Mu
mwaka wa 2021, ikiganiro kizwi nka Panorama cyari cyerekanye ibice by’ijambo
rya Trump, ariko kiza kugaragara ko byahujwe nabi bigatuma bisa n’aho Perezida
Trump yashishikarizaga abantu kugira uruhare mu myigaragambyo yo ku Ngoro
y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Nyuma
yo kugaragara kw’iri kosa, ibinyamakuru birimo The Telegraph byasohoye
inyandiko z’imbere muri BBC zigaragaza ko hari ikibazo gikomeye cy’ubusumbane
mu itangazamakuru by’umwihariko mu ishami rya BBC Arabic.
Ibyo
byatumye abantu benshi barimo n’abanyepolitiki bo mu Bwongereza basaba ko haba
impinduka mu buyobozi bwa BBC, ku buryo Davie na Turness bari mu bayobozi bakuru bahisemo kwegura.
Mu
itangazo ryashyizwe ahagaragara, BBC yemeje ko ibisobanuro byatanzwe ku
mashusho atari byo, bityo Trump afite uburenganzira bwo gusaba ko bamusaba
imbabazi, ariko urwego rwa BBC ntirwigeze rwemera ko hari amafaranga agomba
gutangwa. Trump yari yatangaje ko azaca BBC impozamarira ya Miliyari 1 y'amadorali.
Ubuyobozi bwa BBC bwagize buti: "Twemera ko igice cyahinduwe byatumye abantu batekereza ko turi kwerekana
igice kimwe cy’ijambo rya Trump kitari cyo, aho twari twerekana ibice
bitandukanye, kandi ibi byatumye abantu batekereza ko Perezida Trump yashishyigikiye
ibikorwa by’urugomo."
Abanyamategeko
ba BBC bandikiye abanyamategeko ba Donald Trump bamusaba kutabashora mu nkiko
no kudakomeza kwangiza isura yabo cyane kuko basabye imbabazi Donald Trump.
