Bazi gukunda no gutetesha! Igisobanuro n'imiterere y'abitwa ba Mike

- 23/05/2024 7:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Bazi gukunda no gutetesha! Igisobanuro n'imiterere y'abitwa ba Mike

Buri mubyeyi wese yita izina umwana we afite ibintu runaka amwifuriza kugeraho mu buzima. Nyuma yo kubona ko hari ababyeyi bita abana babo amazina batazi icyo asobanuye, InyaRwanda yatekereje kubagezaho ubusobanuro cy'amazina atandukanye.

Mike ni izina rihabwa abana b’abahungu rifite inkomoko mu giheburayo ku izina MÄ«khāʼēl, rikaba risobanura ikibazo kibaza ngo “ Ni nde umeze nk’Imana?"

Mike, Michel, Michael ni izina ryandikwa mu buryo busaga 50 bitewe n’ururimi rw’igihugu uryitwa avukiyemo.

Iyo ari abakobwa babita ba Michele, Micheline n’andi menshi atandukanye.

Bimwe mu biranga ba Mike

Ni umuntu ugira urukundo akamenya no kurutanga ndetse wishimira guhora ashagawe n’inshuti nyinshi. Abasha gukora ibintu byinshi kandi neza, akamenya gusaba ubufasha iyo hari ibyo adashoboye, ntabwo bimutera isoni.

Iyo ahisemo ikintu yiyumvamo nka politike,ubuvuzi cyangwa ikindi abasha kugikora neza ariko nta kunda guhatirwa imirimo kuko aribwo ayikora nabi.

Ubucuruzi buramuhira, ibyo yerekejeho umutima n’imbaraga abigeraho n’ubwo rimwe na rimwe hari ibyo usanga yirengagiza gukora kandi yari abifitiye ubushobozi.

Ni umuntu ukunze gukabya inzozi ze mu byo aba yifuza kugeraho, agira umutima mwiza akagira ubuntu agafashanya ariko haba nubwo bihindagurika agakora ibitandukanye n’ibyo.

Uko byagenda kose, Mike agira ubumuntu muri we, usanga niyo hari ibyo yitwayemo nabi kubera ibihe yari arimo, asubiza intekerezo inyuma akigaya ndetse akabisabira imbabazi.

Ku bijyanye n’umuryango we, akora uko ashoboye ngo wishime. Nubwo yaba atari umuhanzi usanga, afite ubuhanga bwo muri we bw’umuziki akaba yanaririmba ngo umuryango we wishime.

Mike ni umuntu woroshya ubuzima, utuma abantu baseka, iyo uhuye nawe uba wumva mwaba inshuti.

Ni umuntu uba ugaragara neza, ukunda umuziki, kwambara neza ,ukunda ibiryo no gutembera.

Buri mukobwa wese aba yifuza kuba inshuti na Mike bitewe n’ukuntu aba ari umuntu witanga kandi akamenya gutetesha. Mike akunze kuba ari umuntu w’umunyakuri kandi w’umwizerwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...