Bazahora bibukwa! Bamwe mu bo uruganda rw’imyidagaduro Nyarwanda rwahombye muri ½ cy’umwaka wa 2025

Imyidagaduro - 18/06/2025 7:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Bazahora bibukwa! Bamwe mu bo uruganda rw’imyidagaduro Nyarwanda rwahombye muri ½ cy’umwaka wa 2025

Hari umuhanzi wigeze gutuka urupfu ngo ‘ruragapfa, rupfakare’, icyakora yari amaburakindi kuko na we arabizi ko ariyo nzira ya twese, gupfa si igitangaza, nubwo bisiga ishavu n’agahinda mu basigaye.Mu gihe uyu mwaka wa 2025 ugeze muri kimwe cya kabiri cyawo, uruganda rw’imyidagaduro yo mu Rwanda rumaze guhomba abantu benshi.

Mu gihe hashize amezi atandatu gusa umwaka wa 2025 utangiye, urupfu rumaze gutwara abantu batagira ingano. Mu nzego zose haba muri politiki, mu mikino, muri Sinema no muri muzika, Isi imaze guhomba benshi kandi bari ingirakamaro.

Muri iyi nkuru, turagaruka kuri bamwe mu bantu twabuze mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda mu gihe kigera kuri ½ cy’umwaka wa 2025 gusa. Muri aba, harimo n'ababyeyi b'ibyamamare bikunzwe muziki w'u Rwanda kandi bagiye bagaragaza ko bashyigikiye impano z'abana babo.

1.     Alain Muku


Muri Mata uyu mwaka, nibwo Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, OGS, byatangaje ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, yitabye Imana azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima.

Itangazo ryashyizwe hanze na OGS, Mukuralinda yakoreraga, kuwa Gatanu tariki 4 Mata, rigira riti: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda. Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”

Mukuralinda wabaye Umushinjacyaha ndetse akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Yari afite imyaka 55 y’amavuko.

Uyu mugabo wakundaga kwicisha bugufi, usibye ibikorwa by’ubutabera na politiki, yari azwi kandi mu bijyanye n’imyidagaduro kuko yabaye umuhanzi w’ikirangirire akoresha izina rya “Alain Muku”.

Yavutse mu 1970, yiga amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana yiga Icungamutungo, aho yavuye ajya muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1991 gusa ntiyahamara igihe kinini kuko yahise ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’amategeko.

Mu mirimo ye nk’Umushinjacyaha, yaburanye imanza zikomeye mu gihugu zirimo n’iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuntu wakundaga gusabana no gutera urwenya. Yakundaga umupira cyane ko yari afite n’ikipe y’abato. Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe.

2.     Jean Lambert Gatare


Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yitabye Imana mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Ni nyuma y’uko yari amaze iminsi yaragiye kwivuriza mu Buhinde. Ku wa Gatanu tariki 21 Werurwe nibwo yatangiye kuremba cyane, nyuma yitaba Imana.

Jean Lambert Gatare ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’imikino ndetse no kwamamaza.

Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995. Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star. Mu 2020 nibwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.

3.     Natty Dread

Umuhanzi Natty Dread yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 14 Kamena 2025 aguye mu gihugu cy’u Budage aho yari amaze igihe yivuriza, nk’uko byemejwe n’umwe mu bana yafashaga banabanaga i Kigali.

Kuva muri Nzeri 2022 Natty Dread yatangiye kwivuriza mu bitaro byitwa ‘University Medical Center Hamburg-Eppendorf (UKE)’ indwara ya kanseri.

Nyuma y’amezi arenga atandatu, Natty Dread gutora agatege, muri Gashyantare 2024, yageze i Kigali ndetse yitabira umuhango wo kumurika filime igaruka ku buzima bwa Bob Marley yerekaniwe kuri Canal Olympia.

Natty Dread (Mitali Raphael) yavutse mu 1969 ariko mu byangombwa bye handitsemo mu 1964. Avuga ko yahinduye imyaka ubwo yifuzaga kujya mu gisirikare.

Yavukiye muri Uganda aho ababyeyi be bari barahungiye, ahava afite imyaka itatu umuryango we wimukira muri Kenya.

Muri Kenya ni naho yahuriye n’inshuti z’umuryango zo muri Israel, zaje kumuhuza na Bob Marley muri Jamaica.

Uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bwa Israel, azwi cyane mu ndirimbo ‘Hobe Rwanda’ yabaye ikimenyabose mu bakunzi ba muzika.

Natty Dread yitabye Imana asize abana barindwi yabyaranye n’abagore bane.

Natty Dread afite umwihariko wo kuba ari we muhanzi mpuzamahanga wa mbere wataramiye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe byari mu gitaramo yahuriyemo na Cedella Booker umubyeyi wa Bob Marley mu 1996.

4.     Umubyeyi wa Chriss Eazy


Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2025, nk’uko byemejwe na Junior Giti usanzwe areberera inyungu z’uyu muhanzi. Uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Nyarugenge.

Junior Giti yagize ati: “Yari amaze iminsi arwaye, yewe na nijoro twavuganaga atubwira ko yumva ameze neza mu gitondo ari butahe, ariko dutunguwe n’ukuntu twakiriye inkuru y’uko yitabye Imana.”

Mu minsi ishize nibwo Chriss Eazy yatangiye kugaragara ari kumwe n’umubyeyi we kuri shene ya Youtube baganira ku bintu bitandukanye, by’umwihariko bakajya no mu buzima bwite bw’imikurire y’uyu muhanzi.

Uyu mubyeyi wari uherutse guhishura ko yihebeye indirimbo ‘Inana,’ y’umuhungu we, yitabye Imana yaragize amahirwe yo kubona umuhungu we akabya inzozi zo kuba umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda.

5.     Umubyeyi wa Bushali


Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali yapfushije umubyeyi we (nyina umubyara) witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2025.

Uyu muhanzi yabuze umubyeyi nyuma y’iminsi mike asohoye album yise “Full moon” avuga ko yafatanyije n’umuryango we, urimo umugore we n’abana babiri bamaze kwibaruka.

Inshuro nyinshi Bushali yakunze kubwira itangazamakuru ko uretse Imana imuba hafi mu muziki, ikindi gikunze kumufasha mu muziki we ari amasengesho y’ababyeyi be cyane cyane nyina umubyara.

Ku rundi ruhande, Bushali ntabwo yakunze guhuza ubuzima bw’ubwamamare bwe n’ubw’umuryango we kuko atari kenshi yakunze kugaragaza ababyeyi be yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bitaramo yitabira.

6.     Umubyeyi wa Niyo Bosco


Niyo Bosco na we yabuze umubyeyi we (Se umubyara) witabye Imana ku wa 23 Mata 2025, nk’uko uyu muhanzi yabimenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Niyo Bosco yaragize ati: “Ukomeze kuruhukura mu mahoro mubyeyi, umunsi w’agahinda uba muremure kuruta umwaka w’ibyishimo.”

Umubyeyi wa Niyo Bosco yaherukaga kugaragara mu bijyanye n’imyidagaduro mu 2022 ubwo yari yaherekeje umuhungu we mu birori bya The Choice Awards aho yanegukanye icya “Best Male Artist” kiba icya mbere cye.

Icyo gihe uyu mubyeyi wari watumiwe muri ibi birori, yashimye abateguye ibi bihembo, ashima Imana gushoboza Niyo Bosco kurotora inzozi yagiye agira kuva akiri muto ‘zikaba zigenda zishyika. Ati “Iryo ni ishimwe rikomeye.’

Uyu mubyeyi yashimye kandi umunyamakuru M. Irene watumye impano ya Niyo Bosco igaragarira buri wese, avuga ko amushimye mu ruhame n’imbere y’Imana.

Yabwiye Niyo Bosco gukomeza aho ageze mu muziki we, avuga ko azakomeza kumushyigikira. Ati: “Ubundi akomereza aho ngaho, ntacike intege ntaho nagiye, ndacyahari, n’abagushyigikira bose, abafana bose mbasabiye umugisha ku Mana murakoze."

7.     DJ Theo


DJ Theo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Masaka nyuma y’iminsi yari amaze arembye.

Mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025 nibwo DJ Theo yitabye Imana nyuma y’amasaha make yari ashize agejejwe mu bitaro bya Masaka.

Umwe mu bari hafi y’uyu musore, yavuze ko nyuma yo kugera mu bitaro bya Masaka mu ijoro ryo ku wa 20 Mutarama 2025, yaje gusa n’uworohewe agira n’umwanya wo kuganiriza uwari umurwaje gusa nyuma yongera kuremba.

DJ Theo wari umaze igihe arwariye mu bitaro bizwi nko kwa Kanimba, yaje kuhavanwa kuko amafaranga yo kumwitaho yari akomeje kuba menshi bityo hafatwa icyemezo cyo kumujyana mu bitaro bya Leta aho yakwivuriza ku bwisungane mu kwivuza.

Uretse kuba yaracurangiye abahanzi batandukanye akigisha benshi mu ba DJs bafite izina, DJ Theo yitabye Imana akorana na Ibisumizi Records ya Riderman.

8.     Umunyabugeni Kilimobenecyo Alphonse

Kilimobenecyo Alphonse, umwe mu banyabugeni b’abahanga u Rwanda rwagize mu mateka, ntakiri kuri Isi. Yitabye Imana muri Mata 2025, afite imyaka 66 y’amavuko.

Ni we wahanze byinshi mu birango bikoreshwa mu gihugu magingo aya, kuva ku ibendera ry’igihugu, ikirangantego, inote z’amafaranga zimwe na zimwe n’ibiceri.

Ubugeni yabutangiye akiri muto, yiga mu Ishuri ry’Ubugeni ku Nyundo, aratsinda, aharangije abona amahirwe yari yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, ajya gukomereza iby’ubugeni muri Institut des Beaux-Arts de Kiev, yiga ibijyanye na ‘Arts graphiques’.

Asoje amasomo, yagarutse mu Rwanda maze mu 1988, abona akazi mu Icapiro ry’Ibitabo by’abanyeshuri aho yari ashinzwe ibijyanye no gutekereza ibishushanyo, gukosora amagambo no gukora inyigoshusho (design).

Yatangiye akoresha intoki kuko icyo gihe mudasobwa zari zitaraza, gusa yaje kugura iye bwa mbere mu 1989.

Mu bihangano yahanze bigikoreshwa magingo aya, harimo Ibendera ry’Igihugu, ryatangiye gukoreshwa ku wa 31 Ukuboza 2001. Ryo n’ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, yarushije abandi bari bahatanye, ibye biba ari byo bitsinda ku rwego rw’igihugu.

Ubwo yahangaga ibendera ry’igihugu, igitekerezo cyo gushyiramo izuba cyari icye bwite, mu byo bari basabwe gutekereza, nta cyari kirimo.

Kimwe n’ibindi birango yahanze, yaharaniraga iteka kuzana ikintu gishya cy’umwihariko ariko gifite igisobanuro cyihariye.

Ni we wahanze kandi byinshi mu birango bikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda magingo aya. Kuva ku miterere y’uburyo amagambo agomba kuba yanditse ku bikoresho byazo, kugera ku birango by’imitwe itandukanye ya gisirikare, yabigizemo uruhare.

Mu bihe bitandukanye, yahanze kandi n’ibindi birango byagiye bikoreshwa mu birori binyuranye harimo n’Ingabo yahawe Perezida Kagame mu 2017.

Mu note yashushanyije, harimo iya 5000 Frw, 2000 Frw, 1000 Frw na 500 Frw ndetse n’ibiceri birimo icy’amafaranga 100 gikoreshwa ubu.

9.     Ingabire Marie Claire (Rebecca)


Ingabire Marie Claire wamamaye nka Rebecca cyangwa Madamu Rukundo muri filime yitwa 'Impanga Series,' yitabye Imana mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama azize uburwayi yari amaranye igihe.

Impanga Series ni imwe muri filime zigezweho mu Rwanda zica kuri YouTube. Itunganywa na Bahavu Jeannette afatanyije n’umugabo we Fleury Legend.

10. Claudine DeLucco Uwanyiligira

Claudine DeLucco Uwanyiligira wabaye Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yitabye Imana mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uwanyiligira yabaye Umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013 ubwo yari yungirije Arthur Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru. Icyo gihe ni we wari ushinzwe gukurikirana amashami ashinzwe ibijyanye n’igenamigambi, imari, ubukungu, imenyekanishabikorwa, abakozi n’imiyoborere. Ni inshingano yavuyeho mu Ugushyingo 2021.

Kuva mu 2023 yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoraga mu kigo cyitwa Global Solutions Agency LLC ashinzwe ubugenzuzi mu mishinga ireba Afurika na Caraibes.

11. Umubyeyi wa Oswakim

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, ni bwo humvikanye inkuru y'inshamugongo y'uko umubyeyi w'umunyamakuru Oswald Oswakim yitabye Imana. Mama wa Uswald yari amaze iminsi arembye.

Oswald Mutuyeyezu [Oswald Oswakim] ni umunyamakuru wa Radio 10 akaba n'umusesenguzi mu bya politiki, imyidagaduro n'ibindi, akaba n'umwe mu bakurikirwa cyane ku rubuga rwa X akunda gutangaho ibitekerezo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...