Amakuru
InyaRwanda yamenye ni uko ibiganiro byo kongera guhuriza hamwe aba bahanzi bigeze
kure, aho bivugwa ko bigeze ku kigero cya 90%. Iki gitaramo kiri gutegurwa
nk’icyihariye, ndetse bikavugwa ko kizaba ari kimwe mu bitaramo bikomeye
bizasoza ibikorwa by’imyidagaduro bizaba biri kuba muri icyo gihe.
Kwamamaza
iki gitaramo ntabwo biratangazwa ku mugaragaro, ariko amakuru ahari avuga ko
Safi Madiba na Humble Jizzo bombi bazaba bari mu Rwanda hagati muri Nyakanga
2026, bagahura na Nizzo Kaboss bakongera gukora imyitozo y’itsinda ryigeze
kunyeganyeza imitima ya benshi.
Ni
ubwa mbere aba bahanzi batatu bazaba bahuriye ku rubyiniro kuva mu 2017, ubwo
Urban Boys yatandukanaga nyuma y’imyaka 10 yari imaze ikora umuziki.
Icyo
gihe Safi Madiba yahisemo gutangira urugendo rw’umuziki ku giti cye, mu gihe
Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bakomeje gukoresha izina rya Urban Boyz
nk’itsinda.
Urban
Boys yabaye imwe mu matsinda yanditse amateka akomeye mu muziki nyarwanda.
Yatangiye urugendo mu 2007, iza kuba kimwe mu byamamare byiganjemo urubyiruko,
ndetse inegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari rikomeye muri
icyo gihe.
Indirimbo
zabo zirimo ‘Wampoye Iki’, ‘Umwanzuro’, ‘Mama’, ‘Till I Die’, ‘Sinzongera’,
‘Indahiro’ ndetse na ‘I Miss You’ bakoranye na Kitoko, zakomeje kuba mu
ndirimbo zikundwa cyane n’abatari bake kugeza n’uyu munsi.
Kongera
guhura kw’aba bahanzi byongeye gutuma benshi bibaza niba hashobora kuba hari
urugendo rushya rwa Urban Boys cyangwa niba ari igitaramo kimwe cyo kwibutsa
abakunzi babo ibihe byiza bahoze bagiramo.
Nubwo
imyaka ishize iri tsinda ritandukanye, amagambo Safi Madiba yatangaje mu
Ugushyingo 2024 agaragaza ko gutandukana kwabo kutaturutse ku makimbirane
akomeye nk’uko byagiye bivugwa.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda icyo gihe, Safi Madiba yavuze ko ikibazo nyamukuru
cyatumye buri umwe afata inzira ye ari uko buri wese yari ageze aho agira
inzozi ze bwite.
Yagize
ati: “Twatangiye kutumvikana kubera inzozi zanjye, iza Nizzo n’iza Humble
Jizzo. Nta kintu kinini twapfuye uretse inzozi.”
Uyu
muhanzi yavuze ko Urban Boys ayifata nk’umubyeyi we kubera uburyo bahuriye mu
buto bakubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda.
Yavuze
ko mbere yo kwinjira muri iri tsinda yabanje gushakisha akazi henshi harimo
muri Simba Supermarket na Nakumatt ariko bikanga kubera kutagira abo azi
cyangwa umuryango umufasha.
Safi
yavuze ko gutera imbere kw’itsinda, amafaranga n’ubwamamare byatumye buri wese
atangira gutekereza ku buzima bwe bw’ejo hazaza ndetse n’ibyo ashaka kugeraho
ku giti cye.
Ati:
“Iyo kwamamara n’amafaranga bije hari ikintu biguhindura mu mutwe. Hari urwego
twagezeho buri wese atangira kubona ko afite inzozi zitandukanye n’iz’undi.”
Yakomeje
avuga ko amafaranga batangiraga kubona nk’itsinda yatumaga buri umwe atekereza
uko yayashora mu bindi bikorwa by’ubucuruzi cyangwa ubuzima bwe bwite, ibintu
byatumye batangira kubona ko gukomeza urugendo hamwe bishobora kuzagorana.
Nubwo
byavuzwe kenshi ko habayeho gushwana gukomeye hagati yabo, Safi Madiba yavuze
ko atari ko byagenze ahubwo ko bicaye bakaganira bakabona ko buri wese akwiriye
gukurikira inzira ye.
Ati:
“Nta gushwana kwabayeho nk’uko abantu babivuze. Twaraganiriye mbona ko
bidakunda.”
Kuri
ubu, Nizzo Kaboss abarizwa mu Rwanda, Humble Jizzo aba muri Kenya hamwe
n’umuryango we, naho Safi Madiba akaba atuye muri Canada.
Kuba aba bahanzi bagiye kongera guhura mu gihugu kimwe ndetse bakitegura gusangira urubyiniro, ni inkuru ikomeje gutera ibyishimo abakunzi b’umuziki nyarwanda, cyane cyane abakuriye ku ndirimbo za Urban Boys.

Nyuma
y’imyaka icyenda batandukanye, Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bari
mu myiteguro yo kongera guhurira ku rubyiniro mu gitaramo gikomeye gitegerejwe
kubera i Kigali hagati ya Nyakanga na Kanama 2026

Amakuru
avuga ko ibiganiro byo kongera guhuza Urban Boys bigeze kure, aho iri tsinda
ryanditse amateka mu muziki nyarwanda rishobora kongera gususurutsa abakunzi
baryo mu gitaramo kimwe cyihariye i Kigali
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'NABABARA' YA HUMBLE JIZZO

Urban Boyz isigayemo ibarizwamo Humble Jizzo na Nizzo Kaboss ari nabo bakomeje gukorana indirimbo zinyuranye
