“Moni” ni imwe mu ndirimbo ziri
kuri Album Gauchi yise “Collabo”, igizwe n’indirimbo yakoranye n’abandi
bahanzi, akaba ari umushinga ari gutegura gushyira ku isoko mu minsi iri
imbere.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Gauchi yavuze ko ubufatanye bwe na Mr Kagame bwaturutse ku busabane
busanzwe hagati yabo, kuko bamaze imyaka myinshi baziranye kandi bakaba
baratangiriye urugendo rw’umuziki mu gihe kimwe.
Yasobanuye ko ubwo yajyaga muri
studio aho Mr Kagame yari agiye gukora indirimbo, atari afite gahunda yo gufata
amajwi, ariko akumva injyana yari kuri iyo ndirimbo akayikunda, bituma asaba ko
bayikoraho bombi.
Ati: “Gukorana indirimbo na Mr Kagame ni ibintu natwe byadutunguye, kubera ko dusanzwe turi inshuti guhera mu 2011. Twinjiriye mu muziki rimwe, we arabikomeza, ariko njye nkora n’ibindi ku ruhande.
Umunsi umwe twahuriye muri studio, we yari agiye gukora indirimbo, nta
gahunda nari mfite yo gukora indirimbo, ariko numvise injyana yayo ndayikunda
cyane, musaba ko ayimpa. Iyi ndirimbo twayikoze umunsi umwe.”
Gauchi avuga ko kuba we na Mr
Kagame bari basanzwe bafitanye ubucuti ari byo byatumye imikoranire yabo kuri
iyi ndirimbo yoroha, kuva ku gitekerezo cyo kuyikora kugeza ku kuyishyira mu
mashusho.
Mu buryo bw’amajwi, “Moni” yakozwe
na Ray Master Touch, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Omario.
Gauchi avuga ko mbere y’uko iyi
ndirimbo ishyirwa hanze ku mugaragaro, hari abantu bake bayumvise maze
bakagaragaza ko bayikunze, ibintu byatumye arushaho kugira icyizere ko izagera
ku bakunzi b’umuziki neza.
“Moni” yahaye akazi abarenga 60
Usibye kuba Gauchi na Mr Kagame
barahuriye kuri iyi ndirimbo, umushinga wayo wagize n’uruhare mu guha akazi
abantu batandukanye bagize uruhare mu ikorwa ry’amashusho.
Gauchi avuga ko mu bantu bakoze
kuri “Moni” harimo ababyinnyi barenga 60, abakora ibijyanye no gutunganya
ubwiza, abateguye ahafatiwe amashusho ndetse n’abandi bakozi batandukanye.
Kuri Gauchi, ibi bigaragaza ko
gukora umuziki bitagarukira gusa ku muririmbyi cyangwa umuraperi uba uri imbere
ya Camera, ahubwo ko umushinga umwe ushobora guha akazi abantu benshi bari mu
myuga itandukanye.
Album “Collabo” iri gutegurwa na
Gauchi izaba igizwe n’indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi, aho “Moni” ya Mr
Kagame iri mu ndirimbo zamaze gukorwa kandi zitegerejwe n’abakunzi be.
Gauchi avuga ko uyu mushinga ari
igice cy’urugendo rwe rwo gukomeza gukora umuziki no gukorana n’abandi bahanzi,
mu gihe ategereje kuwushyira ku isoko mu minsi iri imbere.

Gauchi The Priest na Mr Kagame bahuriye
ku ndirimbo nshya “Moni”, iri kuri Album “Collabo” Gauchi yitegura gushyira
hanze
Gauchi The Priest na Mr Kagame bagaragaje ubucuti bwabo mu mashusho y’indirimbo “Moni”, bakoze mu gihe bamaze imyaka myinshi ari inshuti

Gauchi The Priest na Mr Kagame bakoranye indirimbo “Moni”, umushinga watanze akazi ku bantu barenga 60 bagize uruhare mu ikorwa ry’amashusho yayo.

Mr Kagame ari mu bahanzi bahuriye na Gauchi The Priest ku ndirimbo “Moni”, iri mu zigize Album nshya “Collabo”

Gauchi The Priest ari gutegura
Album “Collabo” izaba igizwe n’indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye,
zirimo “Moni” yakoranye na Mr Kagame
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘MONI’YA GAUCHI NA MR KAGAME
