Ikinyamakuru The
Washington Post cyagarutse ku nkuru z’abashakanye batatu batandukanye, bakaza
kwiyunga nyuma yo gutandukana, bakongera kubana nk’umugore n’umugabo.
Basubirana kubera guhindura
uburyo by’imitekerereze
Brittany Bankhead na
Brian Kendall bashakanye bwa mbere nyuma yo gukundana igihe gito, babyarana abana
babiri. Mu myaka 13 bamaze babana, banyuze mu bihe bitandukanye birimo kwiga
amasomo y'ubuvuzi, kwimuka kenshi kubera akazi ndetse no kurera abana.
Icyakora, uko imyaka
yagendaga ishira, umubano wabo warushijeho kuzamo ibibazo. Brittany avuga ko
gukunda kugera ku ntego ze byatumaga atita cyane ku bandi, mu gihe Brian na we
yemera ko kugira umutima woroshye cyane byatumaga adashobora kugaragaza icyo ashaka.
Muri 2021, bahisemo
gutandukana, bagurisha inzu nini bari batuyemo, bimukira mu mazu abiri
atandukanye ariko atari kure y'aho buri wese yari atuye.
Nubwo batandukanye,
bakomeje gufatanya kurera abana babo. Rimwe na rimwe Brian yasuraga Brittany
bakanasangira, na we akajya gumufasha Brian gutegura abana kuryama igihe yabaga
yagize umunsi utamworoheye.
Muri 2023, ubwo bari
kumwe bareba abana babo bakina, batangiye kubona impinduka kuri buri wese.
Brian yabonye ko Brittany
yatangiye kwita ku buzima bwe, ku bitekerezo by'abandi ndetse no ku byo akunda
gukora, birimo ubusitani n'ubumenyi bw'ikirere. Brittany na we yabonye ko Brian
yari amaze kumenya icyo ashaka mu buzima kandi ko atagishingira ibyishimo bye
ku bandi.
Buhoro buhoro, urukundo
rwabo rwaragarutse.
Muri 2024, bongeye
kurushinga mu birori byabereye muri Saint-Jean-Cap-Ferrat mu Majyepfo y’u
Bufaransa, abana babo babiri babafasha kuvuga indahiro z’ishyingiranwa imbere
y’inshuti n’imiryango yabo.
Brian, wari ufite imyaka
42 icyo gihe, yavuze ko abantu bakunze kubabaza niba koko byari ngombwa ko
batandukana aho kuba batandukanye by'agateganyo gusa, ariko we asanga
gutandukana kwabo kwari gukenewe.
Guhitamo hagati y'akazi
n'urugo
JoAnn na Jay Ross
bashakanye mu 1965, JoAnn afite imyaka 18. Icyo gihe yabwiye Jay ko atazigera
aguma muri urwo rugo igihe cyose yaba atagishoboye kumuha ibyishimo.
Nyuma y'imyaka irindwi,
ubuzima bwabo bwari bwarahindutse. Jay yakoraga akazi kamusabaga gukora ingendo
kenshi, ku buryo atabonaga umwanya uhagije wo kubana n'umuryango. Iyo yabaga
ageze mu rugo, yumvaga ashaka kuruhuka gusa.
JoAnn na we yakoraga mu
bijyanye no kwamamaza, akita ku rugo, umwana ndetse n'ibindi bikorwa byinshi,
ibintu byamugoraga cyane.
Yavuze ko byari
byaramubereye umutwaro gukora akazi, kwita ku rugo, kwita ku mwana no
gukurikirana ibindi bikorwa byose icyarimwe. Ibyo byatumye mu rugo habamo
umwuka mubi n'amakimbirane ahoraho.
Mu 1972, bahisemo
gutandukana mu mahoro. Icyo gihe JoAnn yashakaga kwibana, kuko abagore bashatse
bakundaga kugorwa no kubona inguzanyo batabifashijwemo n'abagabo babo.
Ndetse nyuma yo kurangiza
ibijyanye no gutandukana mu mategeko, barasohokanye bajya gusangira.
Mu 1975, Jay wari
waragiye gukorera muri Leta ya New Mexico, yahamagaye JoAnn amusaba kumufasha
kujya kwa muganga kugira ngo bamukuremo amenyo.
Nyuma yo kubagwa, JoAnn
yatekereje ko Jay ari inshuti ye yo mu bwana, umugabo babyaranye umwana kandi
ko atashoboraga kumureka ngo ajye aho yari acumbitse wenyine.
