Mu kiganiro aherutse
kugirana n’itangazamakuru, Bebe Cool yavuze ko yifuje kugabanyisha ibinure byo ku nda nyuma yo
kumenya ko umuvuduko w’amaraso we wari
ugeze ku rwego rubi cyane, aho rimwe na rimwe wageraga ku gipimo cya 200, kikaba ari igipimo
gishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga gakomeye.
Yagize ati: “Nari mfite ikibazo cy’ubuzima, noneho
mbwira muganga nti ‘n’ubundi turi mu buvuzi, ushobora no gukuraho biriya
binure.’”
Yakomeje asobanura ko
yari amaze igihe afite ibinure byinshi ku gice cy’inda, byari ibintu avuga ko byari byaratangiye kumugiraho ingaruka zitari izigaragara
gusa, ahubwo zifitanye isano no guhungabana
k’umubiri wose, cyane cyane ku bijyanye n’imikorere y’amaraso.
Ati: “Nari maze kugira inda nini cyane, bituma
mfata icyemezo cyo gukora igikorwa cyoroshye cy’ubuvuzi cyo kuyigabanya, kugira
ngo nongere kugira inda isanzwe.”
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka “Love You Everyday”, yavuze ko nubwo hari abashobora gutekereza ko iki gikorwa cyari kigamije gusa kugira igihagararo cyiza, we yari ahangayikishijwe ahanini no gusubiza ubuzima bwe ku murongo no gukumira ingaruka zikomeye z’umuvuduko ukabije w’amaraso.