Mu gihe hashize amezi
atandatu gusa umwaka wa 2025 utangiye, urupfu rumaze gutwara abantu batagira
ingano. Mu nzego zose haba muri politiki, mu mikino, muri Sinema no muri
muzika, Isi imaze guhomba benshi kandi bari ingirakamaro.
Muri iyi nkuru,
turagaruka kuri bamwe mu bantu twabuze mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda mu
gihe kigera kuri ½ cy’umwaka wa 2025 gusa. Muri aba, harimo n'ababyeyi b'ibyamamare bikunzwe muziki w'u Rwanda kandi bagiye bagaragaza ko bashyigikiye impano z'abana babo.
1. Alain Muku
Muri Mata uyu mwaka,
nibwo Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, OGS, byatangaje ko Alain
Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, yitabye Imana azize
uburwayi bwo guhagarara k’umutima.
Itangazo ryashyizwe hanze
na OGS, Mukuralinda yakoreraga, kuwa Gatanu tariki 4 Mata, rigira riti:
“Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana
Alain Mukuralinda. Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti
ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”
Mukuralinda wabaye
Umushinjacyaha ndetse akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yaguye mu bitaro
byitiriwe Umwami Faisal. Yari afite imyaka 55 y’amavuko.
Uyu mugabo wakundaga
kwicisha bugufi, usibye ibikorwa by’ubutabera na politiki, yari azwi kandi mu
bijyanye n’imyidagaduro kuko yabaye umuhanzi w’ikirangirire akoresha izina rya
“Alain Muku”.
Yavutse mu 1970, yiga
amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana yiga
Icungamutungo, aho yavuye ajya muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1991 gusa
ntiyahamara igihe kinini kuko yahise ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye
n’amategeko.
Mu mirimo ye
nk’Umushinjacyaha, yaburanye imanza zikomeye mu gihugu zirimo n’iz’abakoze
ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umuntu wakundaga
gusabana no gutera urwenya. Yakundaga umupira cyane ko yari afite n’ikipe
y’abato. Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda
batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe.
2. Jean Lambert Gatare
Umunyamakuru Jean Lambert
Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yitabye Imana mu
rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, mu Buhinde aho yari
yaragiye kwivuriza.
Ni nyuma y’uko yari amaze
iminsi yaragiye kwivuriza mu Buhinde. Ku wa Gatanu tariki 21 Werurwe nibwo
yatangiye kuremba cyane, nyuma yitaba Imana.
Jean Lambert Gatare ni
umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye
n’imikino ndetse no kwamamaza.
Yatangiye gukora kuri
Radio Rwanda mu 1995. Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star. Mu 2020
nibwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.
3. Natty Dread
Umuhanzi Natty Dread
yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 14 Kamena 2025 aguye mu gihugu cy’u Budage
aho yari amaze igihe yivuriza, nk’uko byemejwe n’umwe mu bana yafashaga
banabanaga i Kigali.
Kuva muri Nzeri 2022
Natty Dread yatangiye kwivuriza mu bitaro byitwa ‘University Medical Center
Hamburg-Eppendorf (UKE)’ indwara ya kanseri.
Nyuma y’amezi arenga
atandatu, Natty Dread gutora agatege, muri Gashyantare 2024, yageze i Kigali
ndetse yitabira umuhango wo kumurika filime igaruka ku buzima bwa Bob Marley
yerekaniwe kuri Canal Olympia.
Natty Dread (Mitali
Raphael) yavutse mu 1969 ariko mu byangombwa bye handitsemo mu 1964. Avuga ko
yahinduye imyaka ubwo yifuzaga kujya mu gisirikare.
Yavukiye muri Uganda aho
ababyeyi be bari barahungiye, ahava afite imyaka itatu umuryango we wimukira
muri Kenya.
Muri Kenya ni naho
yahuriye n’inshuti z’umuryango zo muri Israel, zaje kumuhuza na Bob Marley muri
Jamaica.
Uyu muhanzi ufite
ubwenegihugu bwa Israel, azwi cyane mu ndirimbo ‘Hobe Rwanda’ yabaye
ikimenyabose mu bakunzi ba muzika.
Natty Dread yitabye Imana
asize abana barindwi yabyaranye n’abagore bane.
Natty Dread afite
umwihariko wo kuba ari we muhanzi mpuzamahanga wa mbere wataramiye mu Rwanda
nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe byari mu gitaramo yahuriyemo na
Cedella Booker umubyeyi wa Bob Marley mu 1996.
