Beam Global yiteguye gufasha u Rwanda guhangana n’ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli – AMAFOTO

Amakuru ku Rwanda - 04/05/2026 12:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Beam Global yiteguye gufasha u Rwanda guhangana n’ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli – AMAFOTO

Beam Global; Ikigo cy’Abanyamerika kigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye n’ubwikorezi burambye, cyane cyane hibandwa ku modoka zikoresha amashanyarazi (EV), yatangije Ibiganiro n’ibigo bya Leta n’iby’abikorera bigamije gutangiza ikoranabuhanga ryayo mu Rwanda.

Mu gihe amasoko y’ibikomoka kuri peteroli ku isi akomeje guhungabana kubera amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati, u Rwanda nk’igihugu ubu gikura hanze 100% by’ingufu za peteroli na mazutu, ruri gushaka inzira zo guhangana n’icyo kibazo ku buryo kitazongera kubaho ukundi.

Umuyobozi wa sosiyete yo muri Amerika ya Beam Global, Wheatley yaje mu Rwanda afite igisubizo cy’iki kibazo gikomeje kuzahaza ibihugu byinshi.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro n’abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ndetse n’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), Wheatley yagaragaje ibibazo biterwa no gukomeza gutegereza ibiva hanze.

Yagize ati: “Muri iki gihe, ubutumwa bumwe gusa bwo kuri 'Tweet' bushobora gutuma ibiciro bya peteroli bizamuka cyane mu buryo butunguranye. U Rwanda ni igihugu gikura hanze 100% by'ibikomoka kuri peteroli rukoresha. Ibyo bituma mugerwaho n’ingaruka z'ibintu bibera hanze y'u Rwanda kandi mudashobora kugenzura,"

Mu rwego rwo guhangana no kugerwaho n’izo ngaruka, Wheatley avuga ko sosiyete ya Beam Global yagira uruhare rukomeye mu kwishakamo ibisubizo by'umwihariko kubyaza umusaruro ingufu z’izuba.

Ibi bikoresho by’imirasire, bisanzwe bikoreshwa n’igisirikare cya Amerika, aho bishobora "gu-charging-a" [kwinjiza umuriro] buri kintu cyose; kuva kuri moto zirenga 20,000 z’amashanyarazi zimaze kuba nyinshi mu mihanda ya Kigali, kugera ku makamyo.

Yagize ati: “U Rwanda rufite ingufu nyinshi zituruka ku bintu bishobora kwivugurura. Uwo ni umutungo wanyu bwite. Ni umutungo musanzwe mwifitiye mwahawe n’Imana, cyangwa se n’ibidukikije n’ubumenyi ariko uwo mutungo uri hano mu Rwanda kandi ni uwanyu uyu munsi."

Yavuze ko sosiyete ya Beam Global yubakiye ku nkingi 3 arizo; Umutekano w’Ingufu aho bateri zishobora kubika umuriro mwinshi cyane, Gukoresha amashanyarazi mu ngendo no kugira imijyi igezweho.

Avuga ko batangiye ibiganiro n’abikorera mu gihugu ndetse n’inzego za Leta kugira ngo babe bakwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda, bihe akazi abanyarwanda benshi kandi bibahe umutekano mu by’ingufu.

Beam Global ikorana n’inzego zitandukanye zirimo iza leta, igisirikare, ibigo by’ubucuruzi, n’imiryango mpuzamahanga, aho ifasha gushyiraho no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira mu buryo bwihuse kandi burambye.

Ifite ibikorwa mu bihugu 23 birimo ibyo muri Amerika, i Burayi, no mu Burasirazuba bwo Hagati, kandi iri mu masosiyete akomeye ari gutanga umusanzu mu kwimakaza ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi ku isi.

Beam Global yiteguye gufasha u Rwanda guhangana n’ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli

Umuyobozi wa sosiyete yo muri Amerika ya Beam Global, Wheatley yaje mu Rwanda afite igisubizo cy’iki kibazo gikomeje kuzahaza ibihugu byinshi

Reba ikiganiro kigaruka kuri iyi gahunda ya Beam Gloabl 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...