Jay na we yamubwiye ko
yemeye guhindura umwanya w'akazi akajya ku rwego rwo hasi, yizeye ko bishobora
gutuma JoAnn yemera ko bongera kubana.
Mu 1976, bongeye
kurushinga.
Mu myaka yakurikiyeho,
JoAnn yanditse ibitabo bisaga 100 mu gihe cy'imyaka 40, Jay na we akamufasha
gutegura uko inkuru zabyo zubakwa. Jay yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru hashize
imyaka irenga 25, abikesha amafaranga JoAnn yinjizaga mu mwuga we.
Muri 2022, Jay yari afite
imyaka 79, yari iwe muri Olympia muri Leta ya Washington, aho yari arwariye
indwara ya Parkinson yari amaranye imyaka.
JoAnn yamubwiye ko
ashobora kuzambara imyenda y'umukara ubuzima bwe bwose mu gihe yaba apfuye,
nk'uko bivugwa ko Umwamikazi Victoria yabigenje nyuma yo gupfusha umugabo we.
Jay amusubiza mu rwenya ko koko imyenda y'umukara yari afite mu kabati yari
kumufasha kubikora.
Urukundo rwongera kubaka
umuryango
Megan na Dylan Starling
barashakanye, babyarana umwana umwe. Icyakora, mu myaka itatu bari bamaranye
nk'umugabo n'umugore, bahuye n'ibibazo bikomeye birimo kubyara, ibibazo Megan
yagize nyuma yo kubyara, icyorezo cya COVID-19 ndetse no gucana inyuma kwa
Dylan.
Ibyo byatumye muri 2022
Megan ava mu rugo rwabo ajyana umwana wabo kubana n'ababyeyi be, mu gihe Dylan
yatangiye kwibana mu nzu yakodeshaga hafi ya San Antonio.
Dylan yemeye ko umubano
wabo wari warahindutse, aho batari bakivuganaga nk'abashakanye ahubwo
baganiraga gusa ku bijyanye n'umwana wabo. Yemeye kandi ko kuba yaracaga inyuma
umugore we ari byo byarushijeho gusenya umubano wabo.
Megan na we yanyuze mu bihe
bikomeye, aho yakurikiranaga aho imodoka ya Dylan iri akoresheje porogaramu ya
Ford, kubera impungenge zo kumenya ibyo Dylan akora nyuma yo gutandukana.
Nyuma y'imyaka ibiri,
bombi batangiye kongera kubana neza mu bijyanye no kurera umwana wabo, buri
wese atuye iwe. Kuva aho umwe yari atuye kugera aho undi yabaga harimo iminota
30.
Megan yari amaze kumenya
neza uko yakwitwara ku bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe nyuma yo gusuzumwa
indwara ya ADHD no kwiheba. Dylan na we yatangiye kugaragaza ko yifuza kumarana
igihe n'umwana wabo, ndetse rimwe na rimwe akajya gufasha Megan imirimo yo mu
rugo.
Nyuma Dylan yimukiye hafi
y'aho Megan yari atuye, ku buryo urugendo rwabo rwagabanutse rukaba iminota 10.
Igihe bazanaga umwana wabo, ibiganiro byabo byagendaga biramba, kugeza ubwo
Dylan yatangiye gusaba ko bajya basangira nk'umuryango.
Bidatinze, batangiye
kujya bakora nk'aho bagisangiye urugo. Dylan yabanzaga gusezera ku mwana nijoro
nk'ugiye iwe, ariko nyuma yo kumuryamisha akagaruka mu rugo rwa Megan.
Mu mpera za Nyakanga
2026, bari bamaze kwimukira mu nzu nshya. Igihe barimo basangiye amafunguro ya
saa sita, Megan yavuze ko kubona ubwishingizi bwishyura umuganga wakurikiranaga
inda ye byari kumworohera iyo baza kuba barashyingiranywe.
Dylan yahise amusubiza ko
niba ashaka ko bongera kurushinga bukeye bwaho, nta kibazo, bashobora kujya
kubikora.
Nyuma y'icyumweru kimwe,
ku wa Gatatu, bombi bongeye gusezerana imbere y'amategeko mu birori byabereye
ahitwa New Braunfels muri Leta ya Texas. Umuhungu wabo na we yari yambaye
ikositimu, aherekeza ababyeyi be muri uwo muhango.
Muri icyo gihe, Megan
yari atwite undi mwana w'umukobwa, wari uteganyijwe kuvuka muri Werurwe 2027.
