Batatu ku rugamba! Indirimbo 10 zibitse amateka ya Urban Boys itegerejwe i Rubavu muri MTN Iwacu Muzika Festival

Imyidagaduro - 28/07/2026 9:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Batatu ku rugamba! Indirimbo 10 zibitse amateka ya Urban Boys itegerejwe i Rubavu muri MTN Iwacu Muzika Festival

Nyuma y'imyaka icyenda batandukanye, urugendo rwa Urban Boys rwongeye gufata indi ntera. Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bagiye kongera guhurira ku rubyiniro, ibintu byagaruye amarangamutima ku bihumbi by'abakunzi b'umuziki nyarwanda bakuriye ku ndirimbo z'iri tsinda ryigeze kuba ikimenyabose.

Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026, Urban Boys izongera kuririmbira Abanyarwanda mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera mu Karere ka Rubavu.

Ni igitaramo benshi bategerezanyije amatsiko, kuko ari cyo cya mbere aba bahanzi uko ari batatu bazaba bahuriyemo nyuma y'igihe kinini buri wese akora umuziki ku giti cye cyangwa yarahagaritse ibikorwa bya muzika.

Mu minsi ishize, aba bahanzi batangiye gukoresha intero igira iti "Batatu ku rugamba", bashimangira ko bongeye kunga ubumwe kandi biteguye kongera kwandika amateka mashya.

Ariko mbere y'uko bongera gutaramira abafana babo, birakwiye kongera kwibuka zimwe mu ndirimbo zabagize ibihangange, izaririmbanwa n'abatari bake bazitabira iki gitaramo.

1.Umfatiye Runini (2011)

Hari indirimbo nyinshi zakunzwe na Urban Boyz, ariko "Umfatiye Runini" ni imwe mu zazamuye urwego rw'iri tsinda mu ndirimbo z'urukundo. Yari ifite amagambo yuje amarangamutima agaragaza gushimira umukunzi wahinduye ubuzima bw'undi.

Ni indirimbo yerekanye ko Urban Boyz itari itsinda rikora indirimbo zo kubyina gusa, ahubwo rishoboye no kwandika amagambo akora ku mitima y'abakunzi baryo.

2.Indahiro bakoranye na Riderman (2011)

Mu mateka ya muzika nyarwanda, "Indahiro" ikomeza kuba imwe mu ndirimbo z'urukundo zakunzwe kurusha izindi.

Ubuhanga bwa Riderman mu mirapire n'ijwi rya Urban Boys byatanze igihangano cyahise kiba ikimenyabose. Hari abakundana benshi bayifashe nk'indirimbo ibahuza, ndetse bamwe bayikoresha mu bihe byo kwambikana impeta no kwizihiza urukundo.

Ni imwe mu ndirimbo zafashije Urban Boyz kwagura abafana bayo mu bakundaga Hip Hop na R&B icyarimwe.

3.Gatebe Gatoki bahuriyemo na King James (2010)

Mu gihe Urban Boys yari ikizamuka, gukorana na King James wari umaze kwigarurira abakunzi b'indirimbo z'urukundo byahindutse intambwe ikomeye.

"Gatebe Gatoki" yabaye imwe mu ndirimbo zakinwaga cyane kuri radiyo no mu birori, bituma izina rya Urban Boyz rigera mu mpande zose z'u Rwanda.

4.Bibaye (2012)

Mu gihe Urban Boys yari iri mu bihe byiza bya Primus Guma Guma Super Star, yasohoye "Bibaye", indirimbo ivuga ku rukundo rwasenyutse umuntu atabiteganyaga.

Yakunzwe cyane kubera injyana yayo yoroheye amatwi, ndetse iba imwe mu ndirimbo zabyinishaga abantu mu tubari no mu birori bitandukanye.

5.Take It off bakoranye na Jackie Chandiru (2012)

Indirimbo "Take It Off" yakozwe na Urban Boys bafanyije n'umuhanzikazi w'icyamamare wo muri Uganda, Jackie Chandiru, n'imwe mu ndirimbo z'amateka zafunguye amarembo y'umuziki w'u Rwanda hanze y'imbibi zarwo.

Iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka wa 2012. Cyari igihe ikiragano gishya cy'umuziki w'u Rwanda cyari kirimo gushaka imbaraga zo kwambukiranya imipaka ngo kimenyekane muri Afurika y'Iburasirazuba.

Jackie Chandiru yari rurangiranwa mu karere kuko yahoze mu itsinda rikomeye rya Blu*3 muri Uganda. Gukorana na ye byari intambwe ikomeye cyane kuri Urban Boyz kuko byabahaye ikaze mu binyamakuru, Radio, n'ibirori (nk'ijoro rya "Kigali Nite" ryaberaga i Kampala) muri Uganda.

