Kuri
iki Cyumweru kuri Keppler University, harabera igitaramo Kiddo Talent Show
kigiye kuba ku nshuro ya mbere kikazakomeza mu myaka iri imbere ndetse kikaba
gifite intego yo kwaguka kikagera ku mugabane wa Afurika hose.
Ni
igitaramo cyateguwe na Kiddo Hub ariko kikaba gifite uruhare rugaragara
rw’ababyeyi by'umwihariko abafite abana bifuza ko impano zabo zibungwabungwa
hakiri kare kugira ngo zizagirire umumaro aba bana bazifite.
Iyo
ugeze mu bice bitandukanye mu gihugu cyane mu byaro, usanga abana benshi bavuga
ko bafite impano nko kuririmba, gukina umupira, n'izindi gusa
bakaba barabuze uko bizigaragaza.
Mu
mbogamizi akenshi zituma aba bana batabasha kwerekana impano zabo, harimo
kubura ibikorwaremezo bibafasha kuzerekana ndetse hamwe ugasanga ababyeyi bamwe
batarumva ko kwerekana impano y'umwana yabifatanya no kwiga.
Ibi
byemejwe n'umwe mu bana waganiriye na InyaRwanda.com witwa Ishimwe Kennedy
watubwiye ko afite impano yo kuririmba ariko iyo abibwiye ababyeyi be ntabwo
babyumva.
Yagize
ati "Njyewe mfite impano yo kuririmba ariko iyo ngerageje kubibwira
ababyeyi ngo bamfashe barabyanga kuko bumva ko byagira ingaruka mbi ku myigire yanjye, ikindi kandi nk'abana
tubura aho tunagaragariza impano zacu."
Kompanyi
ya Kiddo Hub yashinzwe na Mbonyumugezi Theodomire, mu kiganiro yagiranye
n'itangazamakuru cyabaye ku wa Kane, yagaragaje ko yiteguye gutanga
ishusho y'uko impano z'abana zazamurwa mu Rwanda ndetse no muri Afurika.
Yagize
ati "Ubusanzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange, iyo urebye
ubona nta buryo bwashyizweho bwo gufasha abana kwerekana impano zabo. Twe icyo
tuzakora, tuzashyiraho uburyo abantu bamwe bazajya bagera mu bice
bitandukanye by'igihugu barebe abana bafite impano zitandukanye, tubashe
kubahuza n'amahirwe ahari kandi nk'abarezi tuzabafasha mu kubaha amahugurwa."
Iki
gitaramo kigiye guhuza ababyeyi n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu,
kikabera kuri Kepler i Kinyinya kuri iki Cyumweru kizatangira saa cyenda zuzuye ariko imiryango
izaba ifunguye kuva saa munani zuzuye.
Mu gihe habura amasaha macye, ushobora kugura itike yawe unyuze kuri www.ibitaramo.com gusa n’utashobora guhita ayigura anyuze kuri uru rubuga, ashobora kuzayigura ageze ku muryango winjira mu gitaramo.
Igitaramo Kiddo Talent Show kizaba kuri iki cyumweru kuri Kepler
Nta muntu ukwiye gucikwa n'iki gitaramo