4. Umubyeyi wa Chriss Eazy
Umubyeyi wa Chriss Eazy
yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2025, nk’uko byemejwe na Junior
Giti usanzwe areberera inyungu z’uyu muhanzi. Uyu mubyeyi yari amaze iminsi
arwariye mu bitaro bya Nyarugenge.
Junior Giti yagize ati:
“Yari amaze iminsi arwaye, yewe na nijoro twavuganaga atubwira ko yumva ameze
neza mu gitondo ari butahe, ariko dutunguwe n’ukuntu twakiriye inkuru y’uko
yitabye Imana.”
Mu minsi ishize nibwo
Chriss Eazy yatangiye kugaragara ari kumwe n’umubyeyi we kuri shene ya Youtube
baganira ku bintu bitandukanye, by’umwihariko bakajya no mu buzima bwite
bw’imikurire y’uyu muhanzi.
Uyu mubyeyi wari uherutse
guhishura ko yihebeye indirimbo ‘Inana,’ y’umuhungu we, yitabye Imana yaragize
amahirwe yo kubona umuhungu we akabya inzozi zo kuba umuhanzi w’icyamamare mu
Rwanda.
5. Umubyeyi wa Bushali
Umuraperi Hagenimana Jean
Paul wamamaye nka Bushali yapfushije umubyeyi we (nyina umubyara) witabye Imana
mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2025.
Uyu muhanzi yabuze
umubyeyi nyuma y’iminsi mike asohoye album yise “Full moon” avuga ko
yafatanyije n’umuryango we, urimo umugore we n’abana babiri bamaze kwibaruka.
Inshuro nyinshi Bushali
yakunze kubwira itangazamakuru ko uretse Imana imuba hafi mu muziki, ikindi
gikunze kumufasha mu muziki we ari amasengesho y’ababyeyi be cyane cyane nyina
umubyara.
Ku rundi ruhande, Bushali
ntabwo yakunze guhuza ubuzima bw’ubwamamare bwe n’ubw’umuryango we kuko atari
kenshi yakunze kugaragaza ababyeyi be yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu
bitaramo yitabira.
6. Umubyeyi wa Niyo Bosco
Niyo Bosco na we yabuze
umubyeyi we (Se umubyara) witabye Imana ku wa 23 Mata 2025, nk’uko uyu muhanzi
yabimenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Abinyujije ku mbuga
nkoranyambaga akoresha, Niyo Bosco yaragize ati: “Ukomeze kuruhukura mu mahoro
mubyeyi, umunsi w’agahinda uba muremure kuruta umwaka w’ibyishimo.”
Umubyeyi wa Niyo Bosco
yaherukaga kugaragara mu bijyanye n’imyidagaduro mu 2022 ubwo yari yaherekeje
umuhungu we mu birori bya The Choice Awards aho yanegukanye icya “Best Male
Artist” kiba icya mbere cye.
Icyo gihe uyu mubyeyi
wari watumiwe muri ibi birori, yashimye abateguye ibi bihembo, ashima Imana
gushoboza Niyo Bosco kurotora inzozi yagiye agira kuva akiri muto ‘zikaba
zigenda zishyika. Ati “Iryo ni ishimwe rikomeye.’
Uyu mubyeyi yashimye
kandi umunyamakuru M. Irene watumye impano ya Niyo Bosco igaragarira buri wese,
avuga ko amushimye mu ruhame n’imbere y’Imana.
Yabwiye Niyo Bosco
gukomeza aho ageze mu muziki we, avuga ko azakomeza kumushyigikira. Ati: “Ubundi
akomereza aho ngaho, ntacike intege ntaho nagiye, ndacyahari, n’abagushyigikira
bose, abafana bose mbasabiye umugisha ku Mana murakoze."
7. DJ Theo
DJ Theo yitabye Imana
aguye mu bitaro bya Masaka nyuma y’iminsi yari amaze arembye.
Mu gitondo cyo ku wa 21
Mutarama 2025 nibwo DJ Theo yitabye Imana nyuma y’amasaha make yari ashize
agejejwe mu bitaro bya Masaka.
Umwe mu bari hafi y’uyu
musore, yavuze ko nyuma yo kugera mu bitaro bya Masaka mu ijoro ryo ku wa 20
Mutarama 2025, yaje gusa n’uworohewe agira n’umwanya wo kuganiriza uwari
umurwaje gusa nyuma yongera kuremba.
DJ Theo wari umaze igihe
arwariye mu bitaro bizwi nko kwa Kanimba, yaje kuhavanwa kuko amafaranga yo
kumwitaho yari akomeje kuba menshi bityo hafatwa icyemezo cyo kumujyana mu
bitaro bya Leta aho yakwivuriza ku bwisungane mu kwivuza.
Uretse kuba yaracurangiye
abahanzi batandukanye akigisha benshi mu ba DJs bafite izina, DJ Theo yitabye
Imana akorana na Ibisumizi Records ya Riderman.
8. Umunyabugeni Kilimobenecyo Alphonse
Kilimobenecyo Alphonse,
umwe mu banyabugeni b’abahanga u Rwanda rwagize mu mateka, ntakiri kuri Isi.
Yitabye Imana muri Mata 2025, afite imyaka 66 y’amavuko.
Ni we wahanze byinshi mu
birango bikoreshwa mu gihugu magingo aya, kuva ku ibendera ry’igihugu,
ikirangantego, inote z’amafaranga zimwe na zimwe n’ibiceri.
Ubugeni yabutangiye akiri
muto, yiga mu Ishuri ry’Ubugeni ku Nyundo, aratsinda, aharangije abona amahirwe
yari yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, ajya gukomereza iby’ubugeni
muri Institut des Beaux-Arts de Kiev, yiga ibijyanye na ‘Arts graphiques’.
Asoje amasomo, yagarutse
mu Rwanda maze mu 1988, abona akazi mu Icapiro ry’Ibitabo by’abanyeshuri aho
yari ashinzwe ibijyanye no gutekereza ibishushanyo, gukosora amagambo no gukora
inyigoshusho (design).
Yatangiye akoresha intoki
kuko icyo gihe mudasobwa zari zitaraza, gusa yaje kugura iye bwa mbere mu 1989.
Mu bihangano yahanze
bigikoreshwa magingo aya, harimo Ibendera ry’Igihugu, ryatangiye gukoreshwa ku
wa 31 Ukuboza 2001. Ryo n’ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, yarushije
abandi bari bahatanye, ibye biba ari byo bitsinda ku rwego rw’igihugu.
Ubwo yahangaga ibendera
ry’igihugu, igitekerezo cyo gushyiramo izuba cyari icye bwite, mu byo bari
basabwe gutekereza, nta cyari kirimo.
Kimwe n’ibindi birango
yahanze, yaharaniraga iteka kuzana ikintu gishya cy’umwihariko ariko gifite
igisobanuro cyihariye.
Ni we wahanze kandi
byinshi mu birango bikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda magingo aya. Kuva ku miterere
y’uburyo amagambo agomba kuba yanditse ku bikoresho byazo, kugera ku birango
by’imitwe itandukanye ya gisirikare, yabigizemo uruhare.
Mu bihe bitandukanye,
yahanze kandi n’ibindi birango byagiye bikoreshwa mu birori binyuranye harimo
n’Ingabo yahawe Perezida Kagame mu 2017.
Mu note yashushanyije,
harimo iya 5000 Frw, 2000 Frw, 1000 Frw na 500 Frw ndetse n’ibiceri birimo
icy’amafaranga 100 gikoreshwa ubu.
9. Ingabire Marie Claire (Rebecca)
Ingabire Marie Claire
wamamaye nka Rebecca cyangwa Madamu Rukundo muri filime yitwa 'Impanga Series,'
yitabye Imana mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama azize uburwayi yari amaranye
igihe.
Impanga Series ni imwe
muri filime zigezweho mu Rwanda zica kuri YouTube. Itunganywa na Bahavu
Jeannette afatanyije n’umugabo we Fleury Legend.
10. Claudine DeLucco Uwanyiligira
Claudine DeLucco
Uwanyiligira wabaye Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru,
RBA, yitabye Imana mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Uwanyiligira yabaye
Umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013 ubwo yari yungirije Arthur Asiimwe wari
Umuyobozi Mukuru. Icyo gihe ni we wari ushinzwe gukurikirana amashami ashinzwe
ibijyanye n’igenamigambi, imari, ubukungu, imenyekanishabikorwa, abakozi
n’imiyoborere.
Kuva mu 2023 yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoraga mu kigo cyitwa Global Solutions Agency LLC ashinzwe ubugenzuzi mu mishinga ireba Afurika na Caraibes.
11. Umubyeyi wa Oswakim
Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, ni bwo humvikanye inkuru y'inshamugongo y'uko umubyeyi w'umunyamakuru Oswald Oswakim yitabye Imana. Mama wa Uswald yari amaze iminsi arembye.
Oswald Mutuyeyezu [Oswald Oswakim] ni umunyamakuru wa Radio 10 akaba n'umusesenguzi mu bya politiki, imyidagaduro n'ibindi, akaba n'umwe mu bakurikirwa cyane ku rubuga rwa X akunda gutangaho ibitekerezo.