Inzoga
ya Be One Gin ikorwa na Roots Investment Group Ltd ikaba inzoga yenzwe neza
kandi igezweho aho uyisomye ashima uwayenze. Ubu noneho, abakunzi bayo
bashyizwe igorora, aho abayikunda bari kuyisanga byoroshye i Rwamagana ahari
kubera Expo. Si ibyo gusa, ahubwo hari na cocktail zimeze neza.
Be
One Gin ni bumwe mu bwoko bw’inzoga bukunzwe cyane yaba abato cyangwa abakuru
ndetse Roots Investment Group Ltd yenga iyi nzoga ikaba yarahisemo korohereza
abayikunda kuyibona.
Si
ukorohereza abayifuza muri Expo iri kubera i Rwamagana gusa kuko iyi nzoga
yazengurukanye n’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival igihugu cyose aho
abayisomaga bishimiraga inyengo yayo ndetse bakifuza gucurura.
Uretse
aho, Be One Gin ni yo yanyobwaga mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi ryateguwe na
APR FC n’ubwo iyi kipe itabashije kuryegukana dore ko yacyuye ubusa bw’amanota ariko
abafana bashimye ko byibuze ikipe yabo yateguye ndetse bakaba batarabuze
ikinyobwa cya Be One Gin.
Be
One Gin kandi yitezweho kuzamara inyota abazitabira igitaramo ‘Music in Space’
kizaba mu minsi iri imbere nyuma y’uko gisubitswe kubera uburwayi bw’uwagiteguye
wari no kuzagitaramamo.
Si ngombwa kandi gutegereza ibyo bitaramo cyangwa se kugera muri Expo i Rwamagana gusa kuko inzoga ya Be One Gin iboneka hirya no hino mu gihugu kandi ku giciro cyiza kitakwemerera kwicwa n’icyaka.
Be One Gin yegereye abakiriya bayo mu karere ka rwamagana ahari kubera Expo