Abantu
benshi batekereza ko ubwamamare, amafaranga cyangwa kuba umuntu akunzwe
n'imbaga biba bihagije kugira ngo wirinde abatekamutwe.
Nyamara
amateka agaragaza ko abashukanyi (scammers) bagiye bashuka abanyapolitiki,
abahanzi, abanyamakuru n'abakinnyi ba filime bazwi ku Isi, bamwe bakabura amafaranga
menshi, abandi bakangirika mu mutima no mu izina.
Kuri
uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2028, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF),
Muhoozi Kainerugaba, yinjiye mu kibazo kimaze iminsi kivugisha benshi hagati
y’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, na Mutesi Jolly, amugira inama
yo kureka gukomeza kugikemurira ku mbuga nkoranyambaga.
Mu
butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Bebe Cool yatangaje ko yakiriye telefoni ya
Gen Muhoozi Kainerugaba, amusaba guhagarika gukomeza gutangaza ibirego arega
Mutesi Jolly ku mugaragaro, ahubwo ikibazo kigashakirwa umuti mu bwumvikane.
Yagize
ati: “Muri iki gitondo nakiriye telefoni ya mukuru wanjye, Gen Muhoozi
Kainerugaba, ku bijyanye n’ikibazo cya Jolly. Nk’umukuru n’umuyobozi wanjye,
yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nari natangaje, maze ikibazo
kigakemurwa mu bwumvikane kandi kure y’imbuga nkoranyambaga kuko twese turi
umuryango kuri we kandi nta mpamvu yo guterana amagambo mu ruhame. Nishimiye
inama ze kandi ndabyemeye.”
Si Bebe Cool gusa,
kuko hari n’abandi mu byamamare byigeze kwemera ko byaguye mu mitego
y'abatekamutwe.
1. Kevin Bacon na
Kyra Sedgwick
Iki
cyamamare cya Hollywood n'umugore we babuze igice kinini cy'umutungo wabo nyuma
yo gushora amafaranga mu kigega cya Bernard Madoff wakoze imwe muri Ponzi
Scheme zikomeye zabayeho mu mateka.
Baje
gusanga amafaranga yabo yaribwe nyuma y'imyaka myinshi bizeye ko yashowe neza.
2. Andy Cohen
Umunyamakuru
akaba na Producer w'ibiganiro bikunzwe muri Amerika yigeze kwemeza ko yahuye n’ubutekamutwe.
Yakiriye
ubutumwa bwari bumeze nk'ubwo yoherejwe na banki ye, atanga amakuru ye
y'ibanga, nyuma abashukanyi (scammers) bayakoresha bamwiba amafaranga.
3. Mickey Rooney
Uyu
mukinnyi wa filime wamamaye muri Hollywood ntiyashutswe n'umuntu wo kuri
internet ahubwo yashutswe n'abantu bo mu muryango we.
Yigeze
kubwira Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ko abantu bamwegereye bamwambuye
amafaranga menshi n'imitungo yari yarakoreye ubuzima bwe bwose.
4. Sting
Umuririmbyi
Sting na we yahuye n'ingaruka za ‘Ponzi Scheme’ ya Bernard Madoff.
Amafaranga
yashoye muri uwo mushinga yaje kuburirwa irengero nyuma yo kuvumburwa ko bwari
uburiganya bukomeye.
5. Steven
Spielberg
Nubwo
atigeze atakaza amafaranga menshi nka bamwe mu bandi, Spielberg yigeze kugwa mu
mutego w'umutekamutwe wamwijeje inyungu zidasanzwe mu bucuruzi mbere yo
kuvumbura ko ari uburiganya.
6. Sarah Ferguson
Uwahoze
ari umugore wa Prince Andrew mu Bwami bw'u Bwongereza yigeze kugaragara mu
bibazo by'uburiganya nyuma yo kwakira amafaranga y'umuntu wiyitaga umushoramari
washakaga kubona uburyo bwo kugera ku muryango w'ibwami.
Ibyo
byateje impaka zikomeye mu itangazamakuru.
7. Mary Wilson
Umwe
mu bagize itsinda rya The Supremes yigeze gutakaza amafaranga menshi mu
bwambuzi bwakozwe n'umujyanama mu by'imari yari yarizeye imyaka myinshi.
8. Elin Nordegren
Uwahoze
ari umugore wa Tiger Woods yigeze gushorwa mu mushinga w'ishoramari waje
kugaragara ko bwari uburiganya.
Byagaragaje
ko abashukanyi (scammers) bakoresha icyizere cy'abakire n'ibyamamare kugira ngo
babone amafaranga.
9. Peter Levy
Uyu
munyamakuru wa BBC yigeze gutangaza ko yabuze hafi kimwe cya kabiri
cy'ubwizigame bwe nyuma yo kwakira telefoni y'abantu biyitaga abashinzwe
umutekano muri banki.
Nubwo
yari asanzwe atangaza inkuru zivuga ku buriganya, yaje gusanga na we
yabuguyemo.
10. Bebe Cool
Nubwo
kugeza ubu hataramenyekana ukuri ku makimbirane ari hagati ye na Miss Mutesi
Jolly, uyu muhanzi wo muri Uganda yemera ko yahuye n'umuntu yamaze igihe yizera
kuri internet mbere yo gutangira gukeka ko yaba yarashutswe.
Ni
inkuru ikomeje gukurikiranwa n'abatari bake muri Afurika y'Iburasirazuba, cyane
cyane ko impande zombi zigaragaza ko zifite ibimenyetso kandi ziteguye kubisobanurira
mu nkiko.
Ikigaragara
ni uko ‘scammers’ batagendeye ku rwego rw'umuntu. Bashobora gushuka umukire
nk'uko bashuka umukene, icyamamare nk'uko bashuka umuntu usanzwe.
Impamvu
nyamukuru ni uko akenshi bakoresha amarangamutima, icyizere n'ibyifuzo
by'umuntu kurusha gukoresha imbaraga cyangwa iterabwoba.
Ni
yo mpamvu impuguke mu mutekano wo kuri internet zikomeza gusaba abantu
kugenzura amakuru bahabwa, kutohereza amafaranga ku bantu batazi neza no
kwirinda kwizera ibintu byose babona ku mbuga nkoranyambaga.
Inkundura ya Bebe Cool na Miss Mutesi Jolly ishobora kuzatanga ukuri kwayo mu minsi iri imbere, ariko yamaze kwibutsa benshi ko no ku rwego rw'ibyamamare, scammers bagikomeje gutsinda benshi.

Bebe Cool yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusubiza ubutumwa bwose yari yanditse, nyuma y’uko Gen. Muhoozi amugiriye inama

Miss
Mutesi Jolly yasohoye itangazo rigaragaza ko yemeye ibyatangajwe na Bebe Cool
