Uyu
muhango wabaye mu rwego rwo gushimangira urukundo rwabo nyuma y’imyaka ibiri
bakundana, biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ben Adolphe yavuze ko uyu muhango wabereye
muri Canada witabiriwe n’inshuti n’imiryango y’impande zombi.
Ati:
“Twasezeranye imbere y’amategeko y’Igihugu cya Canada, ari naho umuhango
wabereye. Ni umuhango witabiriwe n’inshuti n’imiryango ku ruhande rwanjye
ndetse n’inshuti n’imiryango ku ruhande rwe.”
Ben
Adolphe yavuze ko we na Jolie Queen bari bamaze imyaka ibiri mu rukundo, ari na
byo byabashishikarije gufata icyemezo cyo kwiyemeza kubana ubuzima bwose.
Uyu
muhanzi amaze igihe yimukiye muri Canada, aho atuye mu buryo buhoraho. Nubwo
atakigaragara cyane mu bikorwa bya muzika nk’uko byahoze, yakomeje kugirana
imikoranire n’abahanzi batandukanye, aho hari abo yagiye afasha mu bijyanye
n’umuziki.
Mu
bihe byashize, Ben Adolphe yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo
“Rimwe”, “Bella”, “Nkawe”, “Jiji” yakoranye na Papa Cyangwe, “Nirurerure”,
“Wowe” na “Take My Hand.”
Indirimbo
“Bella” ni yo aheruka gushyira hanze mu 2022.
Ben
Adolphe ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuziki wo
mu Karere ka Rubavu, aho yawugejeje ku rwego rwo kumvikana mu Mujyi wa Kigali
ndetse ukarenga n’imipaka y’u Rwanda.
Uyu muhanzi yakunze kugaragaza ko kuba umuhanzi akorera umuziki hanze ya Kigali bitagakwiye gutuma yirengagizwa, ahubwo ko impano igomba guhabwa agaciro aho yaba ikomoka hose.

Ben
Adolphe yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jolie Queen mu muhango
wabereye muri Canada





