Bella Hadid yizihije imyaka 30 yerekana amafoto agaragaza ubwiza bwe

Imyidagaduro - 09/10/2026 2:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Bella Hadid yizihije imyaka 30 yerekana amafoto agaragaza ubwiza bwe

Umunyamideli w’Umunyamerika, Bella Hadid, ari kwizihiza imyaka 30 y’amavuko, agaragaza amafoto atandukanye agaragaza ubwiza bwe n’uburyo azi kwifotoza.

Uyu munyamideli uri mu bamaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga rw’imideli, yagaragaje amafoto amwerekana yambaye imyambaro itandukanye, irimo n’imyambaro yo kogana igaragaza igice kinini cy’umubiri.

Muri ayo mafoto, Bella agaragara yambaye za bikini z’amabara atandukanye, ndetse n’imyambaro yakoreshejwe mu kwamamaza Orebella, ikirango cye cy’imibavu.

Bella Hadid azwiho ubuhanga mu kumurika imideli, aho yagiye agaragara mu myiyereko y’abanyamideli bakomeye no mu mafoto yamamaza ibirango bitandukanye.

Aya mafoto agaragaza ko uyu munyamideli akomeje kwifashisha ubwiza bwe n’uburambe afite mu mwuga kugira ngo akomeze gukurura abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga no mu ruhando rw’imideli.

Abakunzi be bakomeje kureba amafoto ye atandukanye agaragaza uburyo yifotoza n’imyambaro ye itandukanye yagiye agaragaramo kumbuga nkoranya mbaga.


Bella Hadid yizihije imyaka 30 agaragaza amafoto agaragaza ubwiza bwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...