Ni
ubutumwa yatanze mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, mu gihe u Rwanda n’Isi
muri rusange bari mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa
ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni zazize urwango n’ingengabitekerezo
mbi.
Mu
butumwa bwe, The Ben yabanje kugaruka ku rugendo rutoroshye u Rwanda
rwanyuzemo, agaragaza ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside ibaye, ububabare
bwayo bugihari, ariko nanone igihugu kikaba cyarabashije kwiyubaka mu buryo
butangaje.
Yagize
ati: “Nyuma y’imyaka 32, u Rwanda ruracyumva uburemere bwa buri buzima. Ariko
uyu munsi, iyo rwitegereje hirya no hino, ntirubona abantu basenyutse… ahubwo
rubona igitangaza. Buri kumwenyura kose n’indirimbo yose iririmbwa, ni intsinzi
ku mwijima wigeze kurwibasira.”
Aya
magambo agaragaza uburyo Abanyarwanda bashoboye kwiyubaka, bakava mu
icuraburindi cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakagera ku buzima burangwa n’icyizere, ubumwe
n’iterambere.
The
Ben kandi yibukije ko buri Munyarwanda afite inshingano yo gukomera ku mateka
no kuyigiraho, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Abajijwe
by’umwihariko ku ruhare rw’urubyiruko no ku busobanuro bw’iyi minsi 100 yo
kwibuka, The Ben yongeye gutanga ubutumwa bugaruka ku barokotse Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Yagize
ati: “Iyi minsi 100 ni iy’abarokotse Jenoside batwigishije kubabarira
tutibagiwe, ndetse n’abo twabuze bakomeje kutuyobora mu ntambwe zacu. Umutima
wanjye uri kumwe nawe Rwanda! Urumuri ntiruzigera ruzima.”
Yasoje
ubutumwa bwe agaragaza ko nubwo amateka ya Jenoside akomeye, u Rwanda rukomeje
kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu kwiyubaka no guharanira ko Jenoside
itazongera kubaho ukundi.
Ubutumwa
bwa The Ben buje bwiyongera ku bw’abandi bahanzi n’ibyamamare bitandukanye
bakomeje kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo #Kwibuka32, bashishikariza
isi yose kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni
ubutumwa bugaragaza ko nubwo amateka y’u Rwanda asharira arimo ibihe bikomeye
cyane, ariko kandi ari isomo rikomeye ku isi yose, ryo kwirinda urwango,
kwimakaza ubumuntu no guharanira amahoro arambye.
Muri
rusange, amagambo ya The Ben agaragaza u Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu mwijima
ukomeye ariko kikaba cyarakomeje guharanira urumuri, kikaba uyu munsi gihagaze
nk’ikimenyetso cy’ubudaheranwa n’icyizere ku banyamahanga n’Abanyarwanda
ubwabo.

The
Ben yagaragaje ko ubudaheranwa bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari
isomo rikomeye, anashimangira ko buri ntambwe u Rwanda ruteye ari intsinzi ku
mwijima wigeze kurwibasira
