Biturutse ku gitekerezo cya Positive production na RDB aba bahanzi bose mbere y’uko bava i Kigali bagasubira iwabo bahisemo kunyura ku Gisozi mu rwego rwo gusobanukirwa amwe mu mateka atoroshye u Rwanda rwanyuzemo mu gihe cya jenoside no kunamira imibiri isaga ibihumbi 250 y’inzirakarengane zihashyinguwe.
Kidum ubwo yashyiraga indabo ku mva.
Ubwo bageraga kuri uru rwibutso bakaba batambangijwe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso arinako basobanurirwa byinshi ku mateka maremare u Rwanda rwanyuzemo,gusa umuhanzi Binnie Man we akaba yagaragaje gucika intege mu buryo bukomeye maze ntiyabasha gukomeza gutambagira uru rwibutso.
Kidum na Might Popo
Mu kiganiro umu Dj wa Binnie Man yagiranye n’itangazamakuru yatangaje ko ibyabaye mu Rwanda byagakwiriye guha isi yose isomo rikomeye ryo mu buzima.
Ati“twaje mu gitaramo inaha na Binnie Man,ubu tukaba twahisemo gusura urwibutso ibyo nabonye byankoze ku mutima cyane,nagira inama abantu yo gusura u Rwanda kuko bahigira inama nyinshi zo mu buzima,…nubwo baciye muri ibi bibazo byose ubu u Rwanda n’igihugu cyiza cyane abantu baracyeye,umujyi uracyeye,imihanda irasukuye,iyo uri i Kigali uba wumva utekanye.”
Beenie Man yababajwe cyane n'ibyabaye mu Rwanda .
Beenie man ibyo yabonye byamuteye agahinda cyane
Ku ruhande rw’umuhanzi Kidum wari usuye uru rwibutso ku nshuro ye ya gatatu akaba yatangaje ko nubwo ibyabaye mu Rwanda ari amahano, byasigiye isomo rikomeye abanyarwanda.Ati:”nkunda kuvuga njyewe ko iki gihugu cyavutse muri 94, cyubakiye ku mahano cyanyuzemo kandi ubu kiratanga urugero rwiza ku isi hose.Ubu u Rwanda ni igihugu cy’intangarugero mu bice byose.”
Selemani Nizeyimana