Biteganyijwe
ko irushanwa rizabera muri Kenya guhera ku wa Gatatu, tariki ya 20 Ukuboza,
kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023. Amakipe ane yahagurutse i
Kigali ku wa 18 Ukuboza arimo abiri y'abagabo, agizwe na: Ntagengwa Olivier na
Gatsinzi Venuste ndetse n'ikipe ya Niyonkuru Gloire na Akumuntu Kavalo Patrick,
bose bazatozwa na Masumbuko Jean de Dieu.
Mu
bagore, hagiye ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha ndetse
n'ikipe ya Uwiringiyimana Albertine na Tuyishime Aloyisie, bose bazatozwa na
Mudahinyuka Christophe.
Ku va
tariki 7 Ukuboza kugeza tariki 17, abakinnyi bagize aya makipe y’Igihugu
y’Abagore n’Abagabo ya Beach Volleyball yari mu mwiherero i Rubavu, aho mu
bakinnyi bose bari bitabiriye kuri buri ruhande hasigaye ikipe imwe, igwizwe
n'abakinnyi 2.
Abakinnyi bari bamaze iminsi igera ku 10 bari mu mwiherero i Rubavu
Iri
rushanwa rya “CAVB Zone V Beach Volleyball " bitabiriye i Mombasa rigamije
gushaka itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu mpeshyi ya 2024 ndetse na
All Africans Games izabera muri Ghana hagati ya tariki 8-23 Werurwe 2024.
Amakipe
azaba atatu ya mbere muri buri cyiciro azabona itike yo kwerekeza mu cyiciro gikurikira
ku rwego rw’Umugabane. Ayo makipe atatu kandi azaba ababonye itike
bidasubirwaho yo gukina imikino ya ’All Africans Games’ izabera Accra muri
Ghana.
Itsinda ryose ryerekeje muri Kenya ryabanje gufata ifito y'urubutso
Amakipe abiri y'abagore n'umutoza


