Aya matora yarangiye ahagana saa tanu
z’ijoro n’iminota 59’, agaragaza ubwitabire budasanzwe bw’abakunzi ba sinema
nyarwanda n’abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Mu cyiciro cy’abagore (Best Actress –
People’s Choice), Mukayizeri Djalia, uzwi cyane nka Kecapu, ni we wegukanye
intsinzi ku majwi 70,208. Ukubye n'amafaranga 200 Frw ku ijwi rimwe, bivuze ko 'Kecapu' yatowe hakoreshejwe amafaranga
14,041,600 Frw.
Yakurikiwe na Uwamahoro Antoinette,
wamamaye nka Intare y’Ingore, wagize amajwi 32,317.
Ibi byahise bishyira Kecapu ku isonga
ry’abakinnyi b’abagore bakunzwe na rubanda muri uyu mwaka, bityo aba uwa mbere
mu bagomba guhabwa imodoka ya Hyundai Sonata.
Mu cyiciro cy’abagabo (Best Actor – People’s Choice), Benimana Ramadhan, ugezweho nka Bamenya, ni we wegukanye umwanya wa mbere n’amajwi 80,748, ari na yo menshi mu byiciro byose. Ukurikije amajwi y'abatoye, bivuze ko Bamenya yatowe hakoresheje amafaranga 16,149,600 Frw. Yakurikiwe na Boss Rukundo, wabonye amajwi 14,320.
Ni ku nshuro ya mbere Mashariki African
Film Festival itanga imodoka mu bihembo byayo. Zombi ni Hyundai Sonata, imwe
igura miliyoni 13 Frw, bityo ebyiri zose zifite agaciro ka miliyoni 26 Frw.
Izi modoka zamuritswe ku wa Gatanu,
zigiye guhabwa abakinnyi bahize abandi hashingiwe ku majwi abaturage batanze ku
mbuga za Internet.
Amatora aheruka kwihuta ku kigero cyo
hejuru, aho mu minsi itatu gusa abakunzi ba sinema bari bamaze gukoresha arenga
miliyoni 10 Frw mu gutora.
Sonata ni imodoka izwi ku isi kubera
umutekano wayo, imikorere myiza, ikoranabuhanga rihanitse n’imikoreshereze ya
Lisansi nke.
Uko ikoze igaragaza icyubahiro, bituma iba
kimwe mu bihembo binini Mashariki yahaye abakinnyi bayo kuva yatangira.
Ibirori byo gutanga izi modoka n’ibindi
bihembo bikomeye birabera muri Kigali Serena Hotel, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29
Ugushyingo 2025 guhera saa kumi z’umugoroba (4:00 PM).
Ni ibirori bitegerejwe n’abakunzi ba
sinema, aho Bamenya na Kecapu bahabwa ku mugaragaro imodoka zabo mu buryo
bw’ishimwe ry’ubwitange n’impano bagaragaje mu rukundo rw’abafana.
Benimana Ramadhan wamamaye nka 'Bamenya'
yatsindiye imodoka muri 'Mashariki' nyuma y'uko atowe n'amajwi 80748
'Kecapu' wamamaye muri filime 'Bamenya'
yasoje amatora ari ku mwanya wa mbere n'amajwi 70208, bivuze ko ari we
watsindiye imodoka



