere

Alicia na Germaine bishimiye cyane kuba bagiye gutaramira muri BK Arena ku nshuro ya mbere


Papi Clever na Dorcas nabo batangaje ko biteguye 100% gutarama mu gitaramo Easter Jubilee


Kuri iki cyumweru muri BK Arena, harabera igitaramo "Easter Jubilee" cya Ben na Chance cyatumiwemo Papi Clever na Dorcas ndetse na Alicia na Germaine

Igitaramo 'Easter Jubilee' kizabera muri BK Arena kuri Pasika
