Mbere y’uko hatangira shampiyona y’icyiciro cya mbere
mu Rwanda ya 2025/2026, ubuyobozi bwa FERWAFA burangajwe imbere na Shema
Fabrice bwahuye ndetse buganira n’abasifuzi.
FERWAFA yamenyesheje abasifuzi ko mu rwego rwo gukomeza kuzamura ibyo bahabwa,
agahimbazamusyi bahabwa kagiye kwikuba inshuro zirenga ebyiri kandi bagakomeza
gufashwa mu myitozo yabo ya buri munsi ibafasha gukomeza kuzamura urwego.
Bivugwa ko abasifuzi bari basanzwe bahabwa ibihumbi
47 Frw kuri buri mukino basifuye ariko ko kuri ubu bagiye kujya bahabwa ibihumbi 100 Frw. Usibye ibi kandi abasifuzi bemerewe ko uzajya ahabwa kujya gusifura i Rusizi cyangwa i Rubavu, azajya agenda akararayo aho kugenda ku munsi w’umukino nk'uko byari bisanzwe.
Usibye kandi abasifuzi bafashijwe kubona ibikoresho
bibafasha gukora akazi neza birimo n’ibijyanye n’itumunaho bambara iyo bari mu
kibuga kugira ngo babashe kuvugana.
Bazirunge zange zibe isogo!
Ku ikubitiro FERWAFA yashyize hanze itangazo ivuga ko nyuma
y’imikino yo ku munsi wa kane ya Rwanda Premier League yabaye hagati ya tariki
ya 17-19 Ukwakira 2025 nk’ibisanzwe komisiyo ishinzwe imisifurire yateranye ku
wa Kabiri tariki ya 21 ikora ubusesenguzi bw’uko imikino yagenze.
FERWAFA yavuze ko nyuma yo gukora ubusesenguzi ku
mukino APR FC yatsinzemo Mukura 1-0 hasanzwe Ishimwe Claude warimo arasifura
hagati yarakoze amakosa yo kudatanga ikarita ya kabiri y’umuhondo kuri Niyigena
Clement ku ikosa yakoze bityo ko ahagaritswe ibyumweru bibiri adasifura.
Mugabo Eric wari umusifuzi wo ku ruhande kuri uyu
mukino hasanzwe nawe yarakoze amakosa aho yanze igitego cya Mukura VS yerekana
ko habayemo kurarira kandi atari byo, bityo ko we ahagaritswe ibyumweru bine
adasifura.
FERWAFA kandi yanafatiye ibihano Habumugisha
Emmanuel wasifuye umukino wo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona wahuje Gasogi
United na Rayon Sports ari ku ruhande, igihano yahawe akaba ari ukumara
ibyumweru bine adasifura.
Icyo yazize ni uko yanze igitego cya Gasogi United
ku munota wa 89 yerekana ko hari habayemo kurarira kandi atari byo.
Usibye ibi, Ejo hashize Amagaju FC yandikiye FERWAFA asaba gukurirwaho ikarita
itukura yahawe myugariro Rwema Amza ku ikosa yari akoreye Aziz Bassane mu
mukino batsinzwemo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa ku wa Gatanu tariki 24
Ukwakira 2025 mu mukino wo ku munsi wa kane wa shampiyona.
Amagaju FC yanditse avuga ko nta kosa Rwema Amza
yakoze ahubwo ko Aziz Bassane wa Rayon Sports ari we wari ukwiriye guhanwa kuko
yigwishije.
Nyuma y‘uko APR FC inganyije n’Amagaju FC 0-0 ku wa
Gatandatu yihanganishije abafana ariko inerekana ko itasifuriwe neza.
Mu itangazo yashyize hanze yagize ati: ”Turabizi ko
mubabaye, kandi birumvikana ntabwo twabonye umusaruro ukwiye ku mukino waduhuje
na Kiyovu sports uyu munsi.
Yakomeje igira iti: ”Ikindi, benshi muri mwe twabonye
mwagaragaje impungenge ku byemezo by’umusifuzi w’umunsi, birimo penaliti ikwiye
twimwe n’ikarita y’umutuku idakwiye yahawe umukinnyi wacu.
Ni ko natwe twabibonye, gusa dufitiye icyizere
inzego zitegura amarushanwa zinashinzwe abasifuzi aho twizera ko
bizakurikiranwa ngo hamenyekane icyatumye tudahabwa ubutabera bukwiye.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu ivuga ko umusifuzi Rulisa Patience
yafashe ibyemezo bitayiha ubutabera, yanga gutanga penaliti ku ikosa ryakorewe
Denis Omedi mu rubuga rw’amahina, mu gihe Ronald Ssekiganda yahawe ikarita
y’umutiku ku maherere.
Aha kandi ngo hari ikosa rikomeye ryakorewe Ruboneka
ryirengagijwe, ndetse hakaba hari coup-franc yagombaga guhabwa ariko
bikarangira ihawe Kiyovu Sport
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino AS Muhanga yatsinzemo Bugesera FC 1-0 hagiye hanze amashusho yateje impaka ku mbuga nkoranyamabaga aho umunyezamu wa AS Muhanga, Hategikimana Bonheur yasohotse arenga urubuga rwe afata umupira n’intoki ariko birangira umusifuzi adasifuye ndetse ntiyatanga n’ikarita.
