Uyu mukino uzaba ari igikorwa
gikomeye cy’umupira w’amaguru kizahuriza hamwe abakunzi bawo hirya no hino ku
mugabane wa Afurika. Uzaba kandi ugamije kongera ibyishimo n’inyota y’irushanwa
ry’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON), rizabera muri Kenya, Uganda na
Tanzania mu mpeshyi y’uwo mwaka.
Ni ubwa mbere mu mateka
iri rushanwa rizaba ryakiriwe n’ibihugu bitatu, rikaba rizaba rinagarutse mu
karere ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’imyaka irenga 50.
Umwe mu bayobozi ba
Bayern Munich ushinzwe kwamamaza no kugurisha, Rouven Kasper, yavuze ko iyi
kipe ifitanye umubano ukomeye n’abakunzi bayo bo muri Afurika, aho ifite
abafana babarirwa muri za miliyoni nk’uko byatangaje ku rubuga rw’iyi kipe.
Yagize ati: “Bayern
Munich ifite abafana benshi cyane muri Afurika kandi dufitanye umubano ukomeye
na bo. Uyu ni umugabane urangwa n’urukundo rukomeye rw’umupira w’amaguru.”
Yakomeje avuga ko iyi
kipe imaze imyaka myinshi ikora ingendo zo guhura n’abafana bayo muri Amerika
no muri Aziya binyuze muri gahunda ya Audi Summer Tour, bityo ko uyu
mukino uzaba amahirwe yo kurushaho kwegera abafana bayo bo muri Afurika,
bakabona uburyo bwo kuyibona imbonankubone.
Yongeyeho ko iki gikorwa
kizanafasha kumenyekanisha kurushaho Shampiyona y’u Budage, Bundesliga, ku
rwego mpuzamahanga.
Uyu mukino uzahuza
amakipe abiri akomeye mu mateka y’umupira w’amaguru ku Mugabane w’u Burayi. Mu
bakinnyi biteganyijwe ko bazagaragara muri uyu mukino harimo Marc-André ter
Stegen, Thilo Kehrer na Julian Brandt, bose bigeze gukina muri Bundesliga.
Uyu mukino utegerejweho kuba umwe mu bikorwa bizafasha Kenya kwitegura kwakira Igikombe cya Afurika cya 2027, ari na ko ushimangira uruhare rwa Afurika mu gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Bayern Munich iri mu makipe akomeye ku Isi tegerejwe muri Kenya

Harry Kane uherutse kwegukana Ballon d'Or agiye gucongera ruhago muri Kenya
