Bayern Munich yateruye Paris Saint-Germain ikubita hasi muri Champions League-AMAFOTO

Imikino - 15/02/2023 7:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Bayern Munich yateruye Paris Saint-Germain ikubita hasi muri Champions League-AMAFOTO

Mu mikino ya 1/8 muri Champions league ikipe ya Paris Saint-Germain yatangiye itsindwa na Bayern Munich.

Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, ibwo imikino ya 1/8 muri Champions League yatangiye gukinwa, aho ikipe ya Bayern Munich yakiriwe na Paris Saint-Germain iranayitsinda.

Uyu mukino watangiye Bayern Munich ishaka  igitego kububi no ku bwiza kuko ku munota wa mbere gusa Eric Choupo-Mouting yari imbere y'izamu agerageza gutsinda. 

Abasore ba Paris Saint-Germain bakomeje kugorwa cyane no kwinjira mu mukino bigatuma kugera imbere y'izamu rya Bayern Munich cyane bigorana.

Ku munota wa 29 Kingsley Coman yazamuye umupira mwiza imbere y'izamu ariko Chupo Moting awutera hanze n'umutwe. 

Bayern Munich yakomeje kubona uburyo bwiza ariko kububyaza umusaruro bikanga. Ku munota wa 39 Bayern Munich bongeye gusatira bikomeye binyuze ku ruhande rwa Coman wari wakoze neza cyane ariko Goretka ananirwa gufungura amazamu. 


Mbappe wagiye mu kibuga asimbuye

Coman yakomeje kubona imipira myinshi. Ku munota wa 43 nanone yahinduye umupira ariko Donnaruma aratabara. Igice cya mbere kiri hafi kurangira, ku munota wa 45 nyuma yo gukorera Messi ikosa PSG yabonye kufura(free kick) iri ahantu heza ariko Messi ananirwa kuyirenza urukuta ari na ko igice cya mbere kirangira bakiri kugwa miswi 0-0. 

Igice cya kabiri cyatangiranye iminduka ku mpande zombi aho Hakimi yahaye umwanya Kipembe, Cancelo asimburwa na Alphonso Davies. Izi mpinduka zafashije PSG kuko yatangiye gusatira ndetse inabona koroneri ya mbere mu mukino. 

Byasabye iminota 52 ngo Alphonso Davies azamure umupira umeze nk'umukororombya maze Kingsley Coman yandika igitego cya mbere mu izamu rya PSG yamureze, ibyatumye atanishimira cyane iki gitego.

Ibi byatumye ku munota wa 56 umutoza Christophe Galtier akora impinduka akuramo Carlos Soler na Zaire-Emery yinjizamo Mbappé na Fabian Ruiz. 


Lionel Messi byari byanze mu mukino 

Kingsley Coman yakomeje kuzonga ikipe y'iwabo mu bufaransa. Ku munota wa 63 yongeye kurema uburyo nyuma yo guhererekanya na Musiala ariko Chupo Moting awutera igiti cy'izamu umupira ujya muri koroneri yatewe neza na Kimmich maze Pavard aterekaho umutwe Donnaruma akora akazi gakomeye,nanone Chupo Moting yongeye asongamo ariko ujya hanze. 

Ku munota wa  81 Kylian Mbappé yongeye gutera mu izamu ku kazi gakomeye kakozwe na Nuno Mendez ariko umusifuzi yanzura ko yaraririye. 

Ku munota wa 84 PSG yakambitse ku izamu rya Bayern Munich ariko abakinnyi barimo Lionel Messi, Neymar Jr, Vitinha na Mbappé bananirwa igikorwa cya nyuma. 

Ku munota wa 90 nibwo Pavard yashyize hasi Messi ahabwa ikarita ya kabiri y'umuhondo zibyara umutuku ndetse hanatangwa kufura n'ubwo ntacyavuyemo umukino uhita unarangira. 

Undi mukino wabaye muri Champions league ni uwahuje Tottenham na Ac Milan ariko warangiye Tottenham itsinzwe igitego 1-0.

Coman yari yazonze Paris Saint-Germain


Kylian Mbappé ntiyahiriwe mu kibuga









Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...