Bekeni yashyize itangazamakuru n'amafaranga mu bintu bitatu bidindiza abakinnyi bo mu Rwanda

Imikino - 29/06/2026 11:43 AM
Share:
Bekeni yashyize itangazamakuru n'amafaranga mu bintu bitatu bidindiza abakinnyi bo mu Rwanda

Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdou 'Bekeni', yavuze ko abakinnyi bo mu Rwanda badindira bitewe n'ibintu bitatu by'ingenzi birimo itangazamakuru rya siporo, amafaranga menshi ahabwa abakinnyi ndetse n'urwego ruri hasi rw'imitoreze y'abakiri bato.

Mu kiganiro yagarutse ku bibazo bibangamiye iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Bekeni yavuze ko ibyo bintu bitatu ari byo bituma abakinnyi benshi batagera ku rwego rwifuzwa ndetse bikabangamira n'iterambere rya shampiyona.

1. Itangazamakuru rizamurira abakinnyi urwego batariho

Bekeni yavuze ko bamwe mu banyamakuru ba siporo bafite uruhare mu gushyira igitutu ku makipe no kuzamurira abakinnyi urwego batarageraho, bikarangira bagiye mu makipe adahuye n'ubushobozi bwabo.

Ati: "Itangazamakuru rizamurira abakinnyi urwego batariho, rirabataka ndetse ukibaza icyo bahereyeho bazamura uwo mukinnyi. Birashoboka ko umukinnyi yaba ari umuhanga kandi afite impano, ariko bisaba ko yiyubaka kandi agakora cyane kugira ngo iyo mpano imugire umukinnyi ukomeye."

Yakomeje avuga ko hari igihe usanga abanyamakuru bashyira igitutu ku makipe bavuga ko umukinnyi akwiriye kujya mu makipe akomeye kandi atarabigeraho.

Yagize ati: "Umukinnyi akina muri Etincelles FC, wajya kumva ngo akwiriye kujya muri APR FC cyangwa Rayon Sports kandi atari rwo rwego rwe. Ahari urwego rwe ni Etincelles cyangwa Marine FC, aho yakina neza agatanga umusaruro aho kujya mu ikipe atazakina."

Yemeza ko iyo umukinnyi ajyanywe ku rwego atiteguye, bishobora kudindiza iterambere rye aho kurizamura.

2. Amafaranga menshi ahabwa abakinnyi

Bekeni yavuze ko amafaranga menshi amaze kujya atangwa mu mupira w'amaguru w'u Rwanda atari ikibazo ubwacyo, ahubwo ikibazo ari uko bamwe mu bakinnyi batayakoresha neza, bikarangira bibatesheje umurongo.

Yavuze ko mu gihe cyabo bahembwaga amafaranga make ariko bagaharanira gutera imbere, mu gihe ubu hari abahabwa amafaranga menshi batarubaka imyitwarire ibafasha kuyabyaza umusaruro.

Ati: "Simbagenera umushahara, ariko bahabwa amafaranga menshi. Cyera twahabwaga ibihumbi 20 cyangwa 30 Frw, ugasanga nta mukinnyi utunze imodoka, moto cyangwa igare. Ubu umukinnyi ari kugurwa miliyoni 50 cyangwa 60 Frw, ahembwa na miliyoni 5 Frw, ariko ikibazo ayo mafaranga arayabona ntayakoreshe neza."

Yongeraho ko amafaranga yagakwiye kuba imbaraga zituma umukinnyi arushaho gukora cyane, aho kumwangiza.  "Njye umpaye amafaranga nk'ayo babaha, nazana umuriri nkatura muri Stade, nkabyuka nkora imyitozo myinshi ku buryo buri wese yavuga ko ndi umukinnyi."

3. Urwego ruri hasi rw'imitoreze y'abakiri bato

Ikindi Bekeni agaragaza nk'ikibazo gikomeye ni uburyo abakinnyi batozwa bakizamuka, avuga ko benshi bagera mu makipe makuru bataramenya ubumenyi bw'ibanze busabwa umukinnyi wabigize umwuga.

"Umupira wacu twarawukujije tuwushyira ku rwego utariho. Twe turi abatarabigize umwuga (amateurs), ntituri ababigize umwuga (professionals)."

Yasobanuye ko abatoza bafite izina baba bitezweho kuzamura urwego rw'amakipe, ariko bagasanga batakaza igihe bigisha ibintu by'ibanze.  "Umutoza ukomeye aza azi ko aje gutoza umukinnyi uzi gufunga umupira, kuwutanga no guhagarara neza mu kibuga. Ariko ugasanga umukinnyi ntabyo azi."

Yakomeje agira ati"Ubushobozi bw'uwo mutoza bumupfana ubusa kuko ahera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu yigisha gufunga umupira no kuwutanga neza, hanyuma ku Cyumweru agakina umukino wa shampiyona."

Bekeni arasaba impinduka mu mupira w'u Rwanda

Mu gusoza, Bekeni yagaragaje ko niba umupira w'amaguru w'u Rwanda ushaka gutera imbere no gutanga abakinnyi bashobora guhangana ku rwego mpuzamahanga, hakenewe gukemura ibyo bibazo uko ari bitatu.

Yavuze ko itangazamakuru rikwiye kurushaho gusesengura aho gutaka abakinnyi, amafaranga agahabwa abakinnyi ajyana no kubigisha kuyacunga neza, ndetse hagashyirwa imbaraga nyinshi mu itorezwa ry'abana bakiri bato, kuko ari ryo shingiro ry'iterambere ry'umupira w'amaguru.

KURIKIRA IKIGANIRO BEKENI N'UMUHUNGU WE IPTI HADJI BAGIRANYE NA INYARWANDA SPORTS TV


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...