6.Umwanzuro (2013)

Iyi ni imwe mu ndirimbo zashimangiye ubukure bwa Urban Boys.

Yibanda ku muntu ufata icyemezo cyo gukunda umuntu umwe, akirengagiza amagambo cyangwa ibitekerezo by'abandi.

Amashusho yayo yakozwe ku rwego rwo hejuru icyo gihe, bituma iba imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kuri televiziyo zo mu Rwanda no mu karere.

7.Ishyamba (2013)

"Ishyamba" yazanye indi sura ya Urban Boys mu njyana ya Afrobeat.

Mu magambo yayo, urukundo rugereranywa n'ishyamba umuntu agomba kunyuramo yitonze.

Iyi ndirimbo yabaye ikimenyabose mu bitaramo, aho abafana bayibyinaga mu buryo budasanzwe.

8.Tayali bakoranye na Iyanya (2014)

Nta wavuga amateka ya Urban Boys ngo yirengagize "Tayali".

Kugera muri Nigeria bagakorana na Iyanya wari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika byari intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda.

Iyi ndirimbo yafunguye amarembo mashya, ituma Urban Boys iba mu bahanzi ba mbere bo mu Rwanda bagaragara cyane kuri Trace TV na MTV Base.

9. Show Me Love bakoranye na Timaya (2015)

Nyuma ya Iyanya, Urban Boys yakomeje gushora imbaraga mu gukorana n'abahanzi bakomeye bo muri Nigeria.

"Show Me Love" yakoranye na Timaya yerekanye ko iri tsinda ryari rifite icyerekezo cyo guhatanira isoko rya Afurika.

Yari indirimbo ihuza Dancehall na Afro-pop, ikomeza kubaka izina ry'iri tsinda ku rwego mpuzamahanga.

10.Ntakibazo ft Bruce Melodie na Riderman (2017)

Iyi ni imwe mu ndirimbo zifite amateka yihariye kurusha izindi.

Yasohotse mu gihe Safi Madiba yari amaze kuva muri Urban Boyz, ibintu byari byaratunguye abakunzi b'iri tsinda.

Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bahisemo gukomeza urugendo, bakorana na Bruce Melodie ndetse na Riderman mu ndirimbo "Ntakibazo", nk'ubutumwa bwerekanaga ko n'ubwo hari impinduka, Urban Boyz yari igikomeje.

Indirimbo yahise iba ‘hit’ ikomeye, inakomeza guhumuriza abafana bari bafite impungenge ku hazaza h'itsinda.

Rubavu igiye kongera kubabona ari batatu

Kuva mu 2017 ubwo Safi Madiba yavaga muri Urban Boyz, abafana benshi bari baramaze kwiheba ko kongera kubona aba bahanzi bahagaze hamwe ku rubyiniro bishobora kutazongera kubaho.

Nyamara uyu munsi amateka arahindutse. Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bagiye kongera guhurira hamwe, bagaragaza ko ibyo batandukaniyeho byasizwe inyuma, ubu icy'ingenzi ari ugusubiza ibyishimo abakunzi babo.

Igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera i Rubavu ntabwo kizaba ari igitaramo gisanzwe. Kuri benshi kizaba ari urugendo rusubiza abantu mu bihe Urban Boyz yari iri ku gasongero ka muzika nyarwanda, indirimbo zayo zicurangwa muri buri rugo, buri kabari no muri buri gitaramo.

Niba hari ahantu hazaririmbirwa "Umfatiye Runini", "Indahiro", "Gatebe Gatoki", "Bibaye", "Ishyamba", "Umwanzuro", "Tayali", "Yawe", "Show Me Love" na "Ntakibazo" n'amarangamutima adasanzwe, ni i Rubavu.

Kandi koko, nk'uko bo ubwabo babyivugira, "Batatu ku rugamba", urugamba rwo kongera kwigarurira imitima y'Abanyarwanda rwatangiye.


Urban Boys ya batatu iri kwitegura guhurira ku rubyiniro mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera i Rubavu ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2026


Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bamaze iminsi i Kigali mu myiteguro y’iki gitaramo bagiye guhurira nyuma y’imyaka icyenda batandukanye


Urban Boys izaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival nka bamwe mu begukanye Primus Guma Guma Super Stars ya Gatandatu, ku wa 13 Kanama 2016

Humble Jizzo ari kumwe na Nizzo Kaboss mu myiteguro y'igitaramo bazakorera i Rubavu bazahuriramo n'abandi bahanzi umunani barimo Amalon, Ross Kana, Marina, Davis D, Bushali, Kenny Sol, Kivumbi King na Chriss Eazy



















